Knowless yatumiwe mu gitaramo i Dubai
Knowless Butera uherutse kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, agiye kwerekeza muri Dubai mu gitaramo cyateguwe na bamwe mu banyarwanda n’Abarundi bahatuye.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2015 nibwo biteganyijwe ko Knowless azerekeza muri icyo gihugu aro nacyo gitaramo cya mbere azaba akoze nyuma y’aho yegukaniye Guma Guma.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Knowless yatangaje ko iyi ari imwe mu nzira igomba kumufasha kwerekana aho muzika nyarwanda igeze ku bantu bose bazaba bari muri icyo gitaramo.
Yagize ati “Buri muhanzi aho ari hose anezezwa no kubona hari intambwe runaka ateye ijya imbere aho gusubira inyuma.
Ku ruhande rwanjye ubu nibwo mfite akazi kenshi ko kwerekana ko nshoboye kandi ngomba kugira icyo nkora ku iterambere rya muzika nyarwanda ari nazo nzozi zanjye”.
Knowless akomeza avuga ko ikintu cya mbere kimujyanye muri icyo gitaramo ari ugutaramira abamutumiye ariko akanaboneraho no kubereka urwego muzika ye igezeho.
Abajijwe ku makuru yari amaze iminsi atambuka mu bitangazamakuru bitandukanye yavugaga ko yahawe igihembo cya Guma Guma kubera ko ari umukobwa, yavuze ko ibyo ntaho bihuriye n’ibyo irushanwa ryagenderagaho.
Ati “Nibaza ko ibikorwa byose umuntu yakora bidashoboka ko byakwishimirwa na bose. Ariko nanone hari ubwo umuntu uvuga ibyo nawe hari ibyo aba yirengagije.
Icyo gihe iyo Bralirwa na EAP ariyo gahunda bari kuba bafite, bajyaga gukora irushanwa ry’abakobwa gusa noneho bagahitamo uwo baha igihembo nyamukuru.
Ese ubundi ko iri rushanwa bwari ubwa gatatu ndyitabira kuki batarimpaye ku nshuro ya kabiri cyangwa ya gatatu niba ari gender bashakaga? Ibyo byose biba bigomba kuvugwa kuko nta muntu ku isi ushobora gukora ibyiza gusa bishimwa na bose”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
Congs kbs, ahumbwo azakore indirimbo yitwa “bareke bivugire……”
Ab’isi ntibatana na bla bla blaaaa
Knowless aratsinze bla bla blaaa
Umuhanda umwe nu mwe uhariwe abanyamaguru bla bla blaaa
Basukuye umujyi barawutunganyije bla bla blaaaa
Itegeko nshinga tuti rivugururwe ku nyungu ya baturage babyifuza maze amatora azahinyuze bla bla blaaa
Ubwo bazabagire bate kundi uretse gukora ibikwiye ubyanze yiyahure maze ndore.
woooow komeza utere imbere kabebe. ibyo ukora turabyishimira hano iwacu. komeza ugende wereke nabo mumahanga ko ukomeye.kdi ko ushoboye ndagukunda cyaaneee
uzahagirire ibihe byiza.
Komeza ujye imbere, tom niwe wavuze ngo bazakwangirakutsinda ,kora ntucike intege tukurinyuma!
hummm! amarushanwa y’iwacu = ikinamico nibura usibye Tonzi ugerageza kuririmba abandi bose mu bakemura mpaka ninde usi na note imwemuri music
njye nkurikira amarushanwa menshi avamo ibihangange muri muri muzika
urugero ni AMERICAN IDOL,THE VOICE,X-FACTOR,YOU THINK YOU CAN DANCE (Americ na Canada) nibibindi
hose haba hari abakemura mpaka bakoze uwo mwuga cyangwa bakiwukora
urugero american idol abakemura mpaka ni jennifer lopez na kethurban, x-factor harimo simon cawel na kelly rowland none se abantu mukoresha muri guma guma buriya ubona mutarenganya abahanzi cyangwa mukorera kuri influance ya campuni
mukurikiza iki
usibye kwitwaza SMS za mtn na tigo
mureba album zagurishijwe
downloads
social media
nabura updated buri 6 months reka da ahubwo se umuntu nka Manzi aracyakora iki muri showbiz z’urubyuruko yakagobye guhimba ibye nabo bangana nka Bakari wanjenje na ba Makanyaga
kandi mujye mureka tubakuguture niba mwemera impinduka
cyakoza nfite urugero rufatika amarushanwa ya PRIMUS GUMA GUMA AMEZE NK’AMTORA Y’IBURUNDI
hahhahha!ati ni nk’amatora y’i Burundi! KAY,uzi kugerereranya ndakwemeye!
Byari bikwiye ko uyegukana rwose,ahubwo korana umurava ukomeze utere imbere!!
Comments are closed.