Digiqole ad

Kigali City Tower iratahwa mukwa 4

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka nibwo Kigali City Tour, inzu ndende mu Rwanda kurusha izindi izatahwa ku mugaragaro.

Iyi nzu y’amagorofa 18 izakorerwamo ibintu byinshi nka mabanki, aho berekanira za cinema, amazu y’urubyiniro, restaurant, inzu zicururizwamo, amakuru atugeraho atubwirako za supermaket nka Nakumatt nazo zizakoreramo ndetse n’ibindi byinshi

Iyi nzu ikaba ari intangiriro y’indi miturirwa myinshi iyisumba igaragara ku gishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali, ikaba nayo izagenda yubakwa mu minsi iri imbere, ibi byose bikaba ari mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya Leta y’iterambere rishingiye kandi rigaragarira mubikorwa remezo mu gihugu no mu mugi wa Kigali.

Kigali city tour aho igeze aha yahaye akazi abantu benshi, ikaba yarabeshejeho imiryango irenga 800 mu gihe yubakwaga, ndetse ikazatanga akazi kubagera ku 1000 n’imisago nimara kuzura nkuko tubikesha bamwe mubashinzwe imyubakire yayo.

Umuseke.com

en_USEnglish