Digiqole ad

Kasaï-Occidental: Abantu 30 barohamye mu ruzi rwa Lwanga Tshimu

Abantu 30 barohamye mu mazi y’Uruzi Lwanga Thsimu nyuma y’uko ubwato bwa moteri barimo burohamye ejo.Iyi mpanuka yabareye mu Mujyapfo y’Umujyi wa Kamako ku bilometero 150 ugana Tshikapa. Abantu bane gusa nibo barokotse iyi mpanuka nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Ushinzwe ikigo cy’itumanaho mu karere ka Tshikapa witwa  Dodola Shindani, yavuze ko ategereje ibizava mu iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane neza umubare w’abari muri ubu bwato ndetse n’abahitanywe n’iyi mpanuka.

Ubu bwato bwari buvuye mu mujyi wa Kamako bugana ahitwa  Mayanda  ejo ahagana sa tanu z’amanywa, bikaba bivugwa ko bwari burimo abantu barenga 30 ndetse n’ibicuruzwa.

Biravugwa ko ubwato bwarohamye nyuma y’iminota 30 buhagurutse kandi ngo bwarirukaga.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bababajwe n’uko hatabonetse uburyo bwihuse bwo gutabara abarohamye.

Amakuru y’uko kurohama akimara kujya ahagaragara yababaje abatuye Kamako.

Ukuriye uyu mujyi yabujije abaturanye n’uriya mugezi kuba bahagaritse gukuresha amato muriwo mu gihe kitaramenyekana uko kireshya.

Umuyobozi w’ubu bwato yafashwe, ubu afungiye ku biro by’ubushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje ku cyateye iyi mpanuka.

Mu ntangiriro ya Nzeri uyu mwaka, habaye indi mpanuka y’ubwato mu ruzi rwa Lulua hafi ya Lwebo, ihitana abantu 20, harokoka abantu 12 gusa

UM– USEKE.RW

en_USEnglish