“Kanda amazi” yarahagaritswe “Imitobe” ihabwa amahirwe
Nyuma y’iminsi itari mike havugwa utuntu n’utundi ku ndirimbo ebyiri, “Kanda amazi” na ”Imitobe” kuba zarasaga k’uburyo budasubiweho, nyuma hakaza no kuvuka ikibazo hagati ya Kina Music n’aba Djs bavuga ko nta ndirimbo n’imwe yakorewe muri Kina Music izongera gucurangwa mu tubyiniro bakoreramo ndetse no mu birori bitandukanye, baje kugeza aho impande zombi zirahura zigira imyanzuro zifata.
Umwe mu myanzuro yafashwe ni uko indirimbo yitwa “Kanda amazi” ntaho yemerewe gucurangwa na hamwe mu ruhame, ibyo bigaha amahirwe “Imitobe” kuba ariyo igomba gucurangwa ndetse n’indirimbo zakorewe muri Kina Music zigakinwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music yagize ati “Numva kubera ko amakosa yari ku muntu watanze indirimbo ahantu habiri hatandukanye ariwe Mariva bitari gutuma indirimbo ihagarikwa burundu, njye nasangaga izo ndirimbo uko ari ebyiri zose zari kujya zikinwa kuko zari zikunzwe n’abaturage, ku rundi ruhande mbona twarabangamiye abakurikirana ibihangano by’abahanzi b’Abanyarwanda”.
Kuri ubu nta ndirimbo n’imwe yakorewe muri Kina Music itemerewe gukinwa ahantu aho ariho hose kuko Abadije nabo bemeye gukuriraho Kina Music ibihano bari bayifatiye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubu se iyo ndirimbo “kanda amazi” natwe ba DJs bo mu Ntara iyo myanzuro iratureba ko tutayisinyeho? Abakunzi b’igitaramo iwacu bakunda kuyisaba mu gitaramo, sinzi uko tuzajya tubabwira pe!
icyemezo cyakigabo
BURIYA ABATEMEREWE KUYICURANGA N’ABASINYE AMASEZERANO!
CG WAGIZE NGO NI INAMA Y’ABAMINISITIRI CG INTEKONSHINGAMATEKO Y’IMITWE YOMBI YASOHOYE IRYO ITANGAZO!!
dore ra!!! Urabona bahu!!
NONE SE IBYASINYWE NA AZIYA AFRICA ITARIMO BIREBA AFRIKA?
BIGIRA AGACIRO AHO BYASINYIWE DI!!!!!!!
UZICURANGIRE NIBA NAWE NTA NYUNGU FARANGA UBIFITEMO NKABO!!
Sule uranshimishije kabisa, msg yawe tu, iriya ndirimbo ndayemera kabisa
Hano i burayi twe twasinye ko IMITOBE ariyo ihagarara, tuzajya dukina KANDA AMAZI… Murakoze
Biragaragara ko abakoze ibi bari bamaze gusinda kuko byakorewe mu kabari.
Iyu mwanzuro ntabuziranenge ufite, koko yanditswe n’abanyamuziki. ubwose mwayisinyiye imbere yande?? ryari se? ko mbona nta n’itariki igaragara ku masezerano mwagiranye?? IY’ICUPA RINSHIRANYE NUMVA NTAYE IBIROOOOOOOOO!!!
nzayicuranga kuko ukuntu nkunda kina music ntayicuranze narwara rwose.mwihangane rwose sinabasha kuyireka.ahubwo imitobe ihagarare none n’iteka ryose!!!
Bariya ba DJ barya amazi bakarenzaho akabanga n’umunyu?
BARABIHIJE TWE TWEMERA KANDAMAZI IRIMO BA SUPER STAR TWEMERA NTA RIBI TUZAYICURANGIRA MU NGO ZACU NDETSE TUYIGUMANE NO MU MA MOBILE PHONE BYE IMITOBE
Comments are closed.