Digiqole ad

Karangazi: Abaturage babwiye UMUVUNYI ibibazo byabo

Kuri uyu wa 05 Gicurasi, Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire yari mu murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare mu cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane. By’umwihariko yakiriye ibibazo by’abaturage ari kumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere. Ikibazo cyagarutsweho cyane n’icy’umwana w’umukobwa witwa Uwimana Angelique umeze igihe kinini asiragira mu buyobozi ngo bukemure ikibazo cy’ubutaka yaguze akabwamburwa nyuma.

Umusaza arabwira ikibazo cye Umuvunyi Mukuru
Umusaza arabwira ikibazo cye Umuvunyi Mukuru

Uwimana afite imyaka 19 yaregeye Umuvunyi ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi bwamwambuye isambu ya hegitari imwe yaguze miliyoni imwe bayimwambura ngo kuko yayikoresheje ibyo itagenewe, Umuvunyi Mukuru n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare bamwijeje ko ubu ikibazo cye kigiye gukemuka nyuma y’igihe kinini.

Abaturage benshi bo duce twa Karangazi na Rwimiyaga bari baje kubwira Umuvunyi ibibazo bafite, byinshi byagarutse ahanini ku butaka, n’ingurane batahawe nyuma yo kwangirizwa imyaka yabo n’inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera.

Uwimana Angelique yavuze ko amaze kujya ku murenge inshuro zigera kuri 28 asaba gusubizwa ubutaka yambuwe nyamara yarabuguze na Fred Urayeneza, waje kubusubizwa ngo kuko Uwimana yabuhinzemo akanazamuramo inzu (yaje gusenywa) kandi bwaragenewe ubworozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi ngo niwe wamuhagaritse gukomeza kubaka inzu no kubuhingamo ndetse hifashishijwe inkeragutabara na Police Uwimana Angelique avanwa mu butaka yaguze busubizwa uwo babuguze.

Uwimana, imbere y’Umuvunyi n’amarira, yamubwiye ko bamaze kubumukuramo yagenzuye agasanga batangiye inzira zo guhinduza ibyangombwa ngo basubize ubutaka uwo babuguze niko guhaguruka atangira gukurikirana.

Uwimana Angelique asobanura ikibazo cye
Uwimana Angelique asobanura ikibazo cye

Uyu mukobwa w’impfubyi yavuze ko yashatse kujya kurega mu mategeko mu mwaka ushize ariko bamubwira ko atarageza imyaka yo kuburana, ariko umuyobozi w’Umurenge wa Karangazi yari yamwemereye ko Ukuboza 2013 kuzarangira ikibazo cye cyaracyemutse, ubu turi muri Gucirasi 2014 ariko ntikirakemuka ariyo mpamvu yakizaniye Umuvunyi uyu munsi.

Uwimana avuga ko inzego zose z’ubuyobozi yazigezemo kugera kuri Mayor w’Akarere ka Nyagatare wamubwiye ko icyo kibazo kigomba kurangizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, akomeza kwizezwa ko gikemuka.

Uwimana ati “ Ntabwo bigeze bagikemura ngo bansubize aho naguze, maze gutakaza amafaranga arenga ibihumbi magana abiri niruka mu bayobozi, ntaho kuba mfite nta kintu nsigaranye kubera kwiruka inyuma y’ubutaka naguze, ubu buragirwa (Inka) n’uwitwa Bweceri, gitifu (w’Umurenge)aravuga ngo sitwe twamutoye ni Ministre Musoni wamushyizeho nitwitonde azagikemura.

Atuhe Sabiti Fred Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko iki kibazo ari ikibazo cy’imikoreshereze y’ubutaka uyu mwana yaguze akabukoresha icyo butagenewe, nubwo ibi ngo bidakwiye gutuma abwamburwa kandi yarabuguze.

Avuga ko Uwimana Angelique yaguze ubutaka ahagenewe ubworozi agashyiramo ibindi kandi abizi, avuga ko iyo byagenze gutya bigorana kubikosora ariko bagiye kugerageza kugikemura vuba.

Ati “Icyizere namuha ni uko njyewe ubwanjye ngiye kubyinjiramo kugirango bikemuke, gusa umuturage wishe amategeko agomba kubihanirwa kuko aba akwiye kugura ahantu akahakorera ibyahagenewe.”

Abangirijwe n’inyamaswa ibibazo byabo bijejwe ko nabo bigiye gukemuka kuko ngo hasigaye dosiye nke z’abantu bo muri Karangazi na Rwimiyaga nyuma y’uko abandi nkabo bishyuwe amafaranga arenga miliyoni 500 ku byangijwe n’inyamaswa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare abajijwe niba ibibazo nk’ibi bizajya bikemurwa ari uko Umuvunyi yamanutse, yasubije ko ubu Umuvunyi yaje mu cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane, ariko ko n’iyo adahari ubuyobozi bwabo buri munsi buba buri gukemura ibibazo nk’ibi.

Umuvunyi Mukuru yasabye abayobozi bari hano gukurikirana by’umwihariko ibibazo baba bagezwaho n’abaturage kuko ngo arizo nshingano zabo kandi ariko kazi kabo, aribo babereyeho.

Iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane yatangiye mu mwaka wa 2012 ikaba imaze kugera mu turere twa Rubavu, Musanze, Rwamagana, Burera na Nyabihu, ahandi naho hakazakurikira…

Umurongo wa mbere w'abazanye ibibazo byabo k'Umuvunyi
Umurongo w’abazanye ibibazo byabo k’Umuvunyi
Bategereje ko bahabwa umwanya nabo ngo babwire Umuvunyi ikibazo cyabo
Bategereje ko bahabwa umwanya nabo ngo babwire Umuvunyi ikibazo cyabo
Uwimana agendana ndetse akagaragariza buri wese ibyerekana ubutaka yaguze, ariko akibaza impamvu yabwambuwe
Uwimana agendana ndetse akagaragariza buri wese ibyerekana ubutaka yaguze, ariko akibaza impamvu yabwambuwe
Umuyobozi w'Umurenge wa Karangazi arasobanura ikibazo cy'uyu mwana imbere y'Umuvunyi Mukuru, yongeye kwizeza ko kiza gukemurwa vuba
Umuyobozi w’Umurenge wa Karangazi arasobanura ikibazo cy’uyu mwana imbere y’Umuvunyi Mukuru, yongeye kwizeza ko kiza gukemurwa vuba
Mayor Atuhe Fred Sabiti yatangaje ko ikibazo cy'uriya mwana agiye kugikurikirana ubwe
Mayor Atuhe Fred Sabiti yatangaje ko ikibazo cy’uriya mwana agiye kugikurikirana ubwe
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire (ufite Micro) yasabye abayobozi kwibuka inshingano zabo bafitiye abaturage
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire (ufite Micro) yasabye abayobozi kwibuka inshingano zabo ku baturage

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ngaho kweri munyunvire I gihano bamuhaye nukumwambura ibye yaguze Ababayobozi baravangira reta ubwo iyumuvunyi ataza hehe nisambu ye ahubwo uyu mukobwa namugira inama abo bayobozi nabajyane murukiko ntarege reta abate he kugiti cyabo bamuhe impoza marira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish