Kenya: President Uhuru yasabwe kuzitaba ICC mu kwezi gutaha
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwafashe umwanzuro ko Umukuru wa Kenya Uhuru Kenyatta ko azitaba uru rukiko ku italiki ya 8, Ukwakira, 2014 agasomerwa ibyaha aregwa.
BBC yanditse ko abacamanza bashaka kubaza Kenyatta ku makuru avuga ko ubutegetsi bwe bwanze guha ubushinjacyaha inyandiko zerekana uruhare ngo yagize mu bwicanyi bwabaye mu gihugu cye mu midugararo yabaye nyuma y’amatora ya President wa Repubulika yo muri 2007.
Uru rubanza rwe rwagiye rusubikwa kenshi. Muri ubu bwicanyi bivugwa ko haguyemo abantu bagera ku 1,200 abasaga 600,000 bakavanwa mu byabo.
Mu byumweru bibiri bishize, BBC ivuga abashinjacyaha bahagaritse mu gihe kitazwi gukurikirana Uhuru Kenyatta kubera ngo amananiza yashyirwagaho n’ubutegetsi bwa Uhuru.
President Kenyatta yasabye kenshi ICC ko yamuha umwanya agahangana n’ibyihebe bya al-Shabab ndetse akita ku bibazo igihugu cye gifite.
ICC ikurikiranye kandi na Vice President wa Kenya Wiliiam Ruto ku byaha byo kwica no kwibasira inyoko muntu.
BBC
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ariko aba nabo. Ntazajye yo. Iby’iwabo byarabananiye none barahimbira ku birabura. POUTINE n’abo bafatanije bamaze kwivugana abangana iki? Syria, nahandi n’ahandi. Ubu se KENYA kuri iyi si yakoze amarorerwa kurusha ibindi bihugu? Ko bataratanga indishyi kubyo bakoreye abirabura mu gihe cy’ubucakara, ko byabananiye cg banze gutabara abicwaga mu gihe abatutsi bakorerwaga jenoside muri 94 bakaba barananze kubisabira imbabazi.
NIBAGENDE, ntazabitabe.
Ahubuo ko bataratangira ivuga vuga kubikorerwa Ukraine ngo batangire iperereza ryo gushina Putin muri urwo rukiko. Bahimbira kuri Africa nta utabizi. Icyibazo dufite ni Africa ubwayo idashaka kwi hagararaho ngo yihe agaciro.Abaperezida bose bavugiye kimwe ngo turanze niho icyubahiro cy umugabane wacu cyagirira agaciro.
mutuelle ntacyo wayigereranya , nukuri, buriya kumuntu utarwara niwe wasebya ibi byabatindi , ariko hari abantu usanga baba bakunda kurwara nibo bazi uko igoboka , mutuelle ntacyo wagireranya nayo! ariko uzi kubona u rwaye uakamara nkameze atanu mubitaro wajya kwishyura nturenze nibihumbo icumi. bakubwira uko facture yari ihagaze nta mutuelle , umutima ukagukuka
Ariko Kenyatta mumurengera kuki? Niba yarishe abantu cyangwa akabicisha nagende ahanwe. Abo yiciye se bo si abantu kandi bakeneye ubutabera. Naho kuvuga Poutin, nawe igihe cye kizagera nkuko byagenze kuri ba Miloseviche, Muladiche, Hilter n’ abandi. nta mpamvu rwose yo ku defanda Kenyatta.
uvuze nkuko ureshya mu bwonko.
Nyamuhenda Boniface:Nyamujyiyobigiye, Umugaragu w’Abazungu!
Erega bwana NYAMUHENDA, ikibazo rwose si ukurengera, si no kwanga ko uwakoze icyaha yahanwa. Ahubwo ni umuhana uwo ariwe, igihe abikoreye, impamvu ituma ariwe ubikora, no kuba ari abantu bamwe urwo rukiko rureba gusa.
Ubwo bwicanyi bwabaye muri 2007; Uregwa icyo gihe ntabudahangarwa yari afite. Kuki batahise bamuta muri yombi icyo gihe, ibintu bigishyushye, ibimenyetso biranasibangana dore ko ari byo birimo no kuba imbogamizi. Noneho kugirango bakomeze bahungabanye umugabane w’AFURIKA, reba LIBYA na MISIRI n’ahandi, babonye amaze kuba Prezida wa KENYA wanatsinze neza amatora, babonye we na bagenzi be KAGAME Paul na M– USEVENI wa Uganda bashyize hamwe muri EAC baharanira iterambere ryihuse ry’ibihugu byacu, bati reka dushyiremo agati dushigishe, bateyimbere ntitwabakira hari ibyo tutabona nka mbere.
Nibareke manda ye irangire nkuko n’ubundi kuva 2007 kugeza yiyamamaza bari bamuretse. Ntaho yenda kujya. Bref, icyo twanga ni agasuzuguro ko kwa bene madamu ibwotamasimbi.
Bishe KHADAFI bamuziza ko hari abantu ngo yishe, nyama bo abo bishe muntambara bateje muri LIBYA n’abamaze gupfa ndetse bagipfa bakubye inshuro ibihumbi abo Khadafi bavuga yishe. Igihugu baragishenye bagihundura umuyonga, abaturage basubiye mu butindi kandi bari mu baturage bameze neza kuri iyi si, ntamutekano namba,ubu igihugu gisa n’icyitabaho, cyabaye indiri y’ibyihebe, ibi bo , wagirango babikoze babifitiye uburenganzira. Ngo KENYATA yateje imvururu abantu barapfa, aho zitaba cyangwa zitabaye nihe? Buretse urebe ibigiye kuba mu bihugu bimwe duturanye ntavuze.BAZAFUNGA BARUHE. Nshyigikiye ko muri AFURIKA twishyiriraho inkiko zacu zajya zicira imanza abahonyora abaturage babo.
Yes, aba Prezida ba AFRICA bishyire hamwe bazishyirireho urukiko rwabo kdi muri AFRIKA, abazungu bajye baza nk’indorerezi cga aba intervenants arikobadafata decision mubitabareba. Iterambere mugufata decision kuba Prezida bacu nicyo gisigaye. Imanza zabanyafrika zijye ziburanishwa nabanyafrika kdi muri Afrika. Iigikoloni twaragihaze di tuzi icyo byakoreye ababyeyi bacu mbere ya 1959 abo bazungu badushyiramo za dictatures (za ndiyo bwana) kugeza ubu tukiri mugaruka zabyo.
Comments are closed.