Kayiranga Baptista niwe mutoza mushya wa Gicumbi FC
Kayiranga Baptiste yarangije gusinya amasezerano y’umwaka umwe atoza ikipe ya Gicumbi FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nkuko byemezwa n’abayobozi b’iyi kipe.
Kayiranga Baptiste uheruka gutoza muri Phase aller ya shampionat yarangiye ubwo yatozaga Kiyovu, yasinye mbere gato y’uku ikipe y’igihugu Amavubi ihaguruka yerekeza i Bamako muri Mali aho igiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Mali. Baptista akaba ari umutoza wungirije mu Amavubi.
Mu batoza bazamwingiriza harimo uwotwa Kamanzi Justin wahoze utoza ikipe ya Etoile de l’Est, naho Kalisa Jean Paul watozaga iyi kipe we yagizwe Team manager wayo.
Kayiranga aheruka kwegura mu ikipe ya Kiyovu Sports kubera kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Baptista ni umwe mu batoza bakomeye u Rwanda rwagize, yatoje amakipe ya Rayon Sports ikipe yakinnyemo, anayihesha igikombe mu 2004, yatoje kandi amakipe ya Kiyovu na Mukura igihe gito.
Inshuro zitandukanye yatoje ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije. Ni umugabo utuje uvuga macye yiganjemo Imana. Azwiho kuba azi kuzamura abakinnyi bakiri bato.
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Icyakora iyi kipe ya Gicumbi FC ibonye umutoza ukomeye ishobora kuzangurana nibona abakinnyi babishoboye. Kubona asiga Kiyovu ku mwanya wa mbere muri aller. Muri retour ikaba yendaga guherekeza izindi! Biratangaje.