Digiqole ad

Kigali: Ukekwaho ubujura yarasiwe mu mujyi ahahoze Iposita

Police iratangaza ko kuri uyu wa kabiri ahagana saa sita z’amanywa yarashe umuntu ukekwaho ubujura hagati mu mujyi wa Kigali, mu bice birimo Banki ya Kigali n’ahahoze Iposita, nyuma y’uko yari amaze gufungura imodoka y’umuntu wigendera akibamo ibintu abapolisi bagerageje kumufata ariruka.

Umujura yarasiwe mu masangano y'imihanda umanuka ujya ku musigiti mu mujyi n'utambika ujya ku bitaro bya CHUK
Umujura yarasiwe mu masangano y’imihanda umanuka ujya ku musigiti mu mujyi n’utambika ujya ku bitaro bya CHUK

Uyu ukekwaho ubujura ubundi ngo bahimba Kirabura cyangwa K-Swiss, police iravuga ko n’ubusanzwe yari mu bajura bashakishwaga kubera ibikorwa by’ubujura mu Mujyi wa Kigali.

Superintendent Modeste Mbabazi, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko Police yamubonye ubwo yari agerageza kwiba ibintu mu modoka yari ihagaze kuri “Feux rouge” ziri ruguru y’isoko rya kijyambere rya SIMBA, yo kuri Centenary House ariko ngo imodoka ihaguruka atarabifata.

Abapolisi bari bamubonye bagiye kumufata ariruka, bahamagara umupolisi wari uri ahagana kuri BK, ari naho yirutse yerekeza ngo amufate, umupolisi amuhagaritse aranga.

Umupolisi yifashishije abaturage ngo bamufate aranga akomeza kwiruka, umupolisi mu kumwirukankana ngo amusatiriye yashyizemo isasu, nabwo yanga guhagarara akomeza kwiruka, umupolisi aramurasa.

Uyu mujura yari mu bajura bashakishwaga n’ubundi muri ubu bujura bubera mu mamodoka.” SP Mbabazi.

Abantu batandukanye baganiriye n’umunyamakuru w’UM– USEKE bavuze ko uyu mujura ngo yari yarayogoje ibice byo mu mujyi rwagati ku buryo abamuzi aho hafi ngo bari basigaye banatinya kwitaba telefone kuko ngo we na bagenzi be bazishikuzaga umuntu ku gutwi.

Umwe muri aba bari hafi we yavuze ko ngo uyu mujura yabanje no gushaka kurwanya umupolisi nyuma akiruka.

Bemeza ko Umupolisi ntako atari yagize ngo ahagarike uyu mujura ariko akanga, niko kumurasa isasu rifata mu rubavu. Nyuma yo kuraswa akaba yahise ajyanwa kwa muganga agihumeka.

Akimara kuraswa
Akimara kuraswa
Uyu musore ushinjwa ubujura akimara kuraswa
Uyu musore ushinjwa ubujura akimara kuraswa

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • APHUYE URWIMBWA

  • Bravo Polisi yacu!!! n’abandi barebereho, muze muturasire n’abo muyindi mijyi yo mu Ntara kuko muri iyi minsi ubujura burakabije.

  • Ntabwo nishimiye ko umuntu arashwe ariko Polisi yacu ndayishimiye pe uyu mujura yari yarazengereje abantu jye nanjyaga mfunga imodoka nibirahure hose nkashyiramo ama carer kuburyo najyaga nanikanga ko aje cyakora yari azi amayeri yibaga imodoka igenda wabibona uri nkinyuma yayo ukabura uko ubigenza yewe amatel amasakoshi za laptop amafranga agende kabisa azarware akire abashe kwihana yenda nakira avuye kure ntazongera

  • umupolisi wamurashe ambwire icyo anywa…. rasa ingegera wangu.

    • Polisi ikomeze ihashye ayo mabandi bazihangane bagere na gikondo aho bita  mu rya Gatanu kuko ho bambura umu ntu no ku muma nywa yihaangu,ayo mabandi ba nywera inzoga  ku kabari bita Kunuma.

  • ubundi mwari mwaratinze peee muge no kukiraro cyo kwa mirimo naho muge mubarasa abo baswa cya natwe uwo tuzajya dufata tubigenze nka dubayi uko babigenza

  • bravo police rwose ntampamvu y’uko kigali iba nka kampala cg n’ahandi bakwiba ntubone n’uwo witabazagusa n’abo bandi abagaragaze  dukeneye kigali ituje igendwa ntamacyemwa kdi tutabihariye police gusa natwe tubigiremo uruhare

  • Oya we kwiba sibyo ariko no kurasa sibyo Imana ishimwe ubwo atapfuye

  • Polisi ikomeze ihashye ayo mabandi bazihangane bagere na gikondo aho bita  mu rya Gatanu kuko ho bambura umu ntu no ku muma nywa yihaangu,ayo mabandi ba nywera inzoga  ku kabari bita Kunuma.

  • Na banks zirebe neza hari abajura bagiye kuzimara bajyana
    impapuro mpimbano na company zabaringa ngo bafite contract za Kigali city; RWDA
    Ect company ni nka just
    size/Aphrodise HITIYAREMYE (0788598914); Now business center Ltd/Rebecca (wife to Aphrodise);
    Senior Engineers company (Euphem
    NIYONGIRA)

  • uyu mupolisi ndamwemeye kbsa, bazanamushimire, mujye murasa izo mbwa ziba zarazengereje abantu

  • hjhgjhjghj

  • Bravo police! Ariko koko mwize ibya droit de l’homme! ko arashwe ari igisambo akaba agiye kuvuzwa mu misanzu yanjye ya mutuelle? Ejo nakira azagaruka yibe izindi! Ntimunyumve nabi.

  • BARASE N’ABAMARINE

  • Oya, ibyo ntibibaho, uyu mu police agomba gukurikiranwa, ntabwo afite uburenganzira bwo kurasa umuntu kabone niyo yahungaga. Nkereretse niba yabonaga umujura yashoboraga kumwica, soit afite imbunda. Ariko kuba yahungaga ntabwo yagombye kumurasa.

    • Wowe wiyita Dunga kereka niba nawe uri umujura ukaba utinya ko nawe bizakubaho naho ubundi wakabije muri comment yawe! Iyo umupolisi atabanza kumuhagarika byenda wari kubona aho ushingira ariko kuba ntako batagize ngo bamuhagarike akanga akanangira, buriya ya minsi y’umujura yari yageze!

      • Nonese ko yari afite amasasu kuki atari kumurasa kandi afashwe ahungabanya umutekano w’abandi. Kula ni kulipa di; yahiseme umurimo mu mibi: kwiba kwica no kuroga.

    • Kuberikise atagombaga kuraswa icyo umu police yakoze nuguha gasopo n’abandi baba bamezebatyonahubundi police yakoze icyoyagombaga gukora nk’umuntu ushinzwe umutekano.gusanyine uwomujura aracyafite amahirwe yokubaho kandi akihana akaba umukiranutsi w’Imana,akazatanga ubuhamya bwaho Imana yamukuye habicyane.murakoze nshutiz’umuseke,kandi mugire amahoro.

    • niwowe utahiwe sha!! nutareka kwiba!!!

    • @Dunga, nanjye sinshobora gushimishwa nuko umuntu uwo aliwe wese – naho yaba umujura – udafite intwaro agerageza gukoresha yaraswa. Ariko inkuru zizerwa zivuga ko yagerageje kwambura umupolisi wamuhagarikaga imbunda ye. Icyo gihe ningobwa yuko umupolisi akoresha uburyo bukenewe bwose kumetiriza uwo mubandi. Ikindi kandi, uratekereza yuko abapolisi bahabwa imbunda niba atali ukuzikoresha babonye yuko ari ngombwa, and it is their call gufata icyo cyemezo bashingiye kuli formation n’amabwiliza bababahawe n’ababayobola. Ingingo isoza: uretse umusazi, cyangwa igicucu nacyo gisa n’igisazi, wowe umupolisi ufite imbunda kandi uli ku kazi ko kulinda umutekano wacu twese yagutegeka guhagarara ukiruka cyangwa ukagerageza kumusatira? Sha nuko abapolisi bacu ali civilize. Ugerageje kwiruka cyangwa gusatira umupolisi aho ariho hose, ndetse no mu bihugu byitwa ngo ni demokarasi iburayi, baraguhamba vuba cyane. Ye, haba nkete nyuma kureba circonstances warasiwemo, ariko presque iteka, izo nkete zishirira aho. Conclusion: mujye mwubahiriza amategeko muhawe nabashinzwe umutekano wacu, ntimukabasuzugure cyangwa ngo mubakinishe mu buryo ubwo aribwo bwose.

  • Hari n’abagore binjiye muri uwo mwuga, babitondere hari n’abakorera kui tagisi  za GATSATA na kimisagara

  • Iyi nkuru ko mbona inyuranye ni indi nasomaga? hano ngo yirukanse, ahandi ngo yashaste kumwaka imbunda, ko harimo kwivuguruzanya mumakuru yatanzwe na Police?

  • Police rwose irakoze pe!!!!! Ariko muzi ukuntu umuntu akwiba akakubabaza!!! Birirwa bakora ubusa ngo bategereje kwambura abantu! Police mwakoze rwose, ndabashimiye, nundi wibaza ko yabeshwaho n’uwo mwuga mubi, asubize amerwe mu isaho! Ariko na none, Police nirebe uko yakemura akabazo k’abantu bo muri tarinyota mu biryogo! uparika imodoka ugasanga bayibyeho icyitwa retroviseur, antennes, crignottant n’utundi tuntu twose tuyigize! Police tubafitiye ikizere muzagerageze!

  • wowe uvuga ngo umu Polisi ntiyari akwiye kumurasa wibwira ko iriya ari inkoni baba bamuhaye cg igipupe? kuba yamuhagaritse kd abona ko ari ushinzwe umutekano ndetse afite imbunda yari kwemera agahagarara. Police yacu oyeeeeeeeeeeeee, cyane cyane uwo mu Polisi bamuhe ishimwe! abanyarwanda dukeneye abaturengera kd bakarengera n’umutungo wacu tuba twavunikiye.

    • blavo police abajura bameze nabi rwose ni ugufata ingamba zikakaye mubashakishe uruhindu rwose

  • bravo Police…nyuma y’imihini yo kuri stade noneho ni amasasu tu….muzaze na hano mu Gatsata ahahoze amagaraje kuri side yegereye igishanga cya Nyabugigo hafi y’ikiraro ubundi muturasire imbwa zihahora zirekereje ngo umuntu niyitaba phone ziyimushikuze

  • Mwese nuceceke akmaro k’imbunda ni ukurasa nibyo byakozwe rero

  • Iri ni isomo ku bajura bose biyemeje kurya ibyo batavunikiye. Cyane cyane ko wumva atanapfuye niba agifite umutima azikosora nakira ibikomere by’iryo sasu. Abavuga ko kuras a umujura nk’uyu uzwi nka ruharwa sinzi uko bumva igihugu n’abaturage bacyo babaho hari abarekereje kubambura ibyo bavunikiye abandi bari gupanga uko babiba. Police nikomereze aho kuko abajura bamaze kwigira kari aha kajya he.

    • Police…….wagerageje,ariko haricyo utakoze kiringombwa abandi batakwiriye gukora.Ntagihano ngusabiye……..ariko ntibizongere.

  • Uyu mu police akwiye ishimwe kuko abajura basigaye aribo bonyine bahungabanya umutekano w’igihugu bazamuhe na mission i Musanze hari uwiyita TUYI cyabagarura kandi anywa n’urumogi akigamba ngo na DPC aramuzi ko ari kabugariwe we nabagenzi be bakwiye ikosora ahubwo bajye barasa mu mutwe naho munda iyo akize arushako kwiba

  • ubwo mwe murimo kuvuga aamagambo nkayo yiba mwari muhari?ariko mu Rwanda ubwicanyi buzashira ryari?umuntu wiba telephone ahanishwa kuraswa?niko mwe mwaba mubyumva cyagwa nuko mushaka gushimisha abasoma ibyo mwandika? dore aho nigaramiye

    • ibyo wivugisha eeh yari yayibye byagaragaye usage Nairobi basifure ngo umujura utari nawe urebe ;;isasu ryiza bagutwike bagutere amabuye ………….urivugisha.kuki se atahagaze kuneza kdi polisi imuhagarikiye ahubwo nakira azaba afite ibyaha bibiri.kwiba no gusuzugura ushinzwe umutekano.kdi niba utanabizi na telephone zigura arenga miliyoni ziriho

    • urakagarama mu muriro ubwo nawe uri umujura!!! uramurengera se ngo hari ikindi azamarira abandi uretse kubahoza kunkeke?

    • Igaramire nyine ! Iyaba wari kuri Nyirangarama ni byo byari kuba mahwi ! Ikigaragara ni uko abajura batari bakuzengereza. Ba uretse ariko rimwe muzakubitana, kereka niba mukorana !! Hahahahaha !

    • @kiki, ngirango ntiwumva kuko utabishaka. Iyo ukoreyee icyaha imbele y’umupolisi, yagerageza kuguhagarika wowe ukanga, cyangwa ukagerageza kumusatira, uraraswa pe. Kandi si mu Rwanda gusa biba.. Uzagerageze nka New York, utanirutse use naho ukora mu mufuka gusa umupolisi amaze kugutegeka gushyira amaboko hejuru (yenda icyo washakaga ali ukuvanamo identité zawe ngo uzimwereke). Sha uraraswa se gusa ko baguhindura icyo bita Swiss Cheese kubera imyenge baribugusigemo bakujulijemo za magazine ni zindi?. N’iburayi nuko. Iyo umupolisi agutegetse guhagarara, niba ugira ubwenge hagarara kandi ukomeze kwerekana yuko ntacyo ufite mu ntoki (nukuvuga yuko ugomba kwerekana yuko ntakili muli izo ntoki ushobora gukoresha kumugilira nabi), naho ubundi ntushidikanye na gato, uraraswa tu. Ntiwibeshye ngo n’i Rwanda gusa aho umupolisi afite uburenganzira bwo kurasa suspect ategetse guhagarara undi akanga kumvira. Ahubwo mbona polisi yacu yitonda cyane, kandi ndasaba ko bakomeza batyo. Ariko kuvuga ngo mu Rwanda dukunda ubwicanyi, aho uribeshye kabisa. Abashinzwe umutekano muli iki gihugu ntushobora kubita abahinduzamacumu. Nkuko byabaye kuli uyu mu type, umupolisi w’u Rwanda ajya kurasa aruko ibindi byananiranye. Ikimenyimenyi, ni bangahe – ushyizemo n’abajura – ushobora kutubwira uzi ko polisi yacu imaze kurasa?

  • Ni gute umuntu akekwaho icyaha cyo kwiba téléph akaraswa koko!! Niyo yayifatanwa!! none se bamuciriye urubanza!! Banaruciye se igihano cyo gupfa nticyaciwe!! Kinariho se uwibye téléph yahanishwa gupfa!! Ibyo ni ugukoresha ingufu z’umurengera kandi umupolisi wamurashe agomba gukurikiranwa nk’umwicanyi!! Umuntu ushima iki gikorwa cy’umu policie natekereze mbere na mbere agahinda aba ashyize mu muryango w’intungane kuko igihe cyose aba ataracibwa urubanza aba ari umwere!!!

    • ariko nkawe uvuga ibi bari bakwiba mumodoka ngo phone yawe bayijyane wumve uko bimera!!baguhagarikire gahunda zose!!harukubwiyeko se yapfuye niyo yapfa ntacyp yaramaze imbaragga ze aho kuzubakisha igihugu ari kuzisahurisha abirirwa bakoboka ntasoni!!!hanyuma rero bari kumureka akigendera kuberako yirutse yabasize???imbunda se yaba imumariye iki?ubwo rero nawe ngo wize amategeko ntako utagize !!! wiyibagije abajura babaga aha ntamuntu ushobora gutwara frs muntoki none ingegera zirashaka kugaruka bakureho umwanda ahubwo!!!kuki adakora nkabandi urabona abuze iki???

    • Murivugira ! uzi kugira ngo uruhe ushakisha imibereho, wigomye wigurire utuntu “inyana z’imbwa” zirirwe zicunga utwo ugezeho zijyane kandi zumve ko nta kibazo kirimo ! Uwo mupolisi ahubwo ni uwo kugororerwa. Uwahana abandi bajura nka babiri muri uyu mujyi abantu bahumeka kabiri nibura !

  • Iyo nsomye comment nkizo mbona muri iyi nkuru numva abanyarwanda bagifite urugendo mukumenya no kubahiriza uburenganzra bwa muntu. Umujura yarashwe ahunga ntiyarwanya polisi. Mumategeko mpuzamahanga uwamurashe agomba kuregwa akabihanirwa. Ntaho byabaye ibintu umupolisi yakoze ni amahano. Bimeze nkibyo naonye muri viseo yo kumupira wa Rayon Sport, aho nabonya ubuswa bwa polisi imanuka mukibuga igatuma umwuka mubi uvuka. iragaragaza ubuhanga buke mumwuga

  • Ariko se ko TV1 yatangaza amakuru ivuga ngo yarashwe ashaka kwaka Umupolisi imbunda , hano mukavuga ko yashatse kwirukanka bakamurasa twemere iyi he nkuru y”ukuri? gusa aramutse yarashwe ashaka kwirukanka ndumva bitumvikana mu mujyi rwagati nabantu baba bahari ndumva atabacicka . si mubihuru ngo yahungiramo ngo bamubure.

  • WOWE MANZI,IYABA ARIWOWE WIBWE NTABWO UBUVUGA GUTYO.UBUSWA BWO POLICE SE WAZABAHUGUYE NIBAWOWE UBIFITEMO UBUMENYI.UMURENGWE WICA NKINZARASHA?

    • Sinjya nkunda kwandika kuri izi mbuga ariko ndagira ngo mbwire abantu ko umupolisi ndatse n’umusirikari ari abategetsi n’abagenzuzi b’umutekano kandi ni imbaraga z’igihugu mu kurengera ubusugire bwacyo n’abacyo. Abantu rero bagomba kububaha iyo bibaye ngomba ko babaha itegeko nko kukubwira ngo hagarara wowe ukiruka uba usuzuguye kandi bituma ubongerera kugukekaho ubugizi bwanabi. Ese ubundi mugira ngo imbunda baba bafite ni iz’umurimbo? Bajura mwe ni murekere aho kuko simbwira ko umuntu utari umujura nkamwe yabashigikira. I yo abandi bavunika bakora naho mwe mugacunga kubacuza utwabo muba mwumva mutabahemukira koko, kandi abenshi usanga mufite imbaraga zo gukora! Mwagiye mukorera ibyanyu cyangwa mugasaba aho kwiba? Police ijye ibahana rwose igiye ibakubita ako gasasu nko mu kaguru cg mukaboko byaba arisawa. I cyakora noyo ntikarase mu cyico da! Bazabigishe gupima mukaguru cg mukaboko maze ibisambo tujye tubibwirwa nogucumbagira! Bravooo Police! 

  • Barase n’undi umwe kuri Nyabugogo, nawe uzwi nk’uyu, wenda twagira agahenge! 

  • cyereka mufatiye nabanyibye  mukabafung,ARKO NIMUBICE KUKO KWICA NICYAHA GIKOMEYE KU MANA KDI GIHANIRWA NAMATENGEKO

  • police

  • KUdakizwa biragatsindwa ibyo byose nukutamaenya imana

    • Mwiriwe ubujura bwo buteye ikibazo gikomeye cyane ariko cyane cyane mumpapuro zi impimbano nkuriya mugabo bavuze haruguru witwa HITIYAREMYE Aphrodise akoresha impapuro z’impimbano murwego rwohejuru nkurugero nko muri UNGUKA Bank Ltd ishami rya Nyarugenge yabahaye igipapuro cy’ubutaka cya pirate mbere RDB na LAND CENTER batarashyiraho uburyo bwo kubigenzura

  • police yu rwanda  ikwiye training yo murwego rwohejuru, irebana ni ibijyanye nu uburenganzira bwamuntu, nti byunvukana ukutu umujura wirukanka kumanwa araswa na police. naho mwebwe muvuga ngo yahoze neza si numvikana namwe kuko kwica umuntu siwo muti wanyuma wo gukemura ibibazo isi ifite. nti munyunyumve nabi ni agaciro mpa ikiremwa muntu.

  • Mu gihugu kigendera ku mategeko polisi ntiyica. akazi ka polisi ni ugufata umugizi wa nabi agashyikirizwa ubucamanza akazi ke kagahagararira aho. Ibi rero byo kurasa umuntu utitabara ngo afunguye imodoka ni umuco mubi . ahandi uriya mu polisi yagobaga guhagarikwa agahanirwa kuko yishe. Sibyo na busa ubuzima bw ‘umuntu buruta kure urugi rw imodoka rwishwe n’umujura. Biriya ntibikwiye ni bibi pe

    • @John, icyo n’igitekerezo cyawe gusa kitagize ukuri gishingiyeho. Uzagerageze usuzugure umupolisi muli amerika, mubwongereza, mubufaransa, mubuswisi, mubuhinde, cyangwa ahandi aho aliho hose mutwara nk’urugero rwo kubahiriza amategeko na kiremwamuntu. Sha, intumbi yawe niyo izagarurwa uzacyurwa m’urwa Gasabo. Iyo umupolisi – ushinzwe umutekano wacu twese – agutegetse gukora ikintu, gikore. Niba yagusagariye akakurenganya, banza wemere amategeko, noneho ufate inumero ye n’amazina ye ujye kumurega mubamuyobora cyangwa mu zindi nzego zishinzwe kugorora imikorere y’inzego z’umutekano. Ariko banza wumvire, ukore icyo utegetswe kuko niko kazi twese twamushinze. Ese wabwirwa n’iki ko uwiruka ataruko yashatse gutera gerenade? Uratekereza yuko leta ishyira abapolisi n’ingabo k’umuhanda buli munsi mukazuyazi kuko iba ishaka kubahagarika ku mihanda gusa, cyangwa kuko ali ngombwa kubuza abagizibanabi? Izo mbunda baba bafite se uratekereza yuko ali imitako yo kulimba se? Uyu ababere urugero, umupolisi cyangwa umusirikare nabategeka guhagarara, akanabasaba ibyangombwa, mujye mumwumvira. Kandi jye ubivuga sindiwe. Nd’umunyarwanda wubaha abakora kaliya kazi mu mibereho y’akazi itoroshye, kandi banagakora mu buryo biha ishema abanyarwanda n’igihugu muli rusange. Bakomeze rwose uko bagakora kuko abenshi turabibashimira.

Comments are closed.

en_USEnglish