Kirehe: Akagera International School irateganya kuzatangiza amasomo ya Kaminuza
Mu birori byo gushimira abanyeshuri barangije mu ishuri Akagera International School ryo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gitore byabaye kuri uyu wa Gatandatu, Abdulwahab Shabani Harerimana uriyobora, yabwiye abari aho ko ubuyobozi bw’ishuri rye buteganya kuzatangiza amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza mu bihe biri imbere.
Uriya muhango wari ugamije guha impamyabumenyi abanyeshuri 67 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye bw’uburezi muri ririya shuri.
Bane muri bo basoje amashuri y’incuke, 54 basoza amashuri abanza abandi icyenda basoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Abdulwahab Shabani Harerimana yabwiye abari bitabiriye ibirori, ko mu mwaka w’amashuri utaha iri shuri rizatangiza amashami atandukanye y’imyuga nk’ubwubatsi n’ayandi.
N’ubwo atagaragaje igihe bizashyirirwa mu bikorwa, uyu muyobozi yavuze ko intego y’iri shuri ari ukuzagera aho riba Kaminuza bityo akarere ka Kirehe na ko kakarangwamo ishuri rikuru.
Depite Mujawamariya wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye umushoramari watekereje gushinga ririya shuri mpuzamahanga ryigamo abana baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba nabo mu Buhinde.
Hon Mujawamariya Berthe yizeje ubuyobozi bw’iri shuri ko azarikorera ubuvugizi agatanga n’ububafasha kugira ngo rizagere ku rwego rwo gutanga amasomo ya Kaminuza.
Yagize ati: “ Ndashimira ubuyobozi bw’iri shuri bwagaragaje ko bwifuza kugira Kaminuza. Iyi Kaminuza niyuzura muri Kirehe bizaba ari amahirwe akomeye ku baturage ba Kirehe no mu Rwanda muri rusange. Abashoramari mutangire mushore imari mu kubaka iyi Kaminuza kandi natwe tuzabaha ubufasha bushoboka.”
Gerard Muzungu uyobora Kirehe avuga ko ririya shuri ryigenga ari intangarugero, aboneraho no gushimira ubuyobozi bwa ririya shuri kubera uburezi bufite ireme ritanga ndetse n’uruhare rikomeje kugira mu kuzamura ubukungu bw’Akarere ka Kirehe.
Ati: “Mwari muzi ko hari Abanyatanzaniya, Abarundi, Abanyakenya n’abandi baje kwiga muri iri shuri! Ibi bituma hano haba ahantu heza ho gushora imari , ubucuruzi bukagenda neza n’izindi gahunda zikubakiraho.”
Yijeje abari aho ko ubuyobozi bw’akarere bwiteguye kuzafasha iri shuri muri gahunda zose rifite.
Bimwe mu byifuzo byatanzwe n’ubuyobozi bw’iri shuri na bamwe mu babyeyi baharerera bagaragaje ko icyemezo cyafashwe na Leta cyo gukuraho gucumbikira abanyeshuri biga mu mashuri abanza cyizateza ishuri igihombo kubera ko cyari gisanzwe gicumbikira abanyeshuri kuva mu biga mu mashuri y’incuke no mu bindi byiciro.
Muzungu avuga ko iki cyemezo cyafashwe na Leta mu rwego rwo kubungabunga uburere bw’umwana kuko abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza baba bakwiye guhabwa uburere n’ababyeyi babo kandi ngo imyaka baba barimo baba bakeneye ubusabane n’abo bakomokaho.
Mu myaka ine rimaze, ishuri Akagera International School ryigishije abana 900, muri 115 bahakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza batsinze ku 100% nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa ririya shuri.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
nibyiza cyane kuba kaminuza igiye kuhaza birakwiye pe ndahamya neza ko nabo bazahavana ubumenyi buhanitse cyane kuko ndabihamiriza kubera gahunda rifite kandi na akarere Kirehe kamenyekana cyane nyewe ndabizi neza kuko nahabaye ni iwacu wagirango nari mbizi kuko narebye gahunda rifite rigitangitara ndavuga nti igisubizo kiraje muburere bwa abana bu Rwanda pe none birabaye byiza cyane.
Comments are closed.