Digiqole ad

Kidum agiye gushyira hanze filime ivuga ku buzima bwe

 Kidum agiye gushyira hanze filime ivuga ku buzima bwe

Aya mafoto yateye abantu ubwoba

Nimbona Jean Pierre wamamaye cyane mu Karere ku mazina arimo Kidum, Kibido, Kibuganizo n’andi menshi, agiye gushyira hanze filime ivuga ku buzima yanyuzemo mu myaka igera kuri 42 agiye kuzuza.

Aha yafataga amashusho y'iyo filime. Gusa abantu baketse ko ari abagizi ba nabi bamuhohoteye
Aha yafataga amashusho y’iyo filime. Gusa abantu baketse ko ari abagizi ba nabi bamuhohoteye

Kidum yavutse tariki ya 28 Ukwakira 1974. Avukira mu Mujyi wa Bujumbura muri commune ya Kinama mu Burundi.

Icyo gihe ntiyabashije kurererwa muri icyo gihugu ngo abe ariho akurira. Ahubwo atangiye kumenya ubwenge yajyanywe muri Kenya. Ubu ni naho akorera ibikorwa by’umuziki.

Mu minsi ishize yashyize hanze amafoto asa naho yakubiswe cyangwa se yishwe kuko yari aryamye iruhande rw’imodoka. Abantu batangira kuvuga ko azize igitaramo aherutse gukorera i Burundi.

Aya mafoto yateye abantu ubwoba
Aya mafoto yateye abantu ubwoba

Kugira ngo amare impumu abafana be n’abakunzi b’umuziki mu Burundi, Kidum yanditse ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko abantu badakwiye kugira ubwoba. Ko nta kibazo afite ahubwo ari amashusho azagaragara muri filime ariko gukina ivuga ku buzima bwe.

Muri 2001 nibwo uyu muhanzi yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise ‘Yaramenje’ yari iriho indirimbo nyinshi z’urukundo. Bidatinze muri 2003 aba ashyize hanze indi ayita ‘Shamba’.

Izina rya Kidum riba riramamaye cyane mu Karere. Ibi byaje gutuma anahabwa igihembo cya Kora Award muri 2012 nk’umuhanzi uhagaze neza mu Karere.

Kidum yamaze abafana be ubwoba bw'uko ashobora kuba yahohotewe. Ahubwo abasobanurira ko ari filime arimo gukina
Kidum yamaze abafana be ubwoba bw’uko ashobora kuba yahohotewe. Ahubwo abasobanurira ko ari filime arimo gukina

Anaherutse gusubiranamo indirimbo n’itsinda rya 3 Hills ryo mu Rwanda bise ‘Vimba Vimba’. Amashusho y’iyo ndirimbo yatumye iyo ndirimbo ubu irimo gukinwa ahantu henshi mu mazu y’utubyiniro mu Mujyi wa Kigali.

https://www.youtube.com/watch?v=Op-XoGvA-Bw

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kidumu kibido ati do not fear, English oyeeee

Comments are closed.

en_USEnglish