Kimironko: REMA ntijya imbizi n’akagari gashaka gushyira ikibuga mu gishanga
*Kubaka mu bishanga harimo uruhare rw’abaturage banga gutanga amakuru ngo batiteranya
*Amategeko ariho akirengagizwa nkana kubera impamvu nyinshi…
*Amazi ni umutungo kamere rusange nta we ukwiye guceceka abona yangirika
*Twitegure ibihe bikomeye nidukomeza gusatira ibishanga tukanabyangiza imigezi igakama
Mu byumweru bibiri bishize nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA ubuyobozi bwamanutse bujya guhagarika imwe mu bishanga inyuranyije n’amategeko ikorerwa mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali, Dr. Rose Mukankomeje Umuyobozi wa REMA, asanga kuba ibishanga byangizwa abantu barebera hari inyungu za bamwe zibyihishe inyuma, kandi ngo bifite ingaruka mbi zikomeye mu gihe kizaza.
Ubuyobozi bwa REMA butangazwa n’icyemezo cy’akagari ko mu murenge wa Kimironko kahisemo gushyira ikibuga cy’imikino mu gishanga cya Kinyaga kigabanya imidugudu ya Rindiro ku ruhande rwa Kimironko na Zindiro ku ruhande rwa Bumbogo.
Mukankomeje Rose umuyobozi wa REMA avuga ko batazemera ko icyo kibuga cyubakwa ahantu hatemewe, ndetse ngo n’abantu basatira imbago z’igishanga cya Kinyaga ntibazemererwa kubaka badafite ibyangombwa.
Ku ruhande rw’abaturage baturiye igishanga, ngo babwiwe ko mu gishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali ako gace nta gishanga gihari bityo bakabigenderaho batanga amafaranga yo kuhagura ubutaka.
Kadafi, umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugu, avuga ko bahisemo gushyira ikibuga ku nkengero z’igishanga ngo kuko bashaka ahantu hatabangamiye ingo z’abantu.
Yavuze ko ikigo cy’amashuri kiri muri uwo mu dugudu kitagira ikibuga, bityo ngo inama y’ubuyobozi yarateranye basanga nta handi hantu hakwiye gushyirwa ikibuga uretse aho hafi y’igishanga.
Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje ariko, avuga ko cyaba ari ikibazo gikomeye kuba mu Rwanda ishuri ryubakwa hadatekerezwa aho abana bazakinira, agasaba ko bibaye ngombwa hahindurwa uko iryo shuri ryubatse wenda bakubaka bajya hejuru (etages) ariko ikibuga kikaboneka aho kwangiza igishanga bizagira ingaruka nyinshi z’igihe kirekire.
Mukankomeje yagize ati “Abantu baragoye, buri wese azi ko kwiba ari bibi ariko abacuruzi bahora babafungiye kubera kutishyura amafaranga ya TVA yishyurwa n’umukiliya. Abantu bahora bicana kandi bibujijwe n’amategeko, ikindi ntitugomba kwemera ko abantu batwangiriza.”
Ati “Imibande n’ibishanga bibika amazi iyo ushyizemo icukiro uba ubyangije, amazi ni umutungo rusange ni umutungo wacu, ubu dufite ikibazo cy’ibura ry’amazi iyo twemeye abantu bagakora ibi wa mutungo wacu turawangiza.
Abakurambere bacu bari bazi ubwenge bwinshi, nta wajyaga gutura mu kabande, umubande wari ubereye kubika amazi, bakahahinga imboga n’imbuto, bakajya kubaka ku gasozi none ubu imisozi iriho ubusa imibande yuzuye imyanda.”
Mukankomeje avuga ko abaturage bakwiye gutanga amakuru kugira ngo umutungo rusange ubungabungwe, ndetse ngo nibiba ngombwa abubaka bakwiye kujya babanza kuvugana na REMA bakabereka imbago z’igishanga aho zigarukira.
Ati “Inyungu z’umuntu ku giti cye, no gutinya ko ubivuze yaguhitana, uburenganzira bw’umuntu ku giti cye, ntibukwiye gutuma ko ubwange bwangirika.”
Kuba igishanga cya Kinyaga kigenda cyototerwa buhoro buhoro n’abantu bashaka ibibanza n’abagicukuramo umucanga, ingaruka zabyo ngo zatangiye kugaragara.
Umuturage uhaturiye avuga ko mbere amazi bayavomaga ku ruhombo ari menshi rwuziye, ariko ngo nyuma yo kumena ibitaka hafi y’igishanga amazi yaragabanutse.
Musafiri Francois twasanze avoma mu gishanga, avuga ko akurikije uko abona abantu bamenamo ibitaka bizarangira gisibamye.
Yagize ati “Igishanga bari kugisiba. Twifuza ko byahagarara kuko ibitaka bahamena binywa amazi menshi si nk’ibumba ry’igishanga.”
Bigirimana Paul na we ukora imirimo yo kubumba amatafari ariko akoresheje amazi y’igishanga, avuga ko uko umuntu umwe aza agasuka itaka hafi y’igishanga, bwacya undi akazana irindi bose bashaka gusiza ibibanza, bazagenda babihererekanya, igishanga gisibangane.
Dr Rose Mukankomeje, avuga ko akurikije uko ibihe bihinduka, ibishanga bitabungabunzwe, u Rwanda rwazagira ingorane zikomeye zo kubura amazi nk’uko byatangiye kwigaragaza muri Kigali.
Ingingo ya 85-86 y’itegeko ry’ibidukikije mu Rwanda ivuga ko ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi ku nkengero z’ibiyaga n’inzuzi bigomba kuba bitari hafi y’amazi, iya 87 ibuza abantu kumena icukiro mu bishanga byo mu mujyi no mu cyaro, ndetse nta bikorwa by’ubwubatsi bihakorerwa bitari mu ntera ya m 20.
Iryo tegeko kandi ribuza abubaka ibiraro by’inka kubishyira ahantu hegereye igishanga, rigasaba ko byakubakwa mu ntera ya m 60 hirya y’igishanga ariko usanga ahenshi bitubahirizwa.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ikibuga cy’umupira w’amaguru mu gishanga ntacyo gitwaye mu gihe icyo kibuga kirimo ibyatsi bateyemo. ikibi ni ukubaka amazu mu gishanag cyangwa se ikibuga kitagira ibyatsi (sahara) naho rwose ikibuga cy’umupira kirimo ibyatsi ntacyo gishobora kwangiza.
Twibuke neza ko mu Rwanda ari gighugu cy’imisozi igihumbi, bityo rero ahantu ushobora kubona espace ihagije yajyaho ikibuga cy’umupira w’amaguru ni mu mibande yegereye igishanga kuko niho haba hari ubutaka bushashe neza. None se washyira ikibuga cy’umupira ku musozi?
Keretse mu bice by’u Rwanda bimwe na bimwe hari ibibaya nibo batagira ikibazo cyo kubona aho bashyira ikibuga cy’umupira, naho rwose mu bice byiganjemo imisozi ntahandi wabona ushyira ikibuga cy’umupira w’amaguru atari ahegereye igishanga.
Rwose mu Rwanda tureke ibikabyo, ugiye no mu bindi bihugu byateye imbere usanga hari ibibuga by’umupira biri ahantu hafi y’ igishanga.
Ahubwo REMA yasaba ko ibibuga by’umupira w’amaguru byose byaterwamo ibyatsi byabugenewe bigahora bitoshye ku buryo amazi adatakara. Naho ubundi wihaye kurwanya ibibuga by’umupira byubatswe hafi y’igishanga wasanga urimo kurwanya imyidagaduro mu Rwanda. I think we should balance everything and not act as Robots.
Hari abantu bagira code puck kuburyo kuba decoder bisaba Satellite!! Ubu se ikibuga mu gishanga cyabuza ayo.mazi gutembera!? Ibuse ko azi uko urwanda rumeze agira ngo.ikibuga bacybake mukirere, muri Congo!?
arikose mwebwe kubahiriza amabwiriza bibatwaye iki?
@Kmeri: Actually, it is you who should quit acting like robots aho uvuga ko ibintu bigomba gukorwa gusa kuko ahandi bikorwa! Ngaho mbwira ubuhanga ufite muri ibi bintu butuma wita abarwana ku bidukikije robots! Naho Kibwa, nta na rimwe ndabona comment yawe ishima ikinti na kimwe, ntacyo nirirwa ngusubiza. Ufite impamvu ubikora utyo! Mureke twubahirize amategeko please. Cyangwa twemere ingaruka zo kuyarengaho.
Comments are closed.