Digiqole ad

Kiyovu inganyirije i Kibungo na Etoile de L’Est yo mu kiciro cya kabiri

 Kiyovu inganyirije i Kibungo na Etoile de L’Est yo mu kiciro cya kabiri

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Mu mukino wa 1/16 mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya Kiyovu Sport iri mu bibazo inganyije na Etoile de L’Est yo mu kiciro cya kabiri igitego 1-1.

Wari umukino w'imbaraga ku mpande zombi kuko batashakaga kuwutakaza.
Wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi kuko batashakaga kuwutakaza.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15h30 ku kibuga cya Paroisse Gatulika mu mujyi wa Kibungo aho ikipe ya Etoile de l’Est isanzwe ikinira.

Ku ruhande rwa Etoile de L’Est yakiriye umukino habanjemo Nkundineza Diogene, Batagatifu Yves, Hakuzimana Felicien, Habimana Bonaventure (Captain), Tuyisenge Theogene, Uwitonze Felix, Muramira Cedric, Cyiza Twaha, Twagiramungu Mudasiro, Jyamubandi Pascal na Ntaganira William.

Naho umutoza wa Kiyovu Aloys Kanamugire we abanzamo Hategekimana Boneri, Mukamba Namasombwa (Captain), Segikwiye J. Paul, Mutuyimana, Ngarambe Ibrahimu, Niyitegeka Idrisa, Twizeyimana Martin Fabrice, Nizeyimana Djuma, Bigirimana Blaise, Nizeyimana J. Claude na Kulibar.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Etoile de l’Est isatira cyane kurusha Kiyovu Sport ndetse biza no kuyihira, ku munota wa gatandatu gusa ikipe ya Etoile de l’Est yari imaze gufungura amazamu ya Kiyovu Sport ku gitego cyatsinzwe na Twagiramungu Mudasiro, igitego yatsindishije umutwe.

Ikipe ya Etoile de l’Est yakomeje gusatira cyane izamu rya Kiyovu ku buryo wabonaga inakinira cyane mu rubuga rwa Kiyovu Sport, ariko igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe gusa.

Mu gice cya kabiri abasore ba Kiyovu Sport n’umutoza wayo Aloys Kanamugire bagarutse ubona ko bazanye ishyaka ridasanzwe ugereranyije n’igice cya mbere, noneho impande zombi zitangira gusatirana.

Igice cya kabiri cyahiriye Kiyovu Sport ku munota wa 64 w’umukino umusore Nizeyimana Jean Claude aza kwishyura igitego batsinzwe umukino ugitangira.

Umukino waje kurangira ari icyo gitego kimwe kuri kimwe maze umutoza wa Etoile de l’Est Munyempirwa Gaspard avuga ko umukino wo kwishyura bizeye kuzawitwaramo neza ngo nubwo bazaba bakinira ku kibuga kitari ibyatsi.

Ati “Twizeye ko umukino wo kwishyura tuzitwara neza tukaba twatsindira Kiyovu i Kigali na cyane ko ngewe ntabwoba mfite bwo gukinira ku kibuga kitari icy’ubwatsi.”

Umutoza wa Etoile de l'Est Munyampirwa Gaspard yavuze ko ntabwoba atewe n'umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.
Umutoza wa Etoile de l’Est Munyampirwa Gaspard yavuze ko ntabwoba atewe n’umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Naho, Aloys Kanamugire utoza ikipe ya Kiyovu Sport we yashimiye ikipe ye uburyo yitwaye, avuga ko nta kidasanzwe barushijwe.

Ati “Ntakidasanzwe twabuze, ibyo Etoile yaturushije ni ishyaka gusa naho ubundi ikipe yacu ni nziza tutegereze tuzarebe mu mukino wo kwishyura.”

Umutoza Aloys Kanamugire yavuze ko barushijwe ishyaka gusa.
Umutoza Aloys Kanamugire yavuze ko barushijwe ishyaka gusa.

Ikidasanzwe cyagaragaye kuri iki kibuga cya Etoile de l’Est ni uko hari ubwo umukino wahagazeho iminota igera hafi kuri itanu bitewe n’uko abafana bari basatiriye ikibuga cyane bigatuma umusifuzi wo ku ruhande abangamirwa, biba ngombwa ko bitabaza Polisi ibigiza hirya umukino ubona gukomeza.

Polisi yirukana abafana bari binjiye mu kibuga.
Polisi yirukana abafana bari binjiye mu kibuga.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba kuwa gatatu w’icyumweru gitaha, ukabera kuri stade Mumena, i Nyamirambo.

Abakinnyi 11 banje mu kibuga ku ruhande rwa Etoile de L'Est.
Abakinnyi 11 banje mu kibuga ku ruhande rwa Etoile de L’Est.

Mu yindi mikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports ifite iki gikombe yanyagiye Rugende FC ibitego 9-0, naho Police FC yo yatsinze United Stars FC 1-0, Heroes FC 0-1 AS Kigali, Akagera FC 1-2 Amagaju FC, Vision JN 0-4 AS Muhanga, Miroplast FC 0-2 Gicumbi FC, Hope FC 1-1 Bugesera FC, Aspor FC 0-2 La Jeunesse FC, Kirehe FC 0-2 Etincelles FC, Intare FC 0-4 Mukura VS,
Rwamagana City FC 0-2 Sunrise FC.

Naho mu mikino yabaye ejo kuwa kabiri, APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize yatsinze Vision FC 3-0, Esperance SK 1-4 Espoir FC, Pepiniere FC 0-1 Marines FC, Musanze FC 3-0 Isonga FC.

Muri rusange muri iyi mikino ibanza ya 1/16 igera kuri 16 hatsinzwemo akayabo k’ibitego 46.

Photo: E. Byukusenge

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Ngoma

1 Comment

  • Thx Elie, umuntu utari uhari asomye inkuru yawe yasobanukirwa ibyabaye rwose, uzegere mugenzi wawe wagiye mu kabagari muganire umwongerere inama zuko bandika inkuru zimikino. Umuseke muri abambere kutubera hose. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish