Digiqole ad

Kirehe: IPRC-EAST irasaba urubyiruko n’abaturage kwiga imyuga

Mu muganda rusange uba mu mpera za buri kwezi, Ishuri Rikuru Ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC EAST) ryifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Mpanga kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, nyuma y’umuganda abuturage bakaba barasabwa kwitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro nka kimwe mu cyahindura imibereho yabo.

Abaturage ba Mpanga biganjemo urubyiruko bafata udupapuro tubakangurira kwiga imyuga, ubo babyishimiye
Abaturage ba Mpanga biganjemo urubyiruko bafata udupapuro tubakangurira kwiga imyuga, ubo babyishimiye

Ubu tumwa bw’uko imyuaga yagira uruhare mu kuzamura imibereho n’ubukungu bw’abatuye Mpanga, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabutanze bufatanyije n’ubuyobozi bwa IPRC EAST kuwa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi mu murenge wa Mpanga mu akarere ka Kirehe.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere twakiriye Abanyarwanda besnhi birukanywe mu gihugu cya Tanzania, umuganda wo mu mpera z’uku kwezi hakaba harabumbwe amatafari ya rukarakara yo kubakira abo baturage badafite amazu yo guturamo, aho babaye bacumbikiwe mu kagari ka Mushongi, umurenge wa Mpanga.

Ubuyozi bw’akarere, ubw’umurenge, abaturage n’abakozi ba IPRC EAST babashije kubumba amatafari agera ku 3 559.

Nyuma y’umuganda abanyeshuri ba IPRC EAST bakinnye inkinamico ikubiyemo ubutumwa bwo gukangurira abaturage kwitabira imyuga.

Abayobozi b’iri rushi ryigisha imyuga ku rwego rw’Intara Iburasirazuba, batanze impapuro zikubiyemo ubutumwa bukangurira abaturage kwiga imyuga, ibi bikaba bihura n’ubukangurambaga buhari muri iri shuri bwo gukangurira abatuye Intara y’Iburasirazuba kwiga imyuga.

Ishuri rya IPRC EAST ritanga amasomo y’imyuga ku rwego rwa kaminuza, ku rwego rw’amashuri yisumbuye ndetse n’amasomo y’igihe gito yigwa n’ababishatse niyo baba bataragize amahirwe yo gukomeza amashuri asanzwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri iri shuri yasabye abaturage bari bitabiriye umuganda  kwohereza abana babo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo babashe kwihangira umurimo, n’imibereho yabo ihinduke ku buryo bwihuse.

Habimana Kizito yagize ati “Twasanze abaturage muri iyi ntara batarumva neza akamaro ko kwiga imyuga kuko bakibifiteho imyumvire itari yo.”

Yongeho ati “Hari abumva ko imyuga yigwa n’abaswa bananiwe andi masomo, kandi ibyo sibyo. Hari n’abandi bumva ko abana b’abakobwa badakwiye cyangwa badashoboye kwiga imyuga, ibyo na byo sibyo kuko muri IPRC EAST hari abakobwa benshi biga imyuga.”

Habimana avuga ko hari ikibazo cy’uko hari ababyeyi banga kwohereza abana babo mu mashuri y’imyuga kubera imyumvire mibi no kudasobanukirwa neza uburyo ubumenyi mu myuga bwafasha abana babo kwiteza imbere.

Yongeye gusaba ababyeyi guha amahirwe abana babo yo kwiga imyuga ati “Niyo waba warabuze amahirwe yo kwiga imyuga kubera amateka, haranira ko umwana wawe abona amahirwe yo kwiga imyuga kugira ngo izamuteze imbere.”

Tihabyona Jean de Dieu,umuyobozi wungirije mu karere ka Kirehe ushinzwe ubukungu avuga ko muri ako karere abantu benshi batari basobanukiwe neza aho bakwiga imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ibisabwa, kandi ngo hari imirimo myinshi y’imyuga wabonaga ikorwa n’abanyamahanga kuko Abanyarwanda batayitabiraga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kwiga imyuga bizafasha cyane abaturage b’akarere Kakirehe kwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi bityo ikabateza imbere mu bukungu.

Kirehe ni akarere ka kabiri nyuma ya Ngoma kabereyemo ubukangurambaga bwo kwereka abaturage amahirwe ari mu kwiga imyuga, ishuri IPRC EAST ryatangiye bukazagera mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

Uyu muturage na we yasomaga ubutumwa buri ku gapapuro ngo na we azajyane abana be mu myuga
Uyu muturage na we yasomaga ubutumwa buri ku gapapuro ngo na we azajyane abana be mu myuga
Abakozi ba IPRC EAST bafatanya n'abaturage kubumba amatafari
Abakozi ba IPRC EAST bafatanya n’abaturage kubumba amatafari
Abakozi ba IPRC EAST bakata urwondo
Abakozi ba IPRC EAST bakata urwondo
Abanyeshuri bo muri IPRC EAST basobanura akamaro k'imyuga n'ubumenyingiro mu buryo bw'inkinamico
Abanyeshuri bo muri IPRC EAST basobanura akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro mu buryo bw’inkinamico
Abayobozi bakurikirana ubutumwa butangwa n'abanyeshuri
Abayobozi bakurikirana ubutumwa butangwa n’abanyeshuri

Ishimwe Theogene PRO IPRC EAST

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish