Digiqole ad

Keza Joanna yagizwe ‘Miss Heritage Culture Ambassador’ ku Isi.

 Keza Joanna yagizwe ‘Miss Heritage Culture Ambassador’ ku Isi.

Bagwire Keza Joannah-ugiye-guhagararira-u-Rwanda-muri-Miss-Heritage-Word-2015 wagizwe ambasaderi w’Umuco ku isi

Keza Bagwire Joannah nyampinga w’Umuco 2015, kuri uyu wa mbere 04/01/2016yagizwe ambasaderi w’Umuco ku isi mu bakobwa 80 yari ahatanye nabo muri Afurika Y’Epfo mu irushanwa rya banyampinga b’Umuco ‘Miss Heritage World 2015’ ryabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Bagwire Keza Joannah-ugiye-guhagararira-u-Rwanda-muri-Miss-Heritage-Word-2015 wagizwe ambasaderi w'Umuco ku isi
Bagwire Keza Joannah-ugiye-guhagararira-u-Rwanda-muri-Miss-Heritage-Word-2015 wagizwe ambasaderi w’Umuco ku isi

Ku wa 15 Ugushyingo 2015 nibwo habaye gutora no kwambika ikamba nyampinga w’Umuco ku isi. Iryo kamba rikaba ryambitswe Ziphozinhle Ntlanganiso wo muri Afurika y’Epfo.

Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rwa MissRwanda, aravuga ko Keza Joannah nyuma yaje kugirwa ambasaderi w’umuco ku isi.

Mu kiganiro na Umuseke, Ishimwe Kagame Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura MissRwanda, yavuze ko ayo makuru bayamenyeshejwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yagize ati “Ayo makuru avuga ko Joannah yagizwe ambasaderi w’Umuco ku isi niyo. Twabitangarijwe n’abategura iryo rushanwa ku rwego rw’isi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere”.

Ku ruhande rwa Keza Joanna, yatangarije Umuseke ko ari ibyishimo kuri we kandi yumva yasangira n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ni ibintu binshimishije kandi nibaza ko n’abanyarwanda bose muri rusange ari ibintu bakwishimira.

Kuko buhoro buhoro byanga u Rwanda rugomba kugira indi sura nziza ku isi. Aho guhora abantu benshi ku isi barwumva nk’igihugu cyabayemo Jenoside gusa”.

 

Uko abakobwa bagiye bashyirwa mu byiciro
Uko abakobwa bagiye bashyirwa mu byiciro

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mwana niwe jye nanatoye kuba miss rwands 2015. Ni mwiza peee

  • Joannah,natwe turabyishimiye pee!ubaye intangarugero turagushyigikiye.

  • ntarb 2

Comments are closed.

en_USEnglish