Digiqole ad

Kenya: Odinga yasabye abayoboke be kutazatera akabariro bucya bajya gutora

 Kenya: Odinga yasabye abayoboke be kutazatera akabariro bucya bajya gutora

Raila Odinga yasabye abayoboke be kutazakora imibonano mpuzabitsina mu ijoro ribanziriza amatora.

Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya ubu uhanganye na Perezida Uhuru Kenya ku mwaka w’umukuru w’igihugu yasabye abayoboke be kutazakora imibonano mpuzabitsina mu ijoro ribanziriza umunsi w’amatora, by’ukwihariko asaba abagore kutazabyemerera abagabo babo.

Raila Odinga yasabye abayoboke be kutazakora imibonano mpuzabitsina mu ijoro ribanziriza amatora.
Raila Odinga yasabye abayoboke be kutazakora imibonano mpuzabitsina mu ijoro ribanziriza amatora.

Ibi yabikanguriye abayoboke b’ishyaka ahagarariye ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho yasabye abayoboke be kutazahirahira batera akabariro mw’ijoro ryo kuwa 07 rishyira kuwa 08 Kanama ariwo munsi nyirizina w’amatoro.

Odinga yagereranije icyo gikorwa cy’amatora n’urugamba, abwira abayoboke be ko bikenewe ko bajya kuri urwo rugamba bafite ingufu, dore ko ngo gukora imibonano mpuzabitsina ugiye ku rugamba bitera umwaku, bigatuma ushobora gutsindwa.

Yagize ati “Nta numwe muri twe wemerewe gukora imibonano mpuzabitsina mu ijoro rizacya tujya mu matora,…Dufite urugamba tuzarwana. Muzareke tuzatere akabariro twamaze gutsinda.”

Odinga yasabye abagabo kutazagerageza gusaba abagore babo ko bakora imibonano, ariko ngo n’abagore ngo ntihazagire uzemerera umugabo we ngo n’iyo we yabimusaba.

Yagize ati “Umugore wese asabwe kwima umugabo uburenganzira asanganywe bwo gutera akabariro.”

Raila Odinga yabwiye abayoboke be ko bagomba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose gishobora kubabuza kwitabira amatora kuko ngo no gutera akabariro nabyo bishora gutuma batinda kubyuka cyangwa bakabyuka bananiwe.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Kenya na BBC dukesha iyi nkuru bivuga ko atari ubwa mbere Raila Odinga abuza abamushyigikiye gutera akabariro mu ijoro ribanziriza amatora.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish