Digiqole ad

Knowless na Chameleon mu ndirimbo nshya

Ukwezi ntikuzuzura aba bahanzi batabagejejeho indirimbo bakoranye. Kuri Knowless ni ishema kuba akoranye n’Umuhanzi wamamaye mu Karere no mu mahanga.

Knowless na Chameleon muri Studio i Kampala muri Uganda
Knowless na Chameleon muri Studio i Kampala muri Uganda

Iyi ndirimbo ntirabonerwa izina ariko irihafi kurangira ndetse izagezwa ku banyarwanda ku itariki ya 08 Werurwe 2013, ubwo Jane Ingabire Butera uzwi cyane ku izina rya Knowless azaba amurika Album ye ya kabiri yise “Uwo ndiwe”.

Producer Clement usanzwe ukora indirimbo za Knowless ndetse wanakoze ibintu bike kuri iyi ndirimbo yatangarije Umuseke.com ko iyi ndirimbo ari nziza ndetse izakundwa n’Abanyarwanda.

Ibyo Clement avuga ntawahakana ko bitaba ari ukuri, kuko mu mwaka w’2011 mu kwezi kwa gatatu Knowless yakoranye indirimbo (Byemere) n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Vampino igakundwa kakahava.

Iyi ndirimbo izumvikana mu ndimi enye: Ikinyarwanda, Ikigande, Icyongereza n’igifaransa gikeya izumvikana ndetse igaragaremo umusore uba urushya umukobwa bakunda kubera imyitwarire mibi ariko umukobwa (Knowless) aba yitonda ndetse agakora uko ashoboye kose kugira ngo ahindure uwo musore uba ufite ingeso mbi.

Muri iyo ndirimbo hari aho Knowless agira ati “Umunyarwandakazi iyo ageze aho akubwira biba byakaze.”

Iyi ndirimbo yakozwe n’umu-producer ukomeye wo muri Uganda ndetse asanzwe akora indirimbo za José Mayanja uzwi cyane nka Chameleon, dore ko ariwe wanakoze imaze iminsi ikunzwe na benshi yitwa Valu Valu.

Umuseke.com washatse kumenya niba nta kibazo Clement abibonamo kuba uwo asanzwe akorera indirimbo (Knowless) yarafashe rutemikirere akajya gukoresha indirimbo ku wundi mu producer wo hanze.

Clement ati “Nta kibazo na kimwe kirimo kuko no kuri iyi Album izasohoka hariho indimbo zitandukanye zakozwe nanjye, Pastor P na Lick Lick, ahubwo inyungu za mbere n’uko bajya n’ahandi.”

Ku itariki ya 8 Werurwe ubwo isi yose izaba yisihiza umunsi w’Umugore nibwo Knowless, azamurika Album ye ya kabiri “Uwo ndiwe” muri Serena Hotel, ahazaba hari Chameleon ndetse n’abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Masamba, Tom Close, Christopher, Miss Jojo, Aline Gahongayire, Tonzi n’abandi.

Knowless na Chameleon bahanitse
Knowless na Chameleon bahanitse
Barimo kungikanya amajwi ngo indimbo izasohoke inogeye amatwi
Barimo kungikanya amajwi ngo indimbo izasohoke inogeye amatwi
Knowless ati “Umunyarwandakazi iyo ageze aho akubwira biba byakaze.”
Knowless ati “Umunyarwandakazi iyo ageze aho akubwira biba byakaze.”

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uwo mushiki wacu niyihangane, turamushyigikiye

  • I like It

  • Knole,fatirahoooo!!!!!

  • Nuko yajyanye na clement naho ubundi…….

  • ariko mubona umuziki nyarwanda utamaze gutera imbere ahubwo tugerageze gushyigikira abahanzi bacu.ariko nabo bajye bakora indirimbo zifite ubutumwa bwakubaka umuryango nyarwanda .mukoze mutsinde bahanzi bacu.

  • mushiki wacu ndakwemera courage nshimishijwe nuko ukoranye indirimbo numuhanzi nkunda cyane kandi sinjye gusa jose arazwi pe!

  • conngus kuri butera nabandi nibakore nkawe

  • ntibizadutungura kuko nubundi asanzwe atwemeza. turamuri inyuma

  • waouh! birashimishije kbsa, sha umuseke.com muri abamùbere, ubu biba byandenze muba muri update kbsa; amafoto akeye! mukomereze aho kbsa.

Comments are closed.

en_USEnglish