Katanga: Ibisambo byigira Abajepe bikambura abaturage
Umukuru w’ingabo zihariye zirinda Umukuru w’igihugu zikorera muri Katanga, Col Kabwe Doudou, yemeza ko muri kariya gace hari insoresore zigira Abajepe( Garde Republicaine) zikajya gukanga abaturage zikabacucura ibyabo, zibakangisha ko ziri muri uriya mutwe wihariye w’Ingabo za Kongo urinda Umukuru w’igihugu.
Yabivuze kuri iki Cyumweru ubwo umwe muri aba basore wigiraga Kapiteni mu bajepe yafatwaga agashyikirizwa abashinzwe umutekano.
Col Kabwe Doudou yagize ati: “ Twafashe umusivili wiyitaga ko ari Kapiteni w’Umujepe mu ngabo zacu, kandi asanzwe ari umubaji w’imbaho muri aka gace. Turimo turahiga bukware umukuru wabo wiyita Major, ariko utabarizwa mu ngabo za Kongo.”
Colonel Kabwe yameza ko aba basore biyita Abajepe bari bamaze iminsi binjiza imodoka ahitwa Mokambo mu buryo butemewe n’amategeko bavuga ko ari iza akazi bakora.
Uyu musirikare mukuru yavuze ko mu minsi iri imbere bagiye gutanga nomero za Telephone ku baturage bose ku buryo bazajya batabaza mu gihe babonye umuntu wese bakeka ko ari kubabeshya ko ari Umujepe.
Okapi
UM– USEKE.RW