Digiqole ad

Khadja Nin aratabariza Uburundi

 Khadja Nin aratabariza Uburundi

Khadja Nin asaba Ububiligi n’amahanga gutabara Uburundi kuko ngo bugeze mu manga

‘Ndabinginze, Nimudutabare!’.Aya ni amagambo yavuzwe n’umuhanzi uzwi cyane muri kano karere ukomoka i Burundi witwa Khadja Nin uba mu Bubiligi. Uyu muhanzi yabwiye Ababiligi ko bagomba gukora ibishoboka byose bagatabara Uburundi kubera ko ngo buri kujya mu manga.

Khadja Nin asaba Ububiligi n'amahanga gutabara Uburundi kuko ngo bugeze mu manga
Khadja Nin asaba Ububiligi n’amahanga gutabara Uburundi kuko ngo bugeze mu manga

Yavuze ko ijwi rye rije kwibutsa Ububiligi bwakolonija Uburundi ko bufite inshingano yo gutabara kiriya gihugu kimaze iminsi nta mahoro gifite kubera ko abaturage badashaka ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.

Yabwiye ibiro ntaramakuru RTBF ko abanyamakuru bo mu Burundi bageramiwe(bugarijwe) kuko ubu ibinyamakuru byigenga byafunze cyane cyane amaradiyo ndetse n’abanyamakuru mpuzamahanga bakaba babuzwa gukora akazi kabo neza.

Yagize ati: “Niba amahanga yarahagurutse akamagana ibyabaye kuri Charlie Hebdo kuki adahaguruka ngo yamagane ibyabaye ku maradiyo yigenga mu Burundi?”

Uyu muhanzi waririmbye Sambolera yasabye amahanga guhaguruka akemeza Nkurunziza ko umuntu umwe atari kamara, ugomba gutuma abandi bapfa kuko adashaka kureka kwiyamamaza.

Ati: “Koko umuntu umwe rutoki agatuma abantu benshi bapfa, kuko batifuza ko yongera kubayobora?”

Asanga kuba mu Burundi hasigaye Radio imwe gusa ya Leta ari ‘uguhonyanga’(gukandagira) itangazamakuru.

Khadja Nin yemera ko ibiri kubera mu Burundi ari ikitegererezo k’ibizabera muri Africa uyu mwaka no mu myaka iri imbere ubwo abakuru b’ibihugu bitandukanye bazaba biyamamaza cyangwa bahindura amategeko nshinga.

Kubera iyi mpamvu arasaba amahanga muri rusange ndetse n’Ububiligi by’umwihariko gutabara igihugu cyamubyaye.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Rya CPAS sha winumire.

  • Khadja my favorite <3 <3

  • Ndemeranya na Khadja Nin ku bintu 2 gusa:
    1. “Niba amahanga yarahagurutse akamagana ibyabaye kuri Charlie Hebdo kuki adahaguruka ngo yamagane ibyabaye ku ma radiyo yigenga mu Burundi?”
    2. “Koko umuntu umwe rutoki atuma abantu benshi bapfa, kuko batifuza ko yongera kubayobora?”

    Ibyo bindi avuga ko “ibiri kubera mu Burundi ari ikitegererezo k’ibizabera muri Africa uyu mwaka no mu myaka iri imbere” —-arabikura kuki? Ni umupfumu se! Igitangaza kiri mu guhindura amategeko nshinga kiri hehe?
    Wagira ngo ni nka ya mategeko 10 Imana yanditse ku ibuye Ikayaha Moses!

  • Sha ihangane,babatara se niko wibwira,wapi!.
    Barareba nk’abareba agafirime.
    Keretse iyo habayo inzahabu cg igitoro,bari kubatabaria ngo bitwarireho!!

  • Mujya mutsetsa rwose nkawe Gisa nabandi batekereza nkawe mwumva ko abantu bose baba hanze batunzwe na CPAS!!!
    Gusebanya bibi,nkubwo ibyo bihuriye he ninkuru usomye

    • Nyakubyara Nicole, bihorere abo baririmba capasi, kuko ntibazi ko Kahdja (ka Janine) ariho neza kandi ko nta we asaba. Bareke bavuge…

  • ububirigi bushobora gutabara gute se kandi nabwo bugendera munsi y’amategeko ya the beast of revelation(USA).

  • erega ni cyo abazungu baturusha! bubahiriza itegeko Nshinga ntibarihindure ubundi bakagira amahoro. natwe bakwiriye kutubera urugero. nta gihe kubahiriza amategeko bitera imidugararo ariko kutayubahiriza bitera intambara. tureke amarangamutima twubahe amategeko.

  • Komeza utabaze ariko ubisabe Imana cyane naho ayo Mahanga hano iwacu twarayabonye. arikose uriya we buriya yakoze cyatumye atsimbarara kubutegetsi abiwe ko mbona aribo bapagasa iwacu, ubwo koko iwe haboneka abantu nkuyu wandikiye Madame Presidente w’Inteko ishinga amategeko mu Rwanda. Yisome nawe:

    NYAKUBAHWA Presidente w’Inteko Inshinga amategeko
    Umutwe w’Abadepute
    Impamvu: Gusaba ko ingingo yi 101 yahinduka
    Nyakubahwa Presidente mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe ko ingingo y’ijana na rimwe(101) iri mu itegeko nshinga rya Repeburika y’Urwanda ryatowe rikanashyirwaho abanyarwanda twese turigizemo uruhare, iyo ngingo ikaba ibuza nyakubahwa President wa Repeburika Paul KAGAME kongera kwiyamamariza manda ya gatatu yahinduka kuko yakoze ibirengeje ibyo yagombaga gukora kandi njye kugiti cyanjye nk’Umunyrwanda ukunda igihugu cye ndacyamutegerejeho byinshi.
    Mubyukuri ndifuza ko iriya ngingo yahinduka hagahabwa agaciro ingingo y’ijana na mirongo icyenda na gatatu(193) yemerera Abanyarwanda kuba bagira uruhare rwose ku mpinduka y’Itegeko nshinga. Maze kureba no gushyira mugaciro ibyo Nyakubahwa President wa Repepulika amaze kutugezaho mu nzego zose Imiyoborere myiza yatugejeje ku kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda wese, umunyarwanda yahawe agaciro ku Isi hose kubera we, iterambere ryo ndivuze ubanza byaba ari ugusubiramo kuko rigaragarira hose no ku isura y’umunyarwanda wese. Paul KAGAME yadukuye inyuma ya zero aho twese twari twihebye tuzi ko igihugu cyacu kitazongera kwitwa igihugu aza ari Imana imutwoherereje nawe ayibera Intumwa nziza kuko kugeza ubu Intama ze zimwibonamo cyane kuko yazikenuye kuburyo kubushoboka. Turacyakeneye ko akomeza kuragira umukumbi we kugera igihe igihugu cyacu kizaba kirusha Paradiso ubwiza. Njye ubandikiye iyi baruwa nari naranze Politike n’ibijyanye nayo byose ariko nyuma y’imyaka 21 harimo imyaka Umushumba mwiza udasanzwe atuyoboyeho yankundishije Politike ye irangwa nibyo navuze ndetse nibyo ntavuze byose. Ubu iyi politike ye nzayigwa inyuma. Nk’umunyarwanda ukunda igihugu n’isi yose ndemezako igihugu cyacu cyahuye n’amateka adasanzwe niyo mpamvu cyarazwe kuyoborwa n’umuntu udasanzwe nta wundi usibye Paul KAGAME none n’iteka ryose.
    Mugihe dutegereje igisubizo cyanyu cyiza mbaye mbashimiye.

  • C EST CA L’AFRIQUE,VS PERDEZ VOTRE TEMPS

  • Comment ya Louis yuzuye ukuri pe, buretse mu kanya barohereza abasirikare bo gukurura udukecuru tw’abazungukazi baduhungisha abana b’Abarundi babakomera amashyi ngo babahungishe imbonerakure ziri aho hafi, ba mukecuru batwaye utubwa twabo abantu basigaye batikira

  • Bagandagura Ndadaye haricyo uyu Kadja Nin yavuze? mushakishe muri ggogle nahandi.

  • Gutabaza ububiligi(belgique) wapfuma utabaza urwanda/ Zaire. Uretseko bwitwakobari kumugabane wuburayi, ntaho ububiligi butandukaniye nafrica.

  • Ariko Mwagiye mwereka n’a ko mujijutse koko nkawe muntu ubwo uvuze iki koko ububiligi se uvuga urabuzi?

  • REKA MPANURE NKURUNZIZA, BURUNDI PRESIDENT
    Nyakubahwa nkurunziza, kubwanje, umuyobozi mwiza:
    1. Yubahiriza amategeko(ibwirizwashingiro, etc.).

    2. Ategura uwuzomusubirira (mukwiye kumenyako ivyo umuyobozi (president) ashikako atabikora wenyene, harababimufasha, kubwivyo akwiye kuraba mubobakoranye bashoboye akabaribo ahabakabandaniriza ahoyarageze, Nahabavugako umuyobozi mwiza asubiriwe ivyoyubatse vyasenyuka, baribeshya cane kuko nahumuntu yotwara100 ans ategerezwa kumenyako azosimburwa, nicogituma akwiye gutegura umuntu azomusubirira abishoboye ndetse nokumurusha kugira abandanirize ahoyarageze.

    3. Aheza manda yiwe abanyagihugu bakimukunda(banyakubahwa mushaka muzame mavakubutegetsi abantu bariko abararira, barabavuma?)

    Ikindi nuko hokwama ikigongwe kubayobozi(presidents, etc) bavuye mumirimo yabo kuko abeshi bumira kubutegetsi kubera batinya ingaruka zivyaha bakoze bakiri kubutegetsi. Harinababwumirako kubera umwana wumuntu guhaga kwiwe bigorana.

Comments are closed.

en_USEnglish