Digiqole ad

Kigali:Inama mpuzamahanga ku isuku

KIGALI– Inama nyunguranabitekerezo isuzuma isuku ikwiye kurangwa mu mijyi,yatangijwe ku mu garagaro hano I Kigali. Iyi nama iteraniyemo impuguke zitandukanye zituruka mu bihugu bigize umuryango w’afrika y’uburasirazuba.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama Ministre w’ubuzima dr Richard Sezibera yavuze ko nubwo u Rwanda rubarirwa mu bihugu byita ku isuku, ngo haracyagaragara ibibazo biterwa n’isuku nke, urugero ni impfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 bapfa bazize indwara zikomoka k’umwanda (impiswi).

Photo: Abitabitiye Inama mpuzamahanga ku isuku.

Muri iyi nama kandi bazagaruka kukibazo cy’isuku mu mijyi, cyane cyane mu bice bituwemo n’abakene. Impamvu bazibanda ku duce dutuwe n’abakene ngo nuko usanga aho batuye harangwa n’ ubucucuke bityo bamwe ntibagire isuku ihagije. Urugero twavuga, ni nko kutagira ubwiherero kuri buri rugo ndetse n’ibindi.

Iki kibazo kikaba kigaragara cyane mu bihugu by’akarere k’Afrika y’uburasirazuba. Ibi bihugu bikaba birangwa kandi n’imijyi yaguka buri munsi harimo n’igihugu cy’u Rwanda, nkuko bisobanurwa na Ministre w’ubuzima Dr Richard Sezibera

Nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu isuku, ugereranije n’indi mijyi yo mu bihugu bigize Africa y’uburasirazuba (ibi byasohotse mu kigereranyo cyashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abibumbye wita ku bana, UNICEF). Dr Richard Sezibera avugako hakigaragara indwara zituruka ku isuku nke, aragira ati: “ biragaragara ko u Rwanda rwateye intambwe mu isuku muri rusange, ndetse ko n’imijyi yacu iri mbere ugereranije n’aka karere, ariko haracyari ibibazo.”

Kuri iki kibazo ariko ngo, Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yatangije gahunda ihamye yo mu guteza imbere ibikorwa by’isuku mu nzego zose ndetse no mu gihugu cyose.

Hateganyijwe ko nyuma yo kungurana ibitekerezo, ibizava muri iyi nama bizashyikirizwa inama izateranira hano i Kigali ikaba ari inama yo ku rwego rw’Afrika izaba iganira ku isuku ku rwego rw’Afrika yose.

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish