Digiqole ad

Kigali, umwe mu mijyi 20 muri Africa ifite umwihariko mu iterambere ryayo

 Kigali, umwe mu mijyi 20 muri Africa ifite umwihariko mu iterambere ryayo

Umujyi wa Kigali urebewe Kacyiru ugana Kimihurura (HATANGIMANA)

Urutonde rukurikira ubushakahsatsi bwakozwe n’abantu b’inzobere mu kugenzura PwC, rwashyize umujyi wa Cairo mu Misiri ku mwanya ma mbere mu mijyi ifite amahirwe menshi y’akazi (opportunities) muri mijyi 20 yo muri Africa, Kigali yo ifite umwanya wa mbere mu gukurura ishoramari.

Umujyi wa Kigali urebewe Kacyiru ugana Kimihurura (HATANGIMANA)
Umujyi wa Kigali urebewe Kacyiru ugana Kimihurura (HATANGIMANA)

Uru rutonde rwasohowe na PwC kuri uyu wa kabiri rugaragaza ko imijyi myinshi yo muri Africa y’Amajyaruguru ihagaze neza, ariko rukanerekana ko imijyi yo muri Africa y’Iburasirazuba ndetse n’iyo mu kigobe cya Guinée igenda itera imbere.

Umujyi wa Cairo uza imbere y’imijyi nka Tunis, Johannesburg, Casablanca ndetse na Alger ku rutonde rw’imijyi 20, mu bijyanye no kugira amahirwe menshi y’akazi, ahanini bakaba barabaze imijyi 47 minini ifite abaturage berenga miliyoni imwe.

Iyi mijyi yashyizwe ku rutonde hagendewe ku bintu 29, ibyo na byo bikaba byari byashyizwe mu byiciro bitanu.

Umujyi wa Cairo waje ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ahanini hagendewe ku buryo ikibazo cy’amazi meza gihagaze mu mujyi wa Kigali, ndetse waje ku mwanya wa kabiri mu bijyanye n’abaturage bawutuye n’imikurire y’umujyi, uyu mujyi ukaba uri inyuma ya Kampala mu bijyanye n’ibyo bya (société et démographie).

Umujyi wa Casablanca wo mu gihugu cya Maroc uza ku isonga mu bijyanye no kugira ubukungu bwifashe neza.

Tunis ni uwambere mu kugira abantu bitabwaho (capital humain), uyu mujyi ngo ni wo ufite ubuvuzi bukora neza muri Africa, ufite umubare munini w’abanyeshuri biga muri kaminuza, mu gihe Casablanca ufite ubukungu bumeze neza, uyu mujyi ngo ni wo ufite ibyicaro by’inshi by’inganda nini (grandes entreprises).

Abakoze icyegeranyo, bakuyeho ibintu 5 muri 29 byari byagendeweho mu mijyi yari isanzwe ikomeye muri Africa, bareba amahirwe ahari mu gihe kizaza mu yindi mijyi irimo izamuka neza muri Africa muri ya mijyi 20 yatoranyijwe.

Mu bijyanye n’imijyi ifite abaturage bazamuka mu bushobozi bw’ibyo binjiza (PIB) Dar es Salaam, yo muri Tanzania ihagaze neza.

Umujyi wa Kigali, uyoboye indi mu bijyanye no korohereza ishoramari. Umujyi wa Nairobi uhagaze neza mu bijyanye no gukurura abashoramari b’abanyamahanga, umujyi ufite abantu benshi barimo bagira ubushobozi bubaye baye (classes moyennes), Abidjan, yo muri Côte-d’Ivoire irayoboye, mu gihe umujyi wa Kampala ariwo mujyi urimo ukura cyane.

Hagendewe ku byitaweho, umujyi wa Dar es Salaam ni wo mujyi wahawe amanota imbere ya Lusaka muri Zambia, na Nairobi. Imijyi yindi ikurikira ni Lagos (Nigeria), Accra (Ghana) na Abidjan (Cote d’Ivoire).

Gusa izi nzobere zo muri PwC zivuga ko imijyi yo muri Africa igomba gukomeza gushora imari mu bijyanye n’ibikorwaremezo kugira ngo ikomeze umuvuduko iriho.

Banki y’Isi yose ivuga ko Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ishora buri mwaka ½ cy’amafaranga asaga miliyari 100 z’amadolari akenewe mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ntabwo ari amajyambere guteza imbere Kigali ukibagirwa ko hari Ruganda i Mwendo nta mashanyarazi, nta muhanda, nta mazi, nta telephone nta mashuli, yemwe n’ibiryo ari ngererwa. Kigali nziza ni iyo kwereka abanyamahanga kwakundi mumenyereye gutekinika.

  • kagabo niba atariishyari uri umugome ujyeusubiza amaso inyuma urebe iyo twavuye ntabwo ahantu hose hazamukira rimwe ikindi advantage ahantu babomba kwishakamo igisubizo b leta iikazakubunganira. Urugero. Ubu ngoma izavuga ko hari uwabadindije? Mugihe Muhanga naMusanze bimaze gufata indi ntera, aho wavuze nabo nibishkamo ibisubizo bazkibona
    Naho ureke amatiku yawe. Banque Mondial, IMF,nindi miryango ntabwo bicungwa na gouvrnement y’Urwanda imibare nazasondage bikorwa si letA iba yabikoze none wowe technique uvuga uyikura he
    Kwanga igihugu cyawe ni nko kwanga so na nyoko ukubyara
    Uzisubireho

  • Kriss, Kagabo mwihorere ni ba bandi barwazwa n’ikiza cyose kivuzwe ku Rwanda. Tekereza umuntu uvuga ko abantu bubaka umujyi wabo, umujyi batuyemo, bakoreramo, abana babo bigamo,etc ngo kugira ngo “batekinike abanyamahanga”! Niba gutekereza gutya atari uburwayi urumva ari iki ?!

  • Kagabo mumubabarire. Namwe se umuntu baravuga imigi mikuru yibihugu akivugira Mwendo. C très dommage. nibitari byo tuzabigeraho. ni batugirire vuba ahubwo duhe u musaza izindi mandats. twiyubakire I gihugu. naho kagabo yicecekeye kuko nta capacity ya analyse yifitiye. mugire Imana

    • Solasi urakoze kuvuga akantu ntari natekereje kuri Kagabo,wa mugani ni gute umuntu muzima yumva bavuga imijyi mikuru nawe akazana za province!yabababa, kandi se umuntu muzima ababazwa n’uko inzu ye yabanje kuzuza muri salon, ngo arashaka ko babanza mu cyumba aryamamo kugira ngo bititwa gutekinika! ahubwo ubonye iyo avuga ko amafaranga aboneka Leta ikayajyana kubaka ibihugu by’ahandi, none we ababajwe n’uko abonetse bamwubakira neza umurwa mukuru, nta bwenge burimo NA MBA KABISA!!

  • Abasetse Kagabo muratangaje none mutangiye no kubivangamo mandat za Parezida.
    kuki mu korohereza ishoramali ariho twabaye abambere? noneho mu gukurura abashoramali Kenya ikaba iya mbere? Tekereza icyo. Ikindi utibajije kuki ibindi byiciro umwanya twabonye wo batawutangaje wasanga turi abanyuma … Umwana wawe abajijwe ibizamini 8 bitandukanye akazana bulletin yabaye uwa mbere mu isomo rimwe ahandi amanota yabonye atanditswe ubwo si uko aba atanagerageje? wamuratira abandi se ngo mfite umwana uba uwambere mu ishoramali kdi ari uwa nyuma mu burezi, ubuvuzi, Ubukungu, Akazi ? kera nkiga umwana waburaga amanota mu isomo rimwe uwo yabaga ari non classe muri rusange nawe rero ibaze kuba turi kurata aho twabonye amanota aho twayabuze aho kuharata ngo hakire turararamye turi gusabira President indi mandat!

  • @ Ngenzi: Ni ukwijijisha cyangwa ni ubujiji? Kenya iri ku nyanja. Kenya ifite economy iruta economy yacu inshuro mirongo. Kenya ifite infrastructures ziruta izacu kure, etc, etc. Urumva se Kenya yabura kuturusha gukurura abashoramari gute ? Icyo u Rwanda rukora ni ukugerageza gukururura investors kuko Kenya ho bahaza nta n’ubahamagaye. Ikitumvikana muri ibi ni ikihe ? Ariko ibi mvuze usanzwe ubizi, sibyo? Gusa urwaye ya ndwara ituma ikiza kivuzwe ku Rwanda gituma uremba! PwC si abanyarwanda bayitumye kuvuga ibi! Naho mandat ? Kereka natayishaka naho nayishaka tuzayimuha. Hanyuma uziyahure!

  • @ Louis . Ngenzi agushubije neza cyaneee kandi akoresheje ingero zumvikana !!! Reka nanjye nongereho nti : iyo uvuga ngo Rwanda yabaye iya mbere mu korohereza ishoramali , ariko ukirengagiza ko abo banyamahamga baza gushora imari yabo mu Rwanda inyungu babonamo inyinshi bayisubirana bakayishora mu bihugu baturukamo , ubwo rwose uba wikirigita ugaseka !!!!!! Iyo ubona za Banki zikorera mu Rwanda, za NAKUMAT n’ andi mangazini yose akomeye aho i Kigali ari ay’ abanyamahanga , wumva bihesha u Rwanda ishema ??????? None se iyo u Rwanda rworohereza abo banyamahanga b’ abashoramari, ariko abacuruzi n’ abandi ba businesmen b’ abanyarwanda bahombywa n’ imisoro ihanitse bagahitamo guhunga i gihugu bakimurira za businesses zabo muli za MALAWI, ZAMBIYA na MOZAMBIQUE, harya ubwo u Rwanda ruhagirira ishema ???? Rurahungukira se ??????? Ubwo se icyitwa “economie” y’ u Rwanda kuba iri mu maboko y’ aba nya KENYA, ABAHINDE, ABATHAILAND N’ ABARABU bashora imari yabo aho i Rwanda ariko les plus gros profits zikaba rapatries mu bihugu byabo, urumva iryo ari ishema ?? ni iterambere se ???? Umunsi se batahutse na za businesses zabo bakazimulira ahandi mwarakenesheje abene gihugu , niryo terambere???????? EGO RWANDA !!!!!!!!!!!!!!!

  • Aya manota yahawe Kigali ntiyumvikana. Ni gute tuba aba mbere mu korohereza ishoramari ariko Nairobi ikaba ariyo iza mbere mu gukurura ya mari? B
    ivuze ko dutanga byinshi cyangwa twigomwa byinshi ngo tunezeze abashoramari b’abanyamahanga ariko tugasarura bike. Sinumva iyo logique yo gutongoza bikabije abashoramari b’abanyamahanga mu gihe ab’Abanyarwanda iyo batambuwe utwabo bananizwa kugera aho abagifite agatege bazinga utwangushye bagakora mu mano. Ko icyo dushaka ari imari twahereye mu kubungabunga abashoramari bacu ! Ishoramari ryiza ni iriteza imbere communautés rishowemo, bikubiyemo gutanga utuzi, guteza imbere ibikorwa remezo, kubera urugero rwiza (role model) abaturage, kwishyura imisoro no gusiga umurage mwiza kandi urambye.
    Ibi byose rero ntibigerwaho n’abanyamahanga kuko bo ikibashishikaje cyonyine ni inyungu gusa, bamara kuyibona bakayandurukana iwabo ikajya gukiza bene wabo. Mu gihe imari ishowe n’Umunyarwanda igirira akamaro benshi kandi igasiga umurage urambye. Nagenze ibihugu n’ibindi nta na hamwe nigeze mbona bakijijwe n’abanyamahanga.

  • Aya manota yahawe Kigali ntiyumvikana. Ni gute tuba aba mbere mu korohereza ishoramari ariko Nairobi ikaba ariyo iza mbere mu gukurura ya mari? Bivuze ko dutanga byinshi cyangwa twigomwa byinshi ngo tunezeze abashoramari b’abanyamahanga ariko tugasarura bike. Sinumva iyo logique yo gutongoza bikabije abashoramari b’abanyamahanga mu gihe ab’Abanyarwanda iyo batambuwe utwabo bananizwa kugera aho abagifite agatege bazinga utwangushye bagakora mu mano. Ko icyo dushaka ari imari twahereye mu kubungabunga abashoramari bacu ! Ishoramari ryiza ni iriteza imbere communautés rishowemo, bikubiyemo gutanga utuzi, guteza imbere ibikorwa remezo, kubera urugero rwiza (role model) abaturage, kwishyura imisoro no gusiga umurage mwiza kandi urambye.
    Ibi byose rero ntibigerwaho n’abanyamahanga kuko bo ikibashishikaje cyonyine ni inyungu gusa, bamara kuyibona bakayandurukana iwabo ikajya gukiza bene wabo. Mu gihe imari ishowe n’Umunyarwanda igirira akamaro benshi kandi igasiga umurage urambye. Nagenze ibihugu n’ibindi nta na hamwe nigeze mbona bakijijwe n’abanyamahanga.

Comments are closed.

en_USEnglish