Digiqole ad

Kayonza: Urubyiruko rwiyemeje guca burundu Ruswa mu Rwanda

Ibi byatangajwe n’urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda rwahuriye mu Karere ka Kayonza mu  bikorwa byateguwe n’Urwego rw’umuvunyi rufatanyije  n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku maguru, bigamije kurufasha kurushaho kumenya no kurwanya ububi bwa ruswa.

Urubyiruko rutandukanye rwo mu Ntara y'Uburasirazuba nyuma yo kumva ubutumwa bwo kurwanya ruswa
Urubyiruko rutandukanye rwo mu Ntara y’Uburasirazuba nyuma yo kumva ubutumwa bwo kurwanya ruswa

Mu gushishikariza uru rubyiruko kwirinda gutanga no kwakira ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye amarushanwa ngororamubiri  ku rubyiruko rwo mu Ntara y’uburasirazuba aya marushanwa akaba yarabereye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatandatu.

Aya marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rufite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 35 y’amavuko rw’ibitsina byombi.

Bamwe mu bari bitabiriye aya marushanwa yo kurwanya ruswa batangarije UM– USEKE ko byanze bikunze ruswa izacika burundu mu Rwanda.

Uwitwa Habinshuti w’imyaka 23 y’amavuko yagize ati: “Twebwe nk’urubyiruko dukwiye gukora ibishoboka bose ruswa tukayirandura burundu kandi bizashoboka mugihe twebwe abato tuzabigiramo uruhare”.

Mpazuruvugo Innocent wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rukomo, yunze mu rya mugenzi ati: “Ndacyari muto ariko nzi neza ububi bwa Ruswa niyo mpamvu rero ngomba kwamagana no kugaragaza umuntu wese utanga cyangwa akakira Ruswa.”

Izi nkumi n’abasore banenze umuntu wese ukora siporo watanze cyangwa wakiriye ruswa ngo kuko bitabereye umuntu nk’uwo.

Bizimana  Patrick umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko intego y’urwego yari ahagarariye  ari ugukumira ruswa aho iva ikagera.

Yagize ati”Intego n’ugukumira no gushishikarizwa abantub’ingeri zose.”

Yemeza ko uburyo bwo gushishikariza urubyiruko kurwanya Ruswa binyuze mu mikino butanga umusaruro kuko siporo yongera ubusabane bityo ubutumwa bugatambuka neza kandi bukagera kuri benshi icyarimwe.

Bizimana yasabye ko buri wese yakongera imihati mu kurwanya ruswa kuko igihari ariko ishobora gucika ku bufatanye bwa buri wese.

Uwa mbere muri buri cyiciro ku rwego rw’Intara yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine(40,000Rwf) naho uwa gatanu ahembwa ibihumbi icumi(10,000)kuko ibihembo byari bigenewe batanu ba mbere.

Amarushanwa nkaya ari kubera mu gihugu hose kandi abatsinze ku rwego rw’Intara bazahurira ku rwego rw’Igihugu, buri ntara ikazahagararirwa n’abantu 40, uwa mbere akazahembwa ibihumbi 250,000Frw muri buri cyiciro.

Harimo abasore n'inkumi biyemeje guca burundu ruswa mu Rwanda
Harimo abasore n’inkumi biyemeje guca burundu ruswa mu Rwanda
Bicaye bumva ubutumwa kuri Ruswa
Bicaye bumva ubutumwa kuri Ruswa
Bagorowe imitsi n'abaganga nyuma yo kwiruka basiganwa
Bagorowe imitsi n’abaganga nyuma yo kwiruka basiganwa
Uyu mukobwa yahembewe kwitara neza mu marushanwa yo kwiruka gahamijwe kurwanya ruswa mu bakiri bato
Uyu mukobwa yahembewe kwitara neza mu marushanwa yo kwiruka gahamijwe kurwanya ruswa mu bakiri bato

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish