Digiqole ad

Kitabi: Bishimira ko guhinga icyayi byababohoye ubukene

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’icyayi byabereye Kitabi mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 11 Nyakanga, abahinzi b’icyayi bashimye uruhare imiyoborere myiza yagize mu kwibohora ingoyi y’ubukene kuko babonye amahoro n’umudendezo bagahinga icyayi bakeza bakiteza imbere.

Abahinzi b'icyayi ba kitabi bishimiye umunsi wabo
Abahinzi b’icyayi ba kitabi bishimiye umunsi wabo

Icyayi cy’u  Rwanda ni kimwe mu bihungwa ngengabukungu byagize uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda kuko  kinjija mu isanduku ya Leta amafaranga y’amadevize menshi akoreshwa mu nzego zo hejuru z’ubukungu.

Bamwe mu Banyarwanda bazamuwe n’ubu buhinzi ni abibumbiye muri Koperative yitwa  COOBACYAMU yo muri Kitabi.

Ubwo bizihizaga umunsi wabahariwe wabereye ku ruganda rwa Kitabi Tea Factory, bavuze ko guhinga icyayi byatumwe babasha kubona agafaranga bakikenura, bakizigamira ndetse bakaba banaguza Banki.

Nyuma yo gushyikirizwa inka yagabiwe kubera kwitwara neza mu buhinzi bw’icyayi ndetse n’umuhate abikorana, Muzehe Fidel utuye mu kagari ka Nkumbure yabwiye Umuseke ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye asanga  abahinzi b’icyayi bafite Leta yabahaye  imiyobore myiza n’imibereho myiza.

Ati: “Ntacyo nabona navuga ku buhinzi bw’icyayi. Nawe se reba ubu mbonye inka y’inzungu kubera guhinga icyayi, kandi ije isanga izindi ebyiri nazo nakuye mu guhinga icyayi. None ikindi umbaza ni iki?

Ku bijyanye n’ibirori byo  kwibohora bikomeje kwizihizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, Fidel yagize ati ‘ Ubu rwose Abanyarwanda twambaye ikirezi kandi iyo urebye neza usanga hafi ya twese tunazi ko cyera.  By’umwihariko abahinzi b’icyayi twe dufite n’akarusho ko kuba iki cyayi duhinga cyaradufashishe kwibohora ingoyi y’ubukene, ku buryo jye muzehe Fidel w’imyaka 84 mpembwa ibihumbi 60 buri kwezi kubera guhinga icyayi ku buryo rwose kinshajishije neza.”

Aba bahinzi  bavuga ko kwiteza imbere babikesha kwibumbira muri Koperative bakabasha kuzamurana.

Abo muri iyi Koperative bashimira ikigo Rwanda Mountain Tea kibaba hafi mu buhinzi bwabo nk’uko byagarutsweho n’abatanze ubutumwa muri biriya birori.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse yasabye abahinzi b’icyayi ba Kitabi kongera ubuso bwaho bahinga  kugirango bongere umusaruro bagurisha bakabona agafaranga gatubutse.

Muri uyu muhango abahinzi b’icyayi 15 bahize abandi mu kwitwara neza no kugaragaza ingufu nyinshi muri ubu buhinzi bagabiwe inka 15, izo bamaze guhabwa zose hamwe zimaze  kuba 73 zahawe abanyamuryango ba Koperative COOBACYAMU abandi bakaba barahawe  n’amatungo magufi.

Uburyohe n’ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda bumaze kumenyekana ku Isi, ibi bikaba impamvu abayobozi bashishikariza abahinzi b’icyayi kongera ingufu muri ubu buhinzi bwinjiriza ubukora amafaranga kandi n’igihugu kikahazamukora muri rusange.

Insanganyamatsiko y’uriya munsi yari ” Muhinzi w’icyayi, Komeza wibihire mu rugamba rw’iterambere”.

Abanyamuryango ba koperative Coobacyamu
Abanyamuryango ba koperative Coobacyamu
Jotham Majyalibu wari uhagarariye Rwanda Mountain Tea yasezeranyije abahinzi b'icyayi kuzakomeza kubatera ingabo mu bitugu
Jotham Majyalibu wari uhagarariye Rwanda Mountain Tea yasezeranyije abahinzi b’icyayi kuzakomeza kubatera ingabo mu bitugu
meya w'akarere ka Nyamagabe yasabye abaute Kitabi kubyaza umusaruro ubutaka bwera icyayi bafite
Meya w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yasabye abatuye Kitabi kubyaza umusaruro ubutaka bwera icyayi bafite
Guverineri w'Amajyepfo yasabye abahininzi b'icyayi ba Kitabi kwiyongerera umusaruro bongera ubuso bw'icyayi
Guverineri w’Amajyepfo Munyatwari Alphonse yasabye abahinzi b’icyayi ba Kitabi kwiyongerera umusaruro bongera ubuso bw’icyayi
Abayobozi bitabiye uyu muhango babanje gutemberezwa uruganda Kitabi Tea Factory
Abayobozi bitabiriye ibi birori babanje gutemberezwa mu  ruganda  rwa Kitabi Tea Factory
15 bagabiwe inka kandi gahunda ikaba izakomeza
15 bagabiwe inka kandi gahunda ikaba izakomeza
Inka bagabiwe
Inka bagabiwe
Muzehe Fidel yaganirije UM-- USEKE
Muzehe Fidel yaganirije UM– USEKE
Bishimanye n'abayobozi bati: ' Twaribohoye'
Bishimanye n’abayobozi bati: ‘ Twaribohoye’

Martin NIYONKURU
UM– USEKE .RW

 

0 Comment

  • erega burya ngo abanshyize hamwe n’Imana irabasanga , kandi burya igihugu kirimo umutekano umuntu akabasha kuryama neza ntankomyi agatekereza ibintu bikajya muburyo ntacyo rwose wabinganye aba baturage rero bafite ubuyobozi bwiza bubibucya ko bagomba gukora bushyizeho umwete kandi nabaha ubufasha bumwe na bumwe

  • kwibohora kwa nyako ni ukwibohora ku bukene maze igihugu kigatera imbere

Comments are closed.

en_USEnglish