Digiqole ad

Gusuzuma niba Rugamba n’umugore we baba abahire ndetse n’abatagatifu byatangiye

 Gusuzuma niba Rugamba n’umugore we baba abahire ndetse n’abatagatifu byatangiye

Banarahiriye kuzakora neza bahereye kuri musenyeri Ntihinyurwa

Kigali – Ku gicamunsi cyo kuri uyu gatanu nyuma y’igitambo cya Misa yasomewe kuri Katedalari yitiriwe Mutagatifu Mikayeli, hatangijwe urukiko rushinzwe gusuzuma no gufata umwanzuro ushingiye ku buzima bwa Rugamba Cyprien na Daphrose Mukansanga kugira hamezwe niba bashyirwa mu rwego rw’abahire nyuma bakazaba n’abatagatifu.

Banarahiriye kuzakora neza bahereye kuri musenyeri Ntihinyurwa
Abicaye ni abagize Urukiko rwashyizweho barahiriye kuzakora neza bahereye kuri Musenyeri Ntihinyurwa Thadeo

Ni mu muhango w’ab’ukwemera Gatolika, kugira umuntu wapfuye umutagatifu bica mu nzira y’itsinda ry’ababisabye n’abatanga ubuhamya mu kitwa Urukiko n’urubanza rwo kubumva.

Mu nteko y’urukiko yari iyobowe na Musenyeri wa Arikediyoseze ya Kigali Thadeo Ntihinyurwa izaba ari Inteko igizwe n’itsinda ry’abasabiye Rugamba na Daphrose umugorewe ko bashyirwa mu mu rwego rw’abahire n’abatagatifu ndetse n’itsinda ry’abashinzwe kwiga ku mibereho n’imigenzereze yabo.

Uru rubanza ruzakomeza mu minsi iri imbere kugeza rubonye umwanzuro ushingiye mu buhamya buzatangwa n’abazi neza Rugamba n’umugore we.

Hazabaho impaka zizavanwamo igikwiriye ari nacyo kuzafatwaho umwanzuro uzohererezwa Roma.

Nkuko twabitangarijwena Padiri Jean Bosco Ntagungira wari intumwa ya Musenyeri muri ruriya rukiko ngo urubanza ruzakomeza humvwa abatangabuhamya bo mu ngeri zose.

Ati: “Hagomba kumvwa abatangabuhamya benshi. Hari ababa barateganijwe hari nabazizana, baaba ababishimangira cyangwa ababitambamira kandi hazaba harimo n’umurengezi w’ubutabera.”

Yavuze kandi ko kugira ngo umuntu ashyirwe mu rwego rw’ abahire n’urw’abatagatifu hadashingirwa gusa ku bimenyetso by’abatangabuhamya. Ngo hagomba kuba n’igitangaza ndashidikanywa giturutse mu ijuru.

Ati: “Kugira ngo umuntu agere muri urwo rwego rw’abahire hagomba igitangaza cyemezwa n’abantu babishinzwe. Bakavuga bati ‘habaye igitangaza iki n’iki.

Dushobora gukora amadosiye tugasanga nibyo ariko cya kimenyetso ndashidikanywaho kikabura, ntabwo ibyagezweho bigera ku cyifuzwa n’abashaka ko runaka aba umuhire cyangwa umutagatifu”

Nubwo ngo ari inzira ndende, Padiri Ntagungira yatanze ikizere ko kuzumva abatagatifu Rugamba Cyprien na Daphrose bishoboka, kuko ngo no kugera kuri iyi ntambwe yatewe ari ikintu gikomeye.

Ikirego cyo gutangiza inzira yo kwiga uko aba ‘balayiki’ bashyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu kikaba cyaratanzwe n’umuryango Communauté de l’Emmanuel uyu ukaba warashinzwe na Rugamba Cpryien na Daphrose Mukansanga.

Inteko y’urukiko yemeje ko izatangira kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Rugamba ku wa mbere tariki ya 28 Nzeri saa tatu za mu gitondo.

Naho urubanza rwa Daphrose Mukansanga umutangabuhamya wa mbere akaba azumvwa tariki ya 01 Ukwakira saa tatu za mu gitondo.

Izo manza zombi umunsi wa mbere wo kumva umutangabuhamya zikaba zizabera mu rukiko rwa Paruwasi ya Mutagatifu Bikira Mariya umubyeyi w’impuhwe ku Kacyiru.

Umutangabuhamya muri izo manza zombi uzumvwa kw’ikubitiro ni Rugamba Olivier umwana wa Rugamba Cyprien na Daphrose Mukansanga.

Muri  Kiriziya  Gatolika abatagatifu ni abantu byapfuye barakoze imirimo myiza itangaje, biyambazwa n’abasenga ngo babafashe kubasabira ku Mana ngo yumve amasengesho yabo.

Abepisikopi n'Abapadiri mu gitambo cya Ukarisitiya
Abepisikopi n’Abapadiri mu gitambo cya Ukarisitiya
Habanje igitambo cya Misa
Habanje igitambo cya Misa
asobanura ivanjiri yabwiye aba kirisitu ko bagomba kuyoborwa na Yezu kirisito mu rugamba rw'urukundo, amahoro,ubugwaneza, ubusabanira mana n'ubugwaneza.
Musenyeri Ntihinyurwa yabwiye Abakirisitu ko bagomba kuyoborwa na Yezu Kristo mu rugamba rw’urukundo, amahoro, ubugwaneza, ubusabanira mana n’ubugwaneza
Abihayimana Gatolika bari benshi
Abihayimana Gatolika bari benshi muri iki gitambo cya misa
Rugamba Olivier n'umufasha we bari bahari.
Rugamba Olivier n’umufasha we bari bahari.
Rugamba Olivier niwe uzabimburira abandi gutanga ubuhamya ku buzima bw'ababyeyi be
Rugamba Olivier niwe uzabimburira abandi gutanga ubuhamya ku buzima bw’ababyeyi be
Rugamba na Mukansanga bashobora kuzashyirwa mu bahire n'abatagatifu mu bihe biri imbere
Rugamba na Mukansanga bashobora kuzashyirwa mu bahire n’abatagatifu mu bihe biri imbere

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Ibi ndabihakanye! Wenda rugamba numugore we bari abantu beza da! Ariko kubita abatagatifu byaba ari ugutesha agaciro abatagatifu dusanzwe tuzi nka saint Pierre, saint Paul nabandi!

    • @Ndagije. Wihita uca urubanza. Niba wasomye neza, hari urukiko rwashyizweho rugomba kubisuzuma. Nutanyurwa n’imyanzuro, uzace mu nzira zemewe uujurire.

  • Ariko kuki mwumva nta munyarwanda waba umutagatifu? Ni ngombwa ngo bosee babe ari abbazungu? Reka baamugire we ahari natwee twabonaa abazungu bitwa ba Rugaamba.

  • Ubundi umutagatifu uko tubizi aba ari umuntu wihebeye Imana Burundu! Ariko Rugamba ashobora kuba yarari Umukristo pe! Ariko kurundi ruhande, yari no mubikorwa by’ ubuzima busanzwe. Urugero indirimbo z”umucyo nyarwanda, nibindi bikorwa byegamiye politique, ibyo se twabyita ubutagatifu? Tureke kugendera kumarangamutima, no kwumvako Hagomba kuba umutagatifu w’umunyarwanda byanze bikunze. Niba ataraboneka, ubwo nyine dutegereze azaboneke! mu bintu by’Imana ntabwo habaho gutekenika!

    • Uzasome ubuzima bw’abatagatifu, ntago bose ariko bari ab’ihaye Imana, harimo n’ababaga mu buzima busanzwe nk’ubwacu!!!

    • nagirango ngire icyo ngusobanurira kubyo udasobanukiwe ho ku buzima bwa Rugamba, nuko nyuma yo kugarukira Imana cg se kwihana ntabwo yongeye guhimba indirimbo zisanzwe yahise atangira guhimba iz.Imana kugeza apfuye. Murakoze.

    • Haguruka ujye gutanga ubwo buhamya, kuko Urukiko rubishinzwe rurakira abemeza ko Rugamba yagirwa “umhire” n’ababihakana ngo bagahabwa ijambo!
      Abantu benshi ndumva bazatanga ubuhamya bwemeza kurusha abahakana!

  • Ahaa njye ntago mbyumva uburyo uwapfuye ashobora gusabira umuzima.. niba barakoze neza bazajya mu ijuru kwimana ingoma na Yezu igihe nikigera

  • Rugamba ndamuzineza yaraterekerega. Gusa yabifatanyaga nubu Christu nkuko benshyi mugihecye nabikoraga. ” ukalistia ngahazwa nataha ngasoma intango.wijosi ishapure numudari nyamara na kabiheko nkambariye kumweko .

    • Menteur

  • Mutagatigu rugamba sipiriyani, udusabireee yayayaya umusazi yasomeje amata amaganga ati ibi ntibijyanye! Ubwose kweli rugamba nimumugira umutagatifu nyuma leta ikazasanga hari aho yariye ruswa agikora I butare muzahita mumukura Ku butagatifu?

  • iyo babisabira UMUBIKIRA NIYITEGEKA FELICITE naho aba bo bari abantu beza bisanzwe rwose NIYITEGEKA yemeye gupfana n’abatutsi aho kubatererana kubera ko yari azi agaciro ka muntu nta wundi wihayimana wabikoze, naho aba bo hari abandi benshi bameze nkabo niba ari ibyo kereka niba hari icyakurikijwe tutamenya

    • Nanjye numva Umubikira UMUBIKIRA NIYITEGEKA FELICITE ariwe wari ukwiye kwigwaho ngo harebwe niba yashyirwa mu rwego rw’abahire. Naho RUGAMBA Cyprian, ibyo yakoze ni ibisanzwe n’abandi banyarwanda nkawe rwose barabikoraga. Mbona nta bintu bidasanzwe yakoze byatuma ajya muri ruriya rwego.

  • iri ni itekinika rwose

  • Hakwibazwa impamvu uliya Musenyeri yahisemo rugamba n’umugore w mngo bazabe abatagatifu atabanje kwibuka nibura baliya basenyeri n’abandi bihayimana bguye i Gekurazo barwana ku buzima bw’abantu nk’uko Nyagasni abidusaba. Mu by’ukuri bapfiliye ibyiza bakoreraga igihugu n’abo bali babahungiyeho bishwe bita ku buzima bwa Roho n’umubili bw’izo mpnzi zaje zibagana. Ntabwo numva uwo Cyprien n’umugore we bapfiliye! Uliya Archpesope wa Kigaali agomba kwisubiraho, agakoresha ukuri.

  • Dore icyo nkundira abanyarwanda! Nibyo batumva ndetse badashoboye no gusobanukirwa neza, ntibazuyaza kwiyerekana ko babyumva kandi babisobanukiwe.
    Ibirebana na Rugamba n’umugore we Dafroza nimubirekere ababizi neza mureke gukomeza kwerekana ubumenyi buke bwanyu kuri iki kibazo.Nimube imfura mubirekere abo bishinzwe.
    Imana ibidufashemo.

  • ariko mujye mureka twumve ibintu kimwe,ni gute umuntu waremwe agira undi Umutagatifu.ubundi umutagatifu ni umuntu utarigeze icyaha.abana b’abantu nta bubasha babifitiye kuko Imana yo niyo ishobora gukora uwo murimo.

    • Wemera ko Pawulo mutagatifu yagiye mu ijuru? Yari yarabanje kwica abakristu bangana iki?

  • Nange ntekereza ko rugamba yagirwa umuhire wa kiliziya kuko ubutagatifu nubuzima bwera imbuto nanyuma yo kubaho ,imbuto zubutagatifu kandi zihoraho iteka rugamba rwose akomeje kwera imbuto nziza .yarakwiye no kuba ari muntwari zigihugu nubwo intwali zo ibikorwa byazo ibitaramba akenshi birarimbuka bikajya munsi ya zeru . kizito mihigo nawe nakora uburoko bwe neza ashobora gusana imitima yabanyarwanda benshi ,ibi ariko bizaterwa nimikorere nubwisanzure bwitangazamakuru .mbatuye indirimbo yarugamba ntumpeho. nimurangiza mwunve igisobanuro cyuruphu. mukomere

  • iyi ni POLITICS gusaaaa!ngo abe mutagatifu? nukuntu RUGAMBA yari umunyabyaha

  • Yewe mwarayobye pe! NGO urukiko rushinzwe kwemeza Nina umuntu ari umutagatifu!!! yebaba we! none se Uwiteka azaca izihe ko abana babanyu mwazimaze? Muzi se barashoje bate uru rugendo? mureke guta igihe mubiharire nyagasani wenyine

    • Mwagiye musoma Bibiliya. Reba Mat 18.18. Iyo Kiliziya yaciye urubanza iyobowe na Roho Mutagatifu no mu ijuru ntacyo bongeraho.

  • Ni byiza ko noneho habayeho umutagatifu wa mbere w’umunyarwanda utari uwo mu bwoko bwa ibuka. Maze ndebe

  • yewe ibyisi namabanga koko, mureke abemera imana bikorere ibyabo

  • Abantu bagirwa abatagatifu n’abandi bantu ni ingirwabatagatifu. Imana yonyine niyo izi abari abatagatifu. Kiliziya gatolika yagombye kuvanaho politiki zabapfu zayo. Kumunsi wanyuma abiswe ngo ni abatagatifu bishobora kudatangaza abenshi boherejwe mu muriro.
    Hari unsekeje ngo Rugamba yaraterekeraga. Imihango y’amadini yose itari uguterekera se ni iyihe? Iyo imihango y’ibyakera n’abakera izanywe n’abarabu, abayahudi cg abazungu iba yemewe n’aho iyo ari iy’abanyafrika, abahinde cg abashinwa iba ari uguterekera, ubupagani, amashitani?
    Ariko abazungu bashobora kuba baturusha ubwenge koko iyo batwemeza ko imihango yabo ariyo yemewe n’Imana yonyine hanyuma intama zacu nyinshi zikabakurikira. Turagiwe n’abashumba bera koko; ha ha ha ha ha bafatanije n’abandi basa natwe.

  • Rugamba yari umuhanzi,umwanditsi,umuntu warangwaga n,urukundo,ariko ibyo tubiziho benshi,so mureke amaranga mutima,ubona iyo muvuga n,abaguye igakuraza,cyangwa n,abandi twagiye tubona bagize urukundo bakitangira abandi k,ubw,urukundo,Iby,Imana ntimukabikinishe.

  • Imana niyo ica urubanza rutabera. Umwana w’umuntu aribeshya. Nta muntu ufite uburenganziwra bwo kwemeza ko umuntu wapfuye ari Uwera (mutakatifu) nkuko Data wo mu ijuru ari Uwera. Abantu biha inshingano zibarenze.

    Ibyo dusabwa abantu ni ugukiranuka mu mibereho yacu no mu byo dukora. Ni nde wakwihandagaza wambaye umubiri uri mu isi ko yakiranutse ijana ku ijana bityo abantu bakamwita umutakatifu. Uru rubanza mwaruhariye Imana yonyine. Ko na Bibiliya ivuga neza ko aboroheje n’abakomeye bose bazahagarara imbere ya Kristo bacibwa imanza yibyo bazaba barakoze. Mureke Nyirububasha waturemye mu ishusho rye ariwe ucira ba nyakwigendera urubanza kuko twe turi abantu. None se abo bagize inteko y;urukiko ni abatagatifu kuburyo bagiira umuntu umutakatifu. Ese mugufata ibyemezo ntabwo bibeshya NIba bazi ko bakwibeshya nk’abantu byaba byiza kureka guca urubanza rwo kugira umuntu umutakatifu. Imana yonyine ikazabyikorera. Abantu twemere ko turi abantu. Iby’Imana tubiharire Imana yo nyiri Mbazi n’Ubuntu yatuvanye mu mwijima wa satani kubw’amaraso ya Yezu Kristu wadupfiriye ku musararaba akaba impongano y’ibyaha byacu. Umwizera kandi agakora ibyo Imana ishaka azabona uubugingo buhoraho. Ibindi ni gahunda z’abantu n’amarangamutima yabo.

  • Abasambanyi,abatinganyi, abajura, abicanyi, abanyabinyoma, n’abandi banyamafuti, iyo bafite amafaranga ntawutinyuka kubavuga uko bari!
    None abagize neza mu gihe runaka kizwi kandi batakiri no kuri iyi si ngo tuvuge ko baharanira amaco y’inda, baravugwa neza kandi bagashimirwa ibyiza bakoze bakiri ku isi, maze ab’isi bagahaguruka bagahagarara, imijinya ikazamuka ngo ntibikwiye ko abo banyakuvugwa badashimirwa ibyiza bakoze bakiriho.
    Aho bibereye baraduseka bagatembagara! Ariko batatunegura ahubwo batubabariye kuko tutazi ibyo turiho dukora tubasiga ibyondo kandi ari abere ijabiro kwa Jambo.
    Nyagasani utubababarire kuko tudahwema kugucumuraho.

  • Ndibariza Olivier umuhungu wa Rugamba niba yemera abana Rugamba yabyaranye udukobwa tw’utwana twabyinaga mu Masimbi n’Amakombe. Abana barakuze kandi ntibagira kirera batuye za Mpare na Tumba.
    Ese yigeze asaba imbabazi ababyeyi barize bakihanagura?

    Ese ko umuntu abazwa ibye kandi Yezu yaravuze ko mu Ijuru batarongora. umubyeyi Daphoza we babijyanyemo gute?
    Rugamba ati: “Isi irashaje!”

  • ibyo muvuga byose ntibikuraho ko ibyo hari abateguye iki gikorwa kandi bazagisoza uko neza ,ahubwo ndumva mufite byinshi byo kuvuga ntimuzabure mu batangabuhamya maze bamwe muzatambamire icyo gikorwa cyo kubagira abahire cg se abafite ukuri kundi muzakuvuge. naho ibyo muvuga hano muriruhiriza ubusa ntimuzabuza impala gucuranga

  • Iki kibazo cya Rugamba Cyprien gikwiye kwiganwa ubushishozi buhagije kuko bitabaye ibyo, gishobora guteza Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ibibazo by’insobe ndetse n’abayoboke bayo bakaba batangira gukemanga ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Niba koko iki kibazo cya Cyprien Rugamba nta kindi kibyihishe inyuma, Imana izabigaragaza kandi Imana ntabwo ibera, Imana ni Nyakuri.

    Turizera ko muri iyi “process” itangiye yo gukusanya ibimenyetso n’abatangabuhamya byemeza/bemeza cyangwa bihakana/bahakana ubutore n’ubuhire bwa Cyprien Rugamba, Imana izamurikira abo bose biyemeje kuzatanga ibyo bimenyetso ntihazagire utanga ibibeshyano cyangwa ibihimbano.

    Gushyira umuntu mu rwego rw’ABAHIRE nyuma akaba yanashyirwa mu rw’ABATAGATIFU ntabwo ari ibyo gukinishwa. Bakristu namwe Bakristukazi bo mu Rwanda, mukwiye kuba maso.

  • Bagomba kureba niba ataracaga umugore inyuma kuko bivugwa ko yaba hari abana yagiye abyara hanze (Ku Ruyenzi n’ahandi)! Simbihamya ariko biravugwaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish