Digiqole ad

Kigali: Polisi iri mu iperereza ku ihohoterwa ryakorewe abana babiri

Mu kigo cya Polisi  cyakira abakorewe  ihohoterwa ritandukanye kiri mu karere ka Kicukiro,   hazindukiye abana babiri b’abahungu, bakubiswe n’abantu baturanye,  aho babashutse babinjiza mu gipangu barabakubita ku buryo budazanzwe babitiranyije n’abajura.

Iyi ni imibyimba y'umwe mu bana bakubiswe
Iyi ni imibyimba y’umwe mu bana bakubiswe

Abo bana bageze kuri Polisi Kicukiro bari mu kigero cy’imyaka 11 na 15.  Kugeza ubu umugabo umwe ari mu maboko ya Polisi akekwaho icyaha cyo  kwihanira no guha ibihano ndengakamere abo bana bavuzwe haruguru.

Ibindi byaha uyu mugabo ashinjwa ni ugukubita no gukomeretsa, ibi byose bigaterwa no kwirengagiza amategeko cyane nk’irirengera abana.

Kuri iki gikorwa,  SSP Rose Muhisoni ukuriye ishami  ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina  muri Polisi y’u Rwanda, yavuze  ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo gikomeye,  aho abana batanu mu mujyi wa Kigali bamaze guhohoterwa muri uku kwezi kwa Werurwe konyine, ndetse umwe bikamuviramo urupfu.

SSP Muhisoni asaba inzego zose guhagurukira iki kibazo cyane cyane ababyeyi bagira uruhare mu guha uburere bwiza  abana babo.

IP Angelique Mujawamariya uyobora ikigo cya Polisi cyakira abantu bakorewe ihohoterwa, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira imirimo yacyo mu kwezi kwa Nzeri 2013, ari ubwa mbere bakiriye ikibazo cy’ihohoterwa gikomeye kuri ubu buryo, aho bahise batangiza iperereza ngo ababikoze babihanirwe n’amategeko.

Umuyobozi  mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburinganire (gender monitoring office) madamu     Mutoniwase Sophie, unashinzwe  gukurikirana  no kurwanya  ihohoterwa rishingiye ku gitsina   muri iki kigo,  yavuze  ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zose kugira ngo  guha ibihano ndengakamere abana bato bicike  burundu.

Akaba yashimiye imikorere y’iki kigo cya Polisi muri Kicukiro ndetse ashima serivisi zihatangirwa, aho yaboneyeho   gusaba  inzego zibishinzwe kugeza ibigo nk’iki  hose mu turere  tw’igihugu kugira ngo byegere umuryango nyarwanda ukirangwamo ihohoterwa ritandukanye.

RNP

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nukuri bakore iperereza vuba bahane iyo nkora kibi

  • Abana nkabo nibo basigaye arabajura mwitonde mupeleleze nja mbabona nyabugogo aho burira amakamyo ajenda bagaca amahema kandi abantu barebera

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish