Digiqole ad

Kim Kardashian ni muntu ki?

Amazina ye ni Kimberly Noel Kardashian  ariko Kimberly bararihinnye bamwita Kim. Yavutse ku italiki ya 21,Ukwakira, 1980, avukira muri Los Angeles muri Leta ya California, USA. Se yitwaga Robert Kardashian ni umunyamategeko wahoze yunganira umukinnyi wa football O.J Simpson.

Uyu mugore ubwiza bwe bituma ahora akurikiranwa n'abantu benshi ku Isi
Uyu mugore ubwiza bwe bituma ahora akurikiranwa n’abantu benshi ku Isi

Nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be, Kim yaje kurerwa na Bruce Jenner washakanye na Nyina. Uyu Bruce Jenner akaba yaratwaye umudali wa zahabu mu mikino Olempike yo gusiganwa ubwo yari ahagarariye USA yabaye muri 1976 i Montreal muri Canada.

Nyina witwa Kris Jenner afite inkomoko y’uruvange rw’Abongereza, Abaholandi ndetse n’Abanya Ecosse. Bruce Janner  ni Umunyamerika ukomoka muri Armenie.

Kuba yarakuze aziranye n’icyamamare Paris Hilton, byatumye Kim Kardashian atangira gushishikaza abanyamakuru b’imyadagaduro. Ariko yaje kumenyekana cyane  nyuma y’uko muri 2007 hagaragaye filime arimo akora imibonano mpuzabitsina yeruye hamwe n’umuraperi bahoze bakundana witwa Ray J.

Tubibutse ko icyo gihe Kim yabanaga na Kanye West ariko batarasezerana, bituma benda gushwana ariko haburaho gato.

Mu mpera z’umwaka ushize, Kim Kardashian n’abavandimwe be barimo Khloe Kardashian nawe uzwi cyane, batangiye kugaragara mu mafilime y’uruhererekane yitwa Keep Up with the Kardashians arebwa n’abantu benshi cyane ku Isi.

Muri 2010, Kim Kardashian yaje ku mwanya wa mbere mu byamamare bikina za filime zitwa Reality shows ku ma televiziyo ku Isi kuko yinjije miliyoni 6 $.

Muri 2011, Kim yashakanye n’umukinnyi wa Basket witwa Kris Humpries ariko nyuma y’iminsi 72 baratandukana.

Muri uko kwezi nibwo Kim Kardashian yahise yibaruka umwana w’umukobwa ku nda yatewe n’Umuraperi Kanye West bari bamaze igihe bakundana mu ibanga. Uyu mwana bamwise North West.

Afatanyije na bashiki be Kourtney na Khloé, Kim akora kandi akamurika imideli kandi nyuma y’uko asohoye igitabo muri 2010 yise Kardashian Konfidential ubu agiye kuzasohora ikindi gikubiyemo amafoto yifotoye akoresheje telefone( selfies) yise Kim Selfies Kardashian.

Akiri umwangavu, Kim yize mu ishuri rya  Marymount High School ry’Abagatolika ryigishaga abakobwa gusa.Se yaje gupfa muri 2003 azize cancer.

Ubwo yari afite imyaka 19 Kim yashakanye n’umugabo ukora  muzika witwa Damon Thomas ariko baza gutandukana muri 2003, bapfuye ko ngo uyu mugabo yatumaga Kim ahora ku nkeke.

Mbere gato y’uko batandukana, Kim yari yaratangije gukundana mu ibanga na Ray J uyu akaba ari musaza wa Brandy Norwood( Brandy ni mubyara wa Snoop Dogg).

Ubwo hasohokaga filime Kim na Ray J bari gusambana muri 2007, Kim yareze ikigo Vivid Entertainment  cyari cyasohoye iyi filime ariko ikirego cye aza kugisesa bamaze kumwishyura  miliyoni 5 $.

Kuva we na bavandimwe be Kourtney, Khloé,  Rob, Kendall na  Kylie batangira ikiganiro, Keep Up with the Kardashians muri 2007, ubu bamaze kuba ibyamamare cyane kandi binjije amafaranga menshi.

Kim Kardashian wenyine umwaka ushize bamubariraga umutungo wa miliyoni 45 $. Kim azwi mu mafilime atandukanye nka  Disaster Movie yakinnye muri 2008 yitwa Lisa.

Muri uwo mwaka kandi yagaragaye mu yindi yiswe Dancing with the Stars, akinana na Mark Ballas.

Muri Mutarama 2009 yagaragaye mu yindi filime yiswe How I met your Mother.

Yatangije business ye yo gukora imigati mu ruganda yise  ‘Va-Va-Va-Nilla’ rwari ruherereye Los Angeles( Califonia).

Muri Mata uwo mwaka yatangije magasin ikora amakoboyi y’abagore, ashyiramo abantu bazwi nka Jennifer Galardi na Patrick Goudeau ngo bajye bayamurika.

Uyu mugore uzwiho ubwiza n’ikimero hari bamwe bavuga ko ikibuno afite ari icyo yitejeho ariko nta cyemezo simusiga kibigaragaza kugeza ubu.

We n’umugabo we Kanye West wahoze akundana n’umunyamideli Amber Rose aho baciye hose baba bakurikiwe n’aba gafotozi benshi cyane ku buryo hari n’ubwo byarakaje Kanye yaka umwe muribo  icyuma gifotora ku ngufu aranamukubita, bitera sakwe sakwe mu bantu.

Kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi, amafilimi menshi akina ndetse n’umuryango akomokamo w’ibirangirire, Kim Kardashian ni umwe mu bagore bakiri bato batari abazungukazi bo muri USA bakize kandi bakunzwe cyane.

Kim kardashian kandi azwiho guharanira ko USA yemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abanya Armenia cyane cyane ko na ‘Se’ Bruce Jenner ari umwe mu bayirokotse.

Azwiho kandi gukunda telefoni yo mu bwoko bwa Blackberry kimwe na President Obama.

Akunda kwifota akoresheje Blackberry ye akunda cyane
Akunda kwifotora akoresheje Blackberry ye akunda cyane
Kim, Kanye n'umukobwa wabo North West
Kim, Kanye n’umukobwa wabo North West
Mu madoka menshi atunze kandi ahenze uyu mugore yikundira iyi Mercedes Benz y'umukara
Mu madoka menshi atunze kandi ahenze uyu mugore yikundira iyi Mercedes Benz y’umukara
Bavuga ko ubwiza bwa Kim buruta kure cyane ubwa Khloe(ubanza ibumoso) n'ubwa Kourtney ubanza iburyo
Bavuga ko ubwiza bwa Kim(hagati) buruta kure cyane ubwa Khloe(ubanza ibumoso) n’ubwa Kourtney ubanza iburyo
Aha hari i Paris ubwo uruhuri rwa ba gafotozi rwabuzaga Kanye na Kim kwinjora mu modoka yabo neza
Aha hari i Paris ubwo uruhuri rwa ba gafotozi rwabuzaga Kanye na Kim kwinjira mu modoka yabo neza
Abarinda umutekano wa Kim bahorana akazi kenshi kubera ba gafotozi
Abarinda umutekano wa Kim bahorana akazi kenshi kubera ba gafotozi

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ni muntu ki? Ni umugore w’imico mibi kimwe na nyina na benenyina. Ise umubyara yabonye uko bitwara birirwa bambaye ubusa arabahunga yikomereza ubuzima bw’ubu lawyer!

  • Ndabasabye ntimugate igihe mwandika umuntu nk’uyu Kadarshian. Niba akoze ikintu kizima gitanga urugero abaribyo mwandika.Kandi hari abanyarwandakazi bari inspiration mwakwandika. Tugerageze kwerekana abacu cyane atari amahanga abitwandikiye. Gusa nshimira

  • Ndabasabye ntimugate igihe mwandika umuntu nk’uyu Kadarshian. Niba akoze ikintu kizima gitanga urugero abaribyo mwandika.Kandi hari abanyarwandakazi bari inspiration mwakwandika. Tugerageze kwerekana abacu cyane. Aka ni comment numvise nakora. Gusa nshimira umuseke mukora neza.

  • Kim Kardashian uretse gukwirakwiza ingeso mbi gusa cyane cyane mu rubyiruko nta kintu kizima agira.inkuru yanyu kandi harimo udukosa duke kuko uriya mwana we yavutse muri 2013 mu kwezi kwa 7.ntabwo yavutse rero akimara gurandukana na Kris Humpries.

  • Hhhh mbonye aho babiteruye!Umunyamakuru yibeshye kuko bavuga ko Kim yabonye divorce in June 2013 hanyuma muri uko kwezi nibwo yanabyaye( umwana we yavutse mukwa 6 kuko yavutse atagejeje igihe,ubundi byari biteganyijwe ko avuka mukwa 7)

  • Ibi koko bitumatiye iki nk’Abanyarwanda??? Ubona iyo aba yaraharaniye ko Jenoside y’Abatutsi yemerwa hose???

    Ese ubundi ko ari umugore bariya bashiki be baje bate??? Cyokora ndabasetse!

  • Ndumva yuzuye ubaraya

Comments are closed.

en_USEnglish