Digiqole ad

Kidumu, Danny Vumbi na Makanyaga mu gitaramo i Kigali

 Kidumu, Danny Vumbi na Makanyaga mu gitaramo i Kigali

Kidumu ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane muri muzika mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba

Nimbona Jean Pierre umwe mu bahanzi bubashywe mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba uzwi nka Kidumu, Kibido, Kibuganizo muri muzika, agiye gukorera igitaramo i Kigali.

Kidumu ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane muri muzika mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba
Kidumu ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane muri muzika mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba

Ni nyuma y’aho uyu muhanzi mu minshi yashize byagiye bivugwa ko yaba afite indwara yatumaga atabasha kuririmba. Ari ubu amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu muhanzi nta kibazo na kimwe afite kijyanye n’ijwi rye.

Zimwe mu ndirimbo avuga ko azaririmbira abanyarwanda, harimo Mungu Anaweza, Kwetu, Enjoy ndetse n’izindi zo hambere zirimo Intimba y’Urukundo, Amasozi n’izindi.

Muri icyo gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Makanyaga Abdoul na Danny Vumbi, kizaba kirimo n’aba Djs bazwiho ubuhanga mu kuvanga umuziki.

Bamwe muri abo ba Djs bazafasha gususurutsa abazitabira icyo gitaramo, Ni Dj Kadir, Dj Pius, Dj Africa na Dj Brek.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, kikabera ahitwa kuri Kaizen ku Kabeza. Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5000 frw.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyo si inkuru ni publicite

    • Were is the problem?

Comments are closed.

en_USEnglish