Digiqole ad

Ik'ingenzi ni ukuza mu myanya ya mbere – Kanyankore Yaounde

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa gatatu kuri stade Mumena aho yatangiye ari abakinnyi bagera kuri 42, gusa muri abo hagomba gusigara 25 bazatangirana n’iyi kipe shampionna dore ko yabonye n’umuterankunga ariwo akarere ka Nyarugenge kazajya gatanga million 5 buri kwezi.

Jean Gilbert Kanyankore bita Yaounde yakoze cyane i Burundi, yigeze no gutoza Ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Jean Gilbert Kanyankore bita Yaounde yakoze cyane i Burundi, yigeze no gutoza Ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Umutoza wayo mushya ni Kanyankore Gilbert uzwi cyane nka Yaounde avuga ko nubwo yatangiranye abakinnyi benshi agomba kubashakamo 25 azagumana, ibi ngo bizashoboka kubera ko azabarebera mu myitozo batangiye.

Mu myaka 20 ishize, Kiyovu Sport nta gikombe cya shampionat izi kuko igiheruka mu 1993. Yaounde yemera ko atazanye icyabuze.

Ati ” Ikindaje ishinga ni ukuza mu myanya ya mbere ibindi biza buhoro buhoro.”

Kanyankore wamaze igihe kinini cyane akorera i Burundi avuga ko ari gutegura imikino ya gicuti n’amakipe atifuje gutangaza, ndetse n’ubwo afite abakinnyi 42 agomba kuvanamo 25 ngo hari abandi bakinnyi atatangaza amazina ateganya kuzana mu Rwanda bavuye i Burundi. Ni nyuma y’uko Kiyovu igerageje gutwara abarundi Nizigiyimana Karim bita Makenzi na Fouad Ndayisenga bikanga.

Umwaka ushize wa shampionat, ikigugu Kiyovu Sports cyawurangije ku mwanya wa 8 mu makipe 14.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ikipe yacu wallah nyiranuma yarayivumye uziko duheruka igikombe twatwaye mukuru 99 cyo kwibuka oh kiyovu

  • iyi kipe nyamara wabona kanyanore ayikoreye ibitangza na vitalo’o yanditse amateka kubera we, ikindi yaounde ni inararitoje kabsa bamuhe ikizere ntibazazane yamacakubiri yidini ngo sumyisilamu ngirango babonye kwirukana baptiste aho byamugeze bamuhe umwanya kdi na eric nareba nabi kanyankore azakaba amavubi

  • Batuzanire umwe mu Badeyi cyagwa Muvala Valens murebe ko ejobundi igikombe kitazataha i wacu.

  • ndakwemera cyane musaza.ngwino umpondagurire cya gasenyi ucyandagaze maze kizasigare cyoza amasahane.

Comments are closed.

en_USEnglish