Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2016, hatashwe Hoteli mpuzamahanga ‘Marriott Hotel Kigali’ ifite ibyumba byo kuraramo 254.
Kigali Marriot Hotel iri mu nyubako y’amagorofa umunani, n’ibyumba 254, gusa byose bifite Serivise zo ku rwego rwo hejuru. Ifite kandi ibyumba by’inama 18.
Iyi Hoteli, kuba ifite izina ku rwego mpuzamahanga bituma itanga Serivise zo ku rwego rwo hejuru.
Ni Hoteli ifite intego yo kureshya abakerarugendo b’abanyamahanga kuruta uko yareba cyane ku Banyarwanda badafite n’umusaruro mbumbe ku mwaka w’igihumbi cy’idolari ku mwaka.
Kurara mu cyumba giciriritse muri iyi Hoteli, ni hagati y’amadolari ya Amerika 235 na 240 ku ijoro rimwe (ni hafi ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda).
Mu byumba bihenze, harimo icy’abanyacyubahiro “Executive Suite” gihagaze Amadolari ya Amerika 4,500 ku ijoro rimwe; Ndetse n’icyumba cy’abakuru b’ibihugu “Presidential Suite” bishyura Amadolari 5,500 (ni hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 4 400 000) ku ijoro rimwe.
Iyi Hoteli y’inyenyeri eshanu bivugwa ko ifite agaciro ka Miliyoni 55, ni iya Kompanyi Nyarwanda “New Century Development Ltd”, ku bufatanye na Marriott Group.
Mu gutaha iyi, Hatari Sekoko, umuyobozi wa New Century Development Ltd yashimiye cyane Marriott Group yemeye gufatanya nabo kugira ngo uyu mushinga ugerweho kandi utange umusaruro.
CEO wa Marriott international, Arne Sorenson yavuze ko impamvu banejejwe no kuba batashye hoteli yabo ya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Gufungura iyi Hoteli ngo birabafasha kwinjira muri iri soko, ariko biranakingurira imiryango u Rwanda ku bantu bifuza kuza kurusura.
Yizeza ko nk’uko basanzwe babiziho, bazajya bafata neza abagana kuva bageze kuri Hoteli kugera batashye, ku buryo bose bazajya bataha bifuza kugaruka gusura u Rwanda.
Ati “Tunejejwe no kuva uyu munsi dukoresha Abanyarwanda 250, abana b’abakobwa 33 barangije amasomo mu ishuri rya Akilah, tukabajyana kwimenyereza muri Hoteli dufite Dubai na Mumbai kugira ngo bimenyereze bazagaruke bashobora gutanga Serivise zo ku rwego rwo hejuru.”
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wafunguye ku mugaragaro iyi Hoteli, yavuze ko gushora imari mu Rwanda bivuze gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba ahantu hakurura abashoramari mu rwego rwa Serivise.
Murekezi akaba yasabye ubuyobozi bwa Marriott ko n’ubwo batanze imirimo kandi gufungura imiryango i Kigali bizongera imirimo, ngo bakwiye no gukomeza gufasha u Rwanda bahugura abakozi b’Abanyarwanda uko bashoboye kose kandi no guteza imbere ikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda.
16 Comments
ni dange abayafite barakimara kabisa,hhh itandukaniro ryabantu ku isi nihano rigaragarira kabisa
Cyakoze aya ma picture nimeza dufite hotel nziza nkigihugu cy’Urwanda
Nibyiza nkigihugu kunzu nziza nkiyi gusa nuwa fotoye nawe ararenze
Umvugiye ibintu barakimara rwose baryoherwe buriya natwe tuzagerwaho ndumva byo abanyarwanda bajyayo ari mbarwa
Icyakoze iyi ni hôtel cyangwa ni photographe wanyu uzi gufotora?
Wwaww btfl this is da most in this cntry big up kuri PHOTOGRAPHER arabizi kbs
Nkigihungu nintambwe ishimishije ,thx kubakoze iyinkuru kubwumwihariko uwafashe amashusho thx kbsa wajyirango simurwanda
ibi se nibyo u Rwanda rukeneye?dukeneye inganda .ese uwo hatari amafranga yayavanye he?ko tutamuzi afite na boutique
Sha wowe ngo ni Murenzi urinjiji mbi urenze ninkandagirabitabo, ubwose urarebye usanga ntakinu amahoteri azinjiriza urwanda cyane kwazakira nabanyamahanga?! Cg urarebye usanga ntabana babanyarwanda 300 bahaye akazi?!
Kumenya uko yabonye amafranga se byo birakureba ukumuntu yinjije azajye aza kumenyekanisha iwawe?!
Mujye muvuga mushizemo nubwenge plzz
wowe wiyise Mind slavery uriwe koko , none se murenzi akoze irihe kosa ?
twese twibaza uwo hatari iyo ibyo bifaranga abipfupfunyura , mujye mutubwira di, dore aho bahereye batwiba cg ni ayo muri congo?
wowe Mind slavery,uri umunyabwenge twakubonye!!! kd gutuka abandi ngirango niwowe waba ubaye injiji mbi!!! ibyo watukaniyeho,wasanga bifite ukuri nuko uri tete vide utabasha kwitegereza
Nawe urabyumva nyine,gusigara kurugo!!!
Sha uyu mufotozi muhaye 98% wagirango Ni Dubai.ariko ndabona mitiweli nagirinka haricyo biri kutugezaho da.nubwo bamwe muritwe tugiye gushirira Uganda.
this photo guy his so super keep it up.
how can we gate his number?
NI MILIYONI 55 ZA YAHE MAFARANGA? (DOLLAR, DINAR, DILMAM,FRANC BU.)???!!
Igihhugu cyacu kimaze gitera imbera kbs gusa aya mafoto ni meza kbs umuseke mugira amafoto meza
Iraruta iya toronto pe courage muzubake gusa muhe akazi abashomeri
Comments are closed.