Kanamugire Aloys watozaga Kiyovu sports yahagaritswe
Uwari umutoza wa Kiyovu sports Kanamugire Aloys yahagaritswe imikino ibiri ishobora kuvamo kwirukanwa ashinjwa umusaruro muke. Mutarambirwa Djabir niwe wabaye umutoza mukuru wa Kiyovu sports by’agateganyo.
Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi 2017 hateranye inama yahuje abayobozi bakuru ba Kiyovu sports n’abakunzi bayo bakomeye.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko abitabiriye inama bahurije ku kuba ikipe yabo yaratengushye abayikunda cyane ko ubu iri mu makipe atatu arwanira kutamanuka kuko iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27 inganya na Gicumbi FC na Marine FC, zizishakamo imwe imanukana na Pepinier FC mu kiciro cya kabiri.
Abakunzi ba Kiyovu sports bashashe inzobe bashaka impamvu yihishe inyuma yo kutitwara neza kw’ikipe yabo basanga nta bushake n’ishyaka abakinnyi bagaragaza nyamara ikipe ikomeza kujya ahabi.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umutoza mukuru Kanamugire Aloys yasabwe kwengura ku mirimo ye kuko kuyobora ikipe no kuyigeza ku nsinzi bitashobotse ariko abenshi basaba ko yahagarikwa igihe gito ariko nyuma akazakomeza akazi kuko afite imishinga yo kubaka Kiyovu sports ikomeye mu myaka ibiri iri imbere.
Nyuma yo kumuhagarika imikino ibiri isigaye muri shampiyona bazahuramo na Marines FC na Rayon sports, inshingano zahawe Mutarambirwa Djabir wari umutoza wungirije.
Djabir wakiniye amakipe atandukanye nka; Etincelles FC, Kiyovu sports, APR FC, ATRACO FC, na Police FC yahagaritse ku mugaragaro gukina ari mu ikipe ya Police muri 2015.
Yahise atangira kwiga gutoza akorana na Sam Ssimbwa watozaga Police FC nyuma aba umutoza wungirije muri Etincelles FC imyaka ibiri yavuyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, mbere yo gusinyira Kiyovu mu ntangiriro z’uku kwezi.
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
NI BYIZA CYANE, ARIKO MWARATINZE KABISA. None se yashakaga kubaka KIYOVU muri iyo mishinga ye ariko igiye mu cyiciro cya 2. Najye noneho muri JUNIOR ya KIYOVU abe ariho ahera. AKANANIRANYE MU ISIZA NTIKABONEKA MU ISAKARA.
DJABIL MUNGU AKUBARIKI NA AKUSUNURU DARADJA LA PILI
Comments are closed.