Digiqole ad

Kenya: Ibyo inshuti ye yo kuri FACEBOOK yamukoreye byatumye yiyahura

 Kenya: Ibyo inshuti ye yo kuri FACEBOOK yamukoreye byatumye yiyahura

Mercy Bundi wiyahuye nyuma y’uko inshuti bahuriye kuri Facebook imukoreye ibya mfura mbi

Umukobwa wiga mu mashuri makuru muri Kenya yiyahuye asiga yanditse ibaruwa igaragaza ko azize umugabo witwa Marco Ritz bahuriye kuri Facebook kugeza babonanye bakaryamana akamukomeretsa bikomeye kandi nkana mu gitsina ubundi akanga kumufasha kumuvuza ndetse akamubura.

Mercy Bundi wiyahuye nyuma y'uko inshuti bahuriye kuri Facebook imukoreye ibya mfura mbi
Mercy Bundi wiyahuye nyuma y’uko inshuti bahuriye kuri Facebook imukoreye ibya mfura mbi

Mercy Bundi w’imyaka 19 gusa, ukomoka muri Tanzania ariko wigaga muri Kenya yamenyaniye kuri Facebook n’umugabo w’umuzungu ngo uba mu Budage babyumva kimwe kugeza uyu mugabo amubwiye ko aje muri Kenya kumureba bagahurira Mombasa.

Mu ibaruwa basanze iruhande rw’umurambo w’uyu mukobwa, yasobanuye impamvu zose zatumye yiyahura, avuga ko yagize ihungabana ubwo uyu mugabo yamubwiraga ko azashyira kuri Internet amafoto ye yambaye ubusa akavuga ko ari indaya.

Mu ibaruwa ye ya nyuma, Mercy Bundi yagize ati “Umunsi mpura nawe nibwo ibibazo byatangiye. Nasanze atari  we nari nzi kuri Facebook, yamfotoye amafoto menshi nambaye ubusa, nyuma ambwira ko azayereka isi yose ko ndi indaya.”

Tariki 12 Nzeri 2015 nibwo basanze umurambo w’uyu mukobwa mu buriri bwe aho yigaga n’icupa ry’uburozi iruhande rwe hamwe n’ibaruwa.

Police ya Kenya yaje kumenya ko uyu mukobwa yagiye Mombasa guhura n’uriya mugabo muri Hotel ari naho babonaniye bwa mbere ku itariki 09 Nzeri 2015 bakamarana iminsi ibiri.

Mu ibaruwa ya nyuma y’uyu mukobwa avuga ko yicuza cyane impamvu atumvise impanuro za mushiki we wari wamubujije kujya kubonana n’umuntu atazi.

Ati “Ubu simbasha guhaguruka, simbasha kugenda neza kubera ibyo yankoreye(Marco).”

Uyu mukobwa ngo avuye kubonana n’uyu muzungu yagarutse agenda nabi kandi arembye, maze abwira mushiki we ko ibyo yahuye nabyo ari inzozi mbi nk’uko bitangazwa na Daily Nation.

Mu ibaruwa yasize avuga ko yagiriwe nabi cyane mu gitsina mu minsi ibiri yamaze i Mombasa, ko agarutse yagerageje kuvugana na Marco ngo nibura amufashe kwivuza ariko uyu akamuhakanira ndetse akamufungira (block) aho bahuriraga hose ku ikoranabuhanga.

Umurambo w’uyu mukobwa washyikirijwe umuryango we i Nairobi tariki 14 Nzeri, nawo ubwira Police ibyabaye ngo ikore iperereza ifate Marco Ritz ariko ntibyakozwe.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibyaza fcbk bizamara abakobwa benshi erega.

    Babatereta gatoya bakiva inyuma bohereza photos zu busa bwabo ngo nu bunyamujyi ubwo ngo bashuguritse daaa

    Amahanga muraramiye ntimuzi ibyaho menya atariho nzi !!!

    Nkuyu mwana yarafite avenir nziza none umururumba ubisoreje mukumutagaranya amaguru yiyahuza uburozi vraiment…, basi abasigaye mubikuremo isomo.

  • KO se mwamaza ikoranabuhanga rata ngo niryo rizadukiza….ahaaaa icya mbere uburere

  • Yebabaweeee!!!Irari ry’ubusambanyi ryoretse urubyiruko,Mana tabara!!Nkuru ruhunja ubu ruzize iki???Kuva Kampala ukajya Mombasa gusambana!????Ubu se abagande ntibari kumumara ipfa???Wasanga kari kakiri vierge!!!Umuseke namwe mukosore aho muvuga ngo mushiki we??wande??wa nyakwigendera????Anyway abasigaye bihangane,kandi aka kana Imana ikagirire impuhwe.

  • Too bad! Urubyiruko rwacu cyane inkumi murabizi rusigaye rwarameze amababa ngo barashaka aba copains b’abazungu bazabajyana i Burayi. Burya abenshi ntibavuga ibikurikiraho ariko ni amarorerwa gusa gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish