Digiqole ad

Kim Kizito: “Ngo nateye Sonia inda?”

Kim Kizito: “Abanditse ko nateye Sonia inda, sinzi aho babikura

Kigali – Nyuma yaho urubuga rwa internet ribino.com rumurikiye inkuru ibaza niba Safari Kim Kizito, uheruka kuva mu itsinda ry’aba ririmbyi Just Family atazihakana umwana nk’uko abandi bahanzi babikoze bitewe nuko byavugwaga ko yateye inda umukobwa witwa Sonia Cyurinyana usanzwe ari n’inshuti ye, kuri iyi nshuro Kizito ntiyemera ibimuvugwaho.

Safari Kim Kizito na Sonia Cyurinyana bavugwaho inda (Photo: ribino.com)

Kim Kizito usanzwe ari n’umunyamakuru wa Radio 10, avugana na umuseke.com yavuze ko ataribyo ngo akaba yarabanje kubyumvana bamwe mubanyamakuru bakorera imbuga za internet mu Rwanda.

Kizito ati: “Noneho se abanyamakuru bacu basigaye bafite lunettes zireba zigapima umuntu bakamenya ko atwite? Hari umuganga waba waradupimye se byibura akabyemeza?”

Kim akomeza avuga ko ngo yaba we na Cyurinyana uvugwaho guterwa inda bibaza uwaba utwite hagati yabo.

“Ngewe bavugaho gutera iyo nda yewe nuwo bavugaho kuyiterwa nta numwe ubizi ko ibyo bihari. Twese turiho turabazanya tuti ese hmm, naba ntwite undi ati waba utwite? Hari abadutanze kumenya ko dutwite!” Kim Kizito.

Sonia Cyurinyana uvugwaho guterwa inda na Kizito ngo yatunguwe n’ibyo yumvise abantu bamuvugaho.

Cyurinyana ati: “Ntakuri kurimo, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nange byarantunguye cyane kubona bagenzi bange bampamagara ngo twagusomye. Ntago ibyo ngibyo nge mbizi. Sha byarantunguye cyane.


Iyi nkuru kandi yanavugaga ko Kim Kizito ngo yaganiriye na Sonia kuri iyi nda, ngo akaba anayemera ku buryo ngo bashobora kuba bari gutegura ubukwe mu ibanga kugira ngo bahite babana, gusa barabihakana.

Ibi bikaba bivuzwe nyuma y’uko hari izindi nkuru zari zanditswe kuri izi nshuti zivuga ko urukundo rwazo ruri mu marembera.

Photo : Inkuru yanditswe kuwa Kabiri Tariki ya 29 Werurwe 2011 i Saa 21 :32
Photo : Inkuru yanditswe kuwa Kabiri Tariki ya 29 Werurwe 2011 i Saa 21 :32

Twabibutsa ko Kim Kizito ubusanzwe afite umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwa Munezero Kim Kelly yabyaranye n’umukobwa wahoze ari ishuti ye witwa Uwobandutiye Ange.

Claude Kabengera

Umuseke.com

 

2 Comments

  • Ngo uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru wo kuri ribino.com kumwandikaho iyi nkuru amuhatiriza abivuganaho na Kim Kizito none dore ngo barabihakana. Ariko se kuki abahanzi ari iginga, bagiye bakora ibikorwa byabo tukabimenya aho guhimba ubugambo budafite epfo naruguru

  • kabisa uyu mukobwa SONIA nawe yarabyifuzaga ko bandika iyi nkuru rero nibabyemere kuko ukuri guca muziko ariko ntigushye

Comments are closed.

en_USEnglish