Knwoless ashobora gukorana indirimbo na Sauti Sol
Butera Knowless uheruka gukorana indirimbo na Roberto wo muri Zambia bise ‘Te Amo’, ashobora gukorana na Sauti Sol nkuko babyitangarije ko babona ari mu bahanzi bafite ibikorwa mu Rwanda.
Gusa nubwo bavuga ko babona ari mu bahanzi bakora cyane mu Rwanda, nta biganiro byihariye bari bagirana ku byerekeye uwo mushinga wo gukorana indirimbo.
Abagize Sauti Sol mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bakigera mu Rwanda bavuze ko biteguye kuva mu Rwanda hari umuhanzi bakoranye indirimbo nta kiguzi na kimwe kubera uburyo bakiriwemo.
Nyuma y’igitaramo bakoreye mu Rwanda babwiye Isango Star ko iki gitaramo kiri mu byo badashobora kuzibagirwa igihe cyose bagikora umuziki. Ko bishobotse bava mu Rwanda bakoranye na Knwoless cyangwa se Urban Boys.
Ishimwe Clement umujyanama akaba n’umugabo wa Knowless, yabwiye Umuseke ko nta biganiro byari byaba hagati yabo. Ariko ko ubu aribyo agiye kwitaho bityo ikizavamo abanyarwanda bakazakibona.
Ati “Ntabwo nigeze nkurikirana neza ibyo bintu kubera gahunda twari dufite muri iki cyumweru. Ariko ngiye kubijyamo ndebe ikivamo”.
Bien-Aimé Baraza, Willis Austin Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno bagize itsinda rya Sauti Sol. Ni itsinda rimaze kwamamara cyane mu karere.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nubwo yayikorana na Rihanna cg se Drake nta mpano afite ntacyo byamufasha.ubuse iyo Tom close yakoranye na Kingston hari iradio wari wumva bayisabaho?
Aho re. Arikoc indirimbo Tom Close yakoranye na kingston ibaho ubundi?? cg bayi kina muri za Amarika??? Ariko Super stars rwosee. Uziko iyo ndirimbo nta munyarwanda n’umwe uyizi? Ahwiiii
hhh
umundi murwanda baby’s barrels kutubeshya abzi kuririmba sino bavugwa. nabanyamakuru batangaza into bashakako bikurikirwa i ibyiza bit to rero nabo Batuma muzika yacu yazambye itazazuka.
nabo Knowless we mureke sinzi icyo kora ajye abeshya abtazi icyo ubuhanzi aribwo.
Twe turabuzi rero ajye abeshya abatabizi.
Comments are closed.