Kicukiro: Impanuka y’imodoka ya Royal ihitanye umuntu umwe
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama impanuka y’imodoka ebyiri z’ikigo cya Royal zagonganye umuntu umwe ahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabereye muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro.
Umwe mu bageze muri gare ya Nyanza iyi mpanuka ikimara kuba yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yaturutse ku gutanguranwa kw’abashoferi umwe ashaka gusohoka mbere mbere y’uko undi yinjira muri gare bituma bagongana.
Imodoka zagonganye ni iyari ivuye Kicukiro-Centre yinjira n’iyarimo igerageza gusohoka muri gare.
Umusore wapfuye abamubonye bemeza ko yari mu kigero cy’imyaka 25, yari avuye guhaha mu isoko rya Kicukiro, akaba yagonzwe aribwo agisohoka mu modoka atashye mu bice bya Karembure.
Ababonye iyi mpanuka baravuga ko hari n’abandi bantu bakomeretse, ndetse n’umugore utwite inda nkuru bigaragara ko yahungabanye bikomeye.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’uko Police y’Igihugu n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano w’abantu zifatiye umwanzuro wo kuzamura ibihano by’abafatirwa mu makosa batwaye imodoka.
Mwihanganire amafoto atagaragara neza yafashwe n’umugenzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abashoferi nk’aba bakwiye guhanishwa kwamburwa permis naho ubundi aka kajagari k’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi ntikazakurwaho n’ibihano bisanzwe.
courage journalist,amafoto ntaco abaye kuko ni live.RIP ku mujeune, abashoferi ni basubiremwo kwiga, kandi cyane cyane abatwara abantu ntibakwiye kwigira Permis nkabantu bazatwara imodoka zindi kuko, bo baba bafite ubuzima bwabantu barenga 15!
Ngaho da, imodoka za company imwe zitanguranwa abagenzi, zigeza ubwo zigongana zihitana umuntu kandi ibyo bikabera muri Gare.ibi biratuma umuntu yibaza niba iyi Royal atari baringa, kuko ntibishoboka ko abantu bakorera umuntu umwe cg se bakorera hamwe uko tubyumva bageza aho bakora ibintu nk’ibi.Inzego bireba nizidusobanurire.Mwebwe basomyi murabugaho iki?
Ntimwari mubizi se ko ziriya COMPANY ari izab’abantu benshi. Nawe niba uyafite uzayigure urebe ko utayinjizamo. Company ni icyambu , ubundi bakora nkuko byari bisanzwe buriwese ashyira mu mufuka we. Uzarebe ko gukoronga bahamagara abagenzi hari aho byagiye. Icyakwereka ibibera kuri clinique mu gitondo wakumirwa aho zitanguranwa abagenzi zihagarara uko zibonye no mu muhanda. INZIRA IRACYARI NDENDE. AMAKOSA NI AY’UMUGI WA KIGALI.
Donner des jolis bus aux psychopates de chauffeur c.est erreur grave bariya bantu batwara za minibus n.ing***a nta conscience ibaze nawe ibi. Nibabarase
biarababaje, umuntu uzajya ateza accident igahitana umuntu yagombye kwamburwa uruhusa rwo gutwara burundu. merci
Birababaje cyane ubuzima bw’ inzirakarengane burakomeza kuducika, Police nihite ishyira mu ibikorwa ibihano bishyashya, naho ubundi abashoferi bamaze gukeneka ubuyobozi. Murakoze.
Erega aba bashoferi murabarenganya jye naje gusanga hafi yabose ntabwenge bagira bikubitiyeho ari ningaragu abenshi gusa bameze gutera isesemi kubona badaha agaciro abo batwaye Police ikwiye guhagurukira aba bantu. Icyo mbona nk’umuti;
Banyiri companies:
1. Ba nyiri ama company bakwiye kujya baha umuntu akazi ufite izindi responsibilities yenda yubatse
2. Bakwiye kujya baha umuntu akazi nibura hari udushuri afite nka sinior six
3. Kureba niba uwo muntu afite imyitwarire myiza muri sociey icyemezo cy’ubudacyemwa
4. Kugira abantu ushaka akazi atangaho reference.
Kuri police:
1. Gusuzuma neza niba umushoferi yarabonye permit muburyo nyabwo
2. Kongera gupima abashoferi niba batanyoye ibiyobyabwenge
3. Kwaka umuntu permis mugihe runaka urugero umwaka cyangwa burundu
4.kongera amamoto mumuhanda ndetse no kwihisha mumihanda kuburyo ahagarara aho imodoka itamubona we aka ashobora kubwira abandi ati muhana iyo modoka ije iriruka cyane ikindi gushyiraho no kwihutira kunva icyo abagenzi bababwiye kumushoferi wiruka.
5. Niba byashobokaga ngo nongereho n’ikiboko kuko burya gisubiza kumurongo
Igisubizo kirambye nuko Police yajya inakurikirana imikorere yaya ma companies .none se barwanira abagenzi gute ari company imwe? hari igihe abashoferi bakora amakosa kubera conditions banyiri company babakoreshamo. Niba umuntu ahembwa kuberako yinjije aya naya cyangwa niba agomba kubona versement yaya naya ku munsi azakora uko ashoboye abone versement anasagure aye. ibi rero nibyo bituma amakosa, umuvuduko byiyongera. Inama natanga nuko Leta yashyiraho amabwiriza ajyanye n’imikorere n’imihembere y’abakozi bama companies atwara abantu.
Rukanika aratanga umuti mwiza, ariko na banyiri companies nabo bari bakwiye gukurikiranwa, kuko bafite responsibilities ku bashoferi baha akazi! Nonese ko police ivuga ngo abagenzi bajye babwira abashoferi ngo bagende buhoro, umushoferi wamubwira aho kugabanya akongera umuriro by’agahimano cyangwase akagenda nk’akanyamasyo ubwo umuti waba uwuhe? Keretse ba shebuja bagiye babirukana igihe babonye complaints z’abagenzi. Ariko ntibikorwa, icyo bishakira ni ukwinjiza gusa, ubuzima bw’abanyarwanda ntacyo bubabwiye! Urugamba ruracyari rurerure kuko bisaba guhindura imyumvire kuri ba nyiri companies , ku bashoferi no kuri police!