Digiqole ad

Inama mpuzamahanga ya Commonwealth

Rwanda:Inama mpuzamahanga ku ruhare itangazamakuru ryagira mu iterambere n’ubukungu ku isi

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango Commonwealth Madamu Mmasekgoa Masire Mwamba yageze I Kigali kuri uyu wa mbere.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango Commonwealth Madamu Mmasekgoa Masire Mwamba (Photo internet)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe nibwo i Kigali hatangira inama mpuzamahanga ifite insanganyamatsiko, “Uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’ubukungu mu kugira isi imwe” aribyo mu rurimi rw’icyongereza “Media and economic development in a globalizing world” nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR.

Iyi nama izamara iminsi ine, yateguwe ku bufatanye bw’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango uhuza ibihugu byahoze bikoronijwe n’Ubwongereza (Commonwealth) ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango wa Commonwealth, Madamu Mmasekgoa Masire-Mwamba akaba yageze i Kigali mu rwego rwo kwitabira iyo nama.

Abazitabira iyi nama, bazungurana ibitekerezo ku bunyamwuga mu itangazamakuru n’uruhare rikwiye kugira mu iterambere ry’ubukungu na demokarasi mu Rwanda. Iyo nama izahuza impuguke zitandukanye zirimo: abanyamakuru, abanyapolitiki, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abandi bo mu nzego zifata ibyemezo banyuranye.

Nkuko bisobanurwa na Minisitiri ufite mu nshingano ze itangazamakuru Musoni Protais, iyi nama izaba ari uburyo bwo kureba ibyo ahandi bagezeho mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru ndetse n’abaturutse hanze barebe ibyo bakwigira ku Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Commonwealth Madamu Mmasekgoa Masire-Mwamba,ageze i Kigali yatangaje ko ibibazo bigaragara mu itangazamakuru birimo: ubushobozi buke ku bakora uyu mwuga, kutabasha kugera ku makuru mu buryo bworoshye, ubumenyi budahagije n’ibindi byinshi bitandukanye, nabyo bizaganirwaho.

Iminsi ibiri ya nyuma y’iyi nama ikazaharirwa amahugurwa kuri bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda. Aya mahugurwa akazatangwa n’impuguke mu mwuga w’itangazamakuru.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

 

en_USEnglish