Kicukiro:’ Come to Jesus Ministries’ yasusurukije abakunzi bayo
Mu gitaramo cyabaye kuwa 09/02/2014 cyateguwe na ‘Come to Jesus Ministries’ kigamije kugaragariza abakunzi ba yo ibyo Imana yabakoreye mu gihe cy’imyaka 15 iyi minisiteri imaze ishinzwe birimo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo abantu benshi bagakizwa.
‘Come to Jesus ministries’ iherereye mu Murenge wa Kagarama Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ikaba ibarizwa mu itorero ry’Umunazareti mu Rwanda.
Iyi minisiteri yatangiye mu mwaka w’1999 ifite intego yo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo no gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko n’abandi bantu muri rusange kwihana no kureka ibyaha.
Umuyobozi wa ‘Come to Jesus ministries’ Mugabo Frank yavuze ko intego ya bo idashingiye gusa ku ivugabutumwa ko ahubwo ko iyo bavuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana bigisha n’abakristo gahunda zinyuranye zo kwiteza imbere.
Mu kwiteza imbere babigisha ibijyanye n’imibereho myiza ,iterambere, kwizigamira n’ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge dore ko ubwo iyi minisiteri yatangiraga Abanyarwanda bari bafite ibikomere byinshi basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugabo avugana n’umunyamakuru w’Umuseke yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iki gitaramo ari ukugira ngo babwire abantu imirimo ikomeye Imana yabakoreye batari gushobora bonyine .
Uyu muyobozi akomeza avuga ko babanje kwiha intego zo kuvuga ubutumwa muri za gereza, mu ngando z’abari mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ndetse bakagira n’umwanya wo kwegera abarokotse Jenoside.
Muri iki gitaramo Mugabo yavuze ko imigambi bari barashyize imbere y’Imana ngo iyuzuze yayibafashijemo ku kigero gishimishije ariko aboneraho n’umwanya wo gusaba abo bafatanyije ko batakwirara ngo bumve ko ivugabutumwa rirangiriye aha, ahubwo abasaba ko bakomeza kuvuga ubutumwa babufatanyije n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Yagize ati: “Niba twese dufite intego n’umutima umwe nta shiti ibyo dusaba Imana izabiduha kubera ko inyungu dushyize imbere ari zo kubona abantu bemera Imana bakareka gukora nabi.”
Iyi minisiteri kandi yishimira ko imaze gusohora album enye z’indirimbo z’amajwi n’amashusho bakaba bateganya kongera gusohora indi album ya gatanu mu minsi ya vuba.
Usibye kuvuga ubutumwa mu Rwanda iyi minisiteri iherutse i Kampala mu gihugu cya Uganda mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.
Comr to Jeusus irimo iranateganya kujya kuvuga ubutumwa mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyashegeshwe n’intambara bitarenze uyu mwaka wa 2014.
Iyi Minisiteri yatangiranye abantu 15 none kuri ubu ifite abayoboke barenga ijana.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Kigali.
0 Comment
Imana ibahe umugisha mukomere mutere imbere mu gukorera Imana
Umva Mwafashe Amafoto Ataryoheye Amaso, Ubutaha Mujye Muyagaragaza
IMANA ishimwe kuba aho bageze,urugendo rura cyari rurerure nibako meze ,IMANA ibiba fashemo mwivuga butumwa bari gukora hirya no hino.
Comments are closed.