Kayirebwa yongeye kwerekana umwihariko wa muzika y’u Rwanda
Mu ijoro ryakeye Cecile Kayirebwa yakoreye igitaramo muri Milles Collines, igitaramo gihebuje ubwiza bw’umuco w’u Rwanda mu ndirimbo. Yataramiye abantu babarirwa kuri 300 yari yateganyije benshi bagaragaza ko bishimiye cyane, wari umwanya kandi wo kubamurikira Album ye nshya.
Kayirebwa ni umuhanzi mukuru mu bakiriho wamamaye cyane mu Rwanda kuva mu myaka 30 ishize, izina rye riracyakomeye riracyakurura abantu benshi cyane kuza kumva inganzo ye.
Iki gitaramo cyatangiriye ku gihe uko yabiteganyije, kiramngwa n’indirimbo zigize Album ye yamurikaga yise “Urukumbuzi” y’indirimbo 11 irimo n’iyo yaririmbye yo kurwanya no kuvuga ibibi bya SIDA.
Mu bitaramo bye, Kayirebwa ntabwo aririmbira abaje gusa, anyuzamo akanicara bakaganira. Uyu munsi nabwo yicaye aganira n’abaje kumushyigikira, ababwira ku nganzo ye uko yatangiye, ingorane yaciyemo, umuco n’iby’ubu n’ibindi…
Kayirebwa ntabwo yataramye wenyine kuko yaje no guha umwanya undi muhanzi utazwi cyane witwa Marie Claire ariko nawe uhebuje ubuhanga mu kuririmba Kinyarwanda.
Usibye indirimbo ziri kuri Album ye nshya yaririmbye zirimo nk’izitwa; Rwego rw’Ingenzi, Rwagasana, Inzozi Data yandoteye, Abuzukuru, SIDA na Uzantera irungu, yanaririmbye izindi za cyera asanzwe azwiho cyane abantu baranyurwa.
Buri mwaka, uyu muhanzi uba i Burayi aza mu Rwanda gukora ibitaramo aho aba akumbuwe cyane.
Photos/E.Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
10 Comments
Nukuri uyumukecuru ni urugero rwiza kubanyamuzika nyarwanda . nibwirako ushaka gukora umuziki wumwimerere wuje umuco n’indangagaciro zakinyarwanda yamwigiraho. iyinkuru iranshimishije cyanye. umuseke.com ndabakunda
Nukuri ntawabura kwishimira ibikorwa bigaragaza umuco nyarwanda bigaragarira mu ndirimbo za KAYIREBWA gusa njye ndishimira intera umusore MUNYAKAZI DEO agezeho mu gucuranga inanga nyarwanda nakomez’atere imbere
Afite ijwi ry’ igitangaza
Uyu muhanzikazi ni umuhanga rwose ariko ubundi habura iki ngo tugire ba Kayirebwa benshi. Hakwiye kujyaho ishuri-kaminuza mu Rwanda ryigisha Muzika bizafasha guca akajagari kari mu bahanzi hanze aha. Umuntu arabyuka ati ubu ndi umuhanzi maze si ukuvanga ibitavangwa,si ugucurikiranya amagambo kakahava. Ubuhanzi niimpano(talent) ntabwo ari ibintu umuntu akoporora ku bandi. Iri shuri ritangiye ryazafasha igihugu cyacu kugira abahanzi bahanga badahangika bahanga iby’ubuhanga bagahaha imahanga ihaho n’ ihirwe bigahinduka umurage mu rwa Gasabo.
none, se kayirebwa koko azasubirayo.
none, se kayirebwa koko azasubirayo.bibaye byiza yaguma inaha agatoza abana ba banyarwanda umuco. kuko akuzwe na benshi.
Uyu mucecuru azwi mu bakuru gusa, abana ntibamuzi namba kuko yiteranije n’amaradiyo ajya kuyarega muzaba mureba mu minsi itaha azajya aza habure abajya kureba igitaramo cye.
MFITE INZOZI KO RIMWE AZAGIRWA MINISTER (W’UMUCO CYANGWA W’UMURYANGO)
Nanyuzwe n’uburyo amajwi(sound) yarameze neza mubyuma byayarangururaga.ntamakaraza,ntabintu bihuhamo,cg biduhira
Muri make byari byiza,nubwo byarangiye kare.iyo ageze nka saa tanu wenda.
Ndagirango nkosore : Uriya muhanzi mushya nawe waje kulirimba muri concert ya Kayirebwa ntabwo yitwa Marie Claire. Ni njyewe nkaba nitwa Immaculée RANGIRA – RAHAMATALI.
Comments are closed.