Digiqole ad

Kayirebwa yongeye gusohora indirimbo zijyanye no kwibuka

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, umuhanzi Cecile Kayirebwa mu nararibonye n’inganzo ikundwa na benshi afite agiye gusohora umuzingo w’inzidirimbo (album) wa karindwi uriho indirimbo ahanini zitanga ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 20.

Cecile Kayirebwa mu nama n'abanyamakuru (1)

Uyu muzingo yise “Imyaka 20 ishize” iriho indirimbo zirindwi (7) yahimbye mbere, muri cyangwa nyuma ya Jenoside yo mu 1994, yatunganyirijwe yose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2014.

Indirimbo ya mbere iri kuri uyu muzingo ni iyo yise “Ubutumwa”, Kayirebwa asanga ku myaka arimo igihe icyo aricyo cyose ashobora kuva ku Isi bityo ngo kumyaka ariho akwiye gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka Abanyarwanda.

By’umwihariko ariko iyi ndirimbo ubutumwa iri no mu rwego rwo gutanga umusanzu muri Kwibuka ku ncuro ya 20.

Kayirebwa yanditse iyi ndirimbo mu myaka 10 ishize, ndetse icyo gihe yanayiririmbye ku biro bikuru by’umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2004, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya cumi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu mubyeyi n’umuhanga cyane.ark iyi ndirimbo irandiza peh kdi intera ubwoba n’ubwuzu bivanze.Ego Mana y’i rda

Comments are closed.

en_USEnglish