Digiqole ad

Kenya: Twitter ya Minisiteri y’ingabo yinjiwemo n’abajura mu ikoranabuhanga

Guhera ku gicamunsi cy’ejo, itsinda ry’abajura bakora porogaramu za mudasobwa ryitwa Anonymous ryafunze urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ingabo ya Kenya (Kenya Defense Forces).

Iri tsinda ry'abajura bakoresha ikoranabuhanga ryitwa Anonymous
Iri tsinda ry’abajura bakoresha ikoranabuhanga ryitwa Anonymous

Abagize iri tsinda binjiye mu bubiko bwa Twitter bw’iyi  Minisiteri mbere yo kuyifunga basiga bandikiye ubutumwa bugufi umuvugizi w’Ingabo muri Kenya Major Emmanuel  Chirchir.

Bumwe mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa KDF buragira buti: “ Abanyafurika baricwa n’inzara namwe mukirirwa mugura intwaro z’intambara!”

Major Emmanuel Chirchir yabwiye The Daily Nation ko igisirikare cya Kenya kiri gukora ibishoboka byose ngo cyongere gikoreshe urubuga rwacyo.

Majoro Emmanuel Chirchir, Umuvugizi w'ingabo za Kenya (KDF)
Majoro Emmanuel Chirchir, Umuvugizi w’ingabo za Kenya (KDF)

Yagize ati: “Twavuganye no ku cyicaro cya Twitter ku Isi kandi hari amasosiyete abiri y’ikoranabuhnga  yatangiye gukora kuri iki kibazo.”

ububiko.umusekehost.com.

 

en_USEnglish