Kibungo: Abiyise ‘Abamanuzi’ binjira mu maduka bigize abakiliya nyamara baje kwiba
Mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma hari abasore bishyize hamwe biyita « Abamanuzi» bakora ibikorwa by’ubujura. Abacururiza muri uyu mujyi bavuga ko aba basore binjira mu maduka biyoberanyije ko ari abaguzi bagacunga ku jisho umucuruzi mu gihe ahuze ari kumanura ibicuruzwa asabwe, undi na we akamanura ibiri aho batareba.
Izi nsoresore zishinjwa ubujura, ziratungwa agatoki guteza impagarara mu bacuruzi bo mu mujyi wa Ngoma kuko bigoye kubatahura dore ko binjirana n’abakiliya basanzwe.
Umucuruzi witwa Ingabire Christine uherutse kwibwa atanga ubuhamya bw’uko yibwe. Ati « Haje abakiliya benshi na we aziramo, igihe ngiye kubahereza ibintu afata telefone ariruka namubonye arenga yinjira mu isoko ubwo mpita mbona ko birangiye ayijyanye .»
Undi na we wibwe telephone mu isoko, utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati « Jye nari ndi mu isoko ncuruza ni uko baza ari ishene ariko sinkamenye ko bari kumwe bakajya bambaza ibintu bitandukanye noneho najya kumanura ikintu abandi bakamanura ibindi.”
Umwe mu bavugwaho ubu bujura, ufungiye kuri station ya Police, nta cyangombwa na kimwe afite, yagize icyo avuga ku bujura ashinjwa.
Uyu musore ushinjwa kwiba telephone yagize ati “ Iyi telefone ni iyo nari nguze ndambuka ndi kubaza ama rido ubwo niba banyir’iyi telefone bari bambonye bahita bamfata baravuga ngo ni jye wayibye gusa ubwo nyine kuko ari jye uyifatanywe nta kundi ni jye gisambo bambabarira.»
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert avuga ko ubuyobozi buriho bugerageza guhanga n’iki kibazo, akavuga ko bamwe mu babukekwaho bagenda bafatwa.
Ati « Si ubwa mbere dufashe abantu nk’abo ubona baba banavuye mu tundi turere, byagiye bigaragara cyane ku bantu bacuruza cyane amatelefone kandi biragaragara ko ari itsinda ry’abantu benshi .»
Asaba abaturage gufasha ubuyobozi kugira ngo iki kibazo kiranduke. Ati « Turateganya gukorana inama n’abacuruzi na bo tubabwire ko bagomba kugira amacyenga bakirinda uburangare tugafatanya twese tukabarwanya .»
Iki kibazo gikunze kugaragara ku minsi y’isoko, ubuyobozi bukaba busaba abaturage kujya bitondera bamwe mu bakiliya kuko aba basore biyize ‘Abamanuzi’ baza bigize abaguzi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Aho kwica inzara bahisimo kwica ikiyabtera.
Comments are closed.