Kanyombya ngo yari umufana ukomeye wa 2Pac
Mu gitaramo cyo kwibuka Tupac Amaru Shakur umuraperi wakanyujijeho mu bihe byo hambere akaza kwicwa ku myaka 25 y’amavuko, Kanyombya yavuze ko yari umufana ukomeye w’uwo muraperi.
Ubu iyo 2Pac aza kuba akiriho ejo hashize ku itariki ya 16 Kamena yari kuba yujuje imyaka 45. David uzwi cyane nk’umufana w’uwo muraperi ariko ukoresha izina rya Caguwa, niwe wateguye icyo gitaramo.
Mu baraperi batadukanye bari aho bagiye bavuga ibigwi bya 2Pac ndetse ngo hari na bamwe babyirutse bagakundishwa umuziki n’indirimbo ze nubwo atari akiriho.
Bimwe mu byaranze icyo gitaramo, abantu batari bake basangiye ubundi bakata umugati ‘Cake’ wo kwizihiza imyaka 45 2Pac yakagombye kuba yujuje iyo aba akiri ku isi.
Icyaje gutangaza abantu bari aho, ni uko nta muhanzi n’umwe waririmbye. Ahubwo byari ukubyina gusa no kunywa no kurya mu rwego rwo guha uwo muhanzi icyubahiro.
Tupac yavutse tariki 16/06/1971 muri Harlem, Manhattan mu mujyi wa New York yapfuye tariki 13/09/1996 nyuma y’iminsi itandatu arasiwe mu mirwano yo ku muhanda mu mujyi wa Las Vegas mu bushyamirane bwa “East Coast–West Coast hip hop rivalry”.
Joel Rutaganda
Photo:JP Nsanzabera
UM– USEKE.RW
6 Comments
yewe yewe Iwawa rwose iracyafite aba clients ariko niba ari genocide yakorewe abatutsi yabiteye mbona dufite abasazi benshi nabandi barindagiye nawe undebere ayo mabandi ngo hip hop ???? murababaje
Ese wowe ubita amabandi uriki muriyisi??harabo basagarariye??Iyubaheeee
hahahaah kanyombya arabeshye cyane kuko imyaka ye ntabwo yaba yarabyirutse yumva izondirimbo kukon numusaza kandi 2pac yarimuto kuri kanyambya
Umvugiye ibintu rwose, kanyombya yaba yarumvise TPAC ryari rwose? Gusa ibyacu byose byahindutse urwenya.Niba ari abaraperi ubabajije nabatangiye iyi njyana ntanubwo bakubonera igisubizo gusa guhura, gusoma byose ibyemewe nibitemewe nibyo bigezweho.
R. I .P. The hello 2PAC
RIP. The hello 2PAC. Never forget him.
Comments are closed.