Digiqole ad

Kongera umusaruro w’ibihingwa inzira yo gukumira inzara nkivugwa muri Somalia

Mu gihe ikibazo cy’ inzara mw’ ihembe rya africa kigenda kirushaho gufata indi ntera, Inama  mpuzamahanga  yateguwe  na  FAO  ifatanije  na   Banki  y’ isi  yateraniye  i  Roma  mu  Butaliyani .

Ibigori
Ibigori ni kimwe mu bihingwa birwanya inzara/ photo Internet

Muri  iyo nama  prezida wa  banki  y’ isi  Robert  Zoellick  yavuze ko  icyo  cyorezo   gifite  inkomoko kuri byinshi,  birimo  ibiciro  by’ ibiribbwa  bikomeje  kuzamuka ,  ubukene kimwe n’ umutekano  muke.

Kuruhande rw’u Rwanda  abahinzi  bakomeje  gukangurirwa  kuvugurura  ubuhinzi  bwabo  hagamijwe kongera umusaruro .

Juvenal  Kabirigi  ukuriye  umushinga ugamije kongera  umusaruro mu  karere k’  ibiyaga  bigari , avuga ko  hari gahunda nyinshi ziriho  cyane  cyane  nk’ izo kurinda ibidukikije  bityo  akaba afite ikizere ko  nta kibazo cy’ inzara   u   Rwada  rwagombye  guhura  nacyo nk’ ibibera  muri  ibyo bihugu

Behala  Lunajelo umuyobozi w’ ikigo cyo muri  Tanzaniya  gishinzwe  kubungabunga umusaruro ukomoka ku  buhinzi

 Ati  ‘‘  mu muryango  w’ afrika y’  Uburasirazuba  za  guverinoma zigomba  guhura  mbere na mbere zikiga  ku  bibazo bibiri , birimo ku ikoreshwa  ry’ umutungo kamere  hafatwa ingamba nyazo  zo  gushora imari  mu  rwego   rwo kongera umusaruro. 

Kuhira cg  kuvomerera  imyaka ni kimwe mu  byatuma umusaruro  uzamuka , gukoresha imashini  mu  buhinzi  nyuma rero  hakenewe za politiki  zihamye  zituma ibiciro bidakomeza kuzamuka . Ayo mategeko  kandi  muri ibi bihugu bya  afrika y’ uburasirazuba  arasaba ko ibyo bihugu bishyiraho  amabwiriza atuma  habaho ubuhahirane   muri  ibyo  bihugu.

Mu gihe  rero  inzara ikomeje guca ibintu  mu ihembe ry’ afrika  kongera umusaruro mu  buhinzi  ni kimwe  mu byatuma ikibazo kirangira  burundu.

Claire U
Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish