Digiqole ad

Kanye West yemeje ko aziyamamariza kuba President wa USA muri 2020

 Kanye West yemeje ko aziyamamariza kuba President wa USA muri 2020

Kanye yemeje ko atiyamamariza kuyobora USA muri 2020

Ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye ibirori byo guha ibihembo abahanzi bitwaye neza muri njyana zitandukanye bo muri USA, umuraperi Kanye West yatunguye abari aho ababwira ko ateganya kuziyamariza kuba umukuru wa USA muri 2020.

Kanye yemeje ko atiyamamariza kuyobora USA muri 2020
Kanye yemeje ko atiyamamariza kuyobora USA muri 2020

Mu  myaka icumi ishize yigeze kwibasira President Georges W Bush wo yamushinjaga ko adaunda abirabura kubera ngo ukuntu yitwaye mu kohereza imfashanyo yo gutabara abaturage bo muri Haiti bari barokotse umwuzure watewe n’umuyaga wiswe Katrina.

Kanye kandi yahawe igihembo yashyikirijwe na Taylor Swift .

West ubu yujuje imyaka  38 y’amavuko ubwo yari muri studios z’imwe muri za  televiziyo zo muri USA muri Ugushyingo, 2005 yanenze uko ubutegetsi bwa Bush bwitwaye mu gutabara Haiti, avuga ko akurikije uko yabibonye Bush adakunda abirabura.

Ati: “ Iyo ari abazungu cyangwa abandi bafite uruhu rudasa n’urwacu bahita batabara bwangu ariko twe bahita batekereza ko nta kindi dushaka uretse ibiryo.”

Bidateye kabiri President Bush yavuze ko igitekerezo cya Kanye ari kibi yumvise mu gihe cyose yamaze ayobora USA(2001-2009).

Muri  2010 Kanye yahaye ikiganiro ikinyamakuru  USA Today aravuga ati: “ Mu by’ukuri nirinze kwita Bush ko avangura abantu ashingiye mu ruhu( racist) ariko agomba kumenya ko mu bihe bigoye abantu baba bagomba kurenga imipaka iyo ariyo yose bagatabarana.”

Kanye ajya gufata igihembo cye
Kanye ajya gufata igihembo cye
Taylor Swift niwe wamuhaye ikaze amugezaho igihembo cye
Taylor Swift niwe wamuhaye ikaze amugezaho igihembo cye
Chrissy Teigen umugore wa John Legend hamwe na Kim Kardashian umugore wa Kanye
Chrissy Teigen umugore wa John Legend hamwe na Kim Kardashian umugore wa Kanye
Nubwo ubusanzwe adakunda guseka, West yari yishimye mu ijoro ryacyeye
Nubwo ubusanzwe adakunda guseka, West yari yishimye mu ijoro ryacyeye
John Legend asuhuza Kanye
John Legend asuhuza Kanye
Kanye West, Kim Kardashian, Kourtney Kardashian, nyina wa Kim witwa Kris Jenner na murumuna wabo muto witwa
Kanye West, Kim Kardashian, Kourtney Kardashian, nyina wa Kim witwa Kris Jenner na murumuna wabo muto Kylie Jenner

UM– USEKE.RW

en_USEnglish