Kinazi: Hashyinguwe imibiri 60 000 biganjemo abishwe urw’agashinyaguro n’Abarundi
Abanyakinazi n’incunti zabo baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Mata bashyinguye imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 60, biganjemo abari barajugunywe mu cyobo cyitwaga CND.
Iyi mibiri yose yimuwe ahantu yari yarashyinguwe nyuma ya Jenoside ariko hatari hayihesheje ishema.
Benshi muri bo ni abari barajugunywe mu cyobo cyitwaga ‘CND’ ngo cyari cyaracukujwe n’uwitwa Nsabimana Jacques.
CND ubusanzwe ryari izina ry’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ya mbere ya Jenoside.
Kuhabajugunya rero ngo byabaga ari ukubasangisha benewabo b’Inyenzi (Inkotanyi) kuko mbere ya Jenoside hari abasirikare b’umutwe wa FPR 600 bari bacumbitse muri CND baraje kubahiriza amasezerano ya Arusha.
Ubuhamya bw’abarokotse bo muri Kinazi bugaruka cyane ku banyakinazi bo mucyahoze ari Komine Ntongwe, hari hazwi nko ku Mayaga, n’abo mu bindi bice bari baje bahahungira bishwe n’impunzi z’Abarundi zari ku musozi wa Nyahama.
Bakababazwa cyane no kuba ubwicanyi bw’indengakamere bakorewe n’Abarundi dore ko ngo bari bafite bariyeri biciragaho abantu bakabakuramo imitima bakayirya kugeza n’ubu butarakurikiranwa.
Samuel Dusengiyumva, wavuze mu izina ry’abarokokeye mucyahoze ari Komine Ntongwe avuga ko bahwemye gusaba inzego z’ubuyobozi ko zakurikirana izo mpunzi kuko ngo abenshi banazwi ko bari i Burundi ndetse ngo ubu hari n’abagiye mu nzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Amakuru aba ahari, impunzi ziri mu gihugu ziba zifite aho zanditwe….no mu nkiko Gacaca amakuru yaratanzwe, bavuga amazina yabo.”
Dusengiyumva avuga ko bigeze kugeza ikibazo cyabo kuri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside “CNLG”, babwirwa ko bari gukorana na Minisiteri y’ubutabera babinyujije muri Ambasade ariko kugeza n’ubu ngo baracyategereje igisubizo.
Mu ijambo rye Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yihanganishije abarokotse abizeza ko Leta ibari iruhande.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda irababwira ngo ntimukabe mwenyine, turi kumwe namwe kandi tuzakomeza kubahora iruhande igihe cyose, nimukomere ntimugaheranwe n’agahinda kuko hari icyizere.”
Ntawukuriryayo ariko yaboneyeho no gusaba inzego z’ubutabera gukomeza gushaka uburyo ukuri n’ubutabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mucyaho ze ari Komine Ntongwe byagerwaho byuzuye.
Ashinga agate by’umwihariko ku gukurikirana abari impunzi z’Abarundi zikekwaho kuba zarishe Abatutsi batari bacye muri aka gace k’Amayaga.
Ntawukuriryayo ariko yanasabye abarokotse ko ufite ikimenyetso cyangwa amazina y’Abrundi yabitanga kugira ngo bakurikiranwe.
Ati “Ubutabera bukorwa kuko umuntu yamenyekanye, nagerageje kuvugana n’abasinzwe impunzi mu gihugu cyacu.
Ariko incuro zose nagerageje byarananiye kuko iyo umuntu ngo ari impunzi aba afite amategeko amurengera ariko sinzi ko amurengera n’igihe ahindutse umwicanyi.”
Dr Ntawukuriryayo yizeje abarokotse bo muri Kinazi ko Leta y’u Rwanda izakomeza kugerageza kugira ngo uwakoze icyaha agahekura u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi azabihanirwe.
Abarokotse bo mu Murenge wa Kinazi kandi bashimiye ubuyobozi by’umwihariko Akarere ka Ruango kuba karabahaye urwibutso ariko kandi banasaba ko rwahabwa ibindi byangombwa byose bihabwa inzibutso birimo cyane cyane abarukurikirana n’abarucungira umutekano.
Gusa ngo haracyari n’ikibazo cy’Abandi bagiye bicirwa mu bindi bice hataraboneka amakuru y’aho imibiri yabo iri ngo nabo bashyingurwe mucyubahiro.
Reba andi mafoto ukanda aha: Kinazi: Umuhango wo Kwibuka mu mafoto
Vénuste Kamanzi
Photos: V.Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Birababaje koko! Ariko hari icyo nibaza mwo kagira Imana mwe! Ubu koko baracyashyingura imibiri y’abatutsi bazize Jenoside! barabeshye rero barenze Miliyoni!Abasigaye mwese mukomere!
Maze zimaze Kurenga 3 millions, ni Gute se wasobanura kuba hari aho bagishyingura 60 milles nyuma ya 20 ans.?amateka azabagora.
Amateka azabagora ari mwe, ubu rero abo mwishe murumva ari nka 10, 000 gusa???
Sha ni hahandi hanyu n’iyo ubutabera butabageraho imitima yanyu izakomeza ibarye
ariya marira y’impinja n’imiborogo y’abasaza bacu, muzajya muhora mubyumva mu matwi y’imitima…….
Ubu mugeze aho guhinyura imibare y’abo mwishe, nako kuyikoreraho ubufindo. Shyuhuuuuuuuu mushake mube mwarishe 10,000 ni hahandi.
Reka gusa mbibutse ko aba ari 60 000 bari bashyinguye nabi i Kinazi, nyuma y’uko mwari mwabajugunye mu cyobo mwise CND.
Nibaruhukire mu mahoro, ababishe banze gusaba imbabazo bahire mu muriro utazima
Nimwe amateka yagoye kuko icyo mwakoze ntikizasibangana, amaraso y’ iminja n’ inzirakarengane azabahama, amarira yabo nimutihana azabakurikirana kugeza no kubuvivi! dore aho nibereye!
Nimwivugire sha, hataka nyirubukozwemo koko. Ngo amateka azabagora? Uwayagutiza nawe akakugora ukabyumva. Gusa uko biri kose, ntibazigera bazima kandi hari abarokotse
Comments are closed.