Digiqole ad

Kanamugire abona amateka ariyo akomeza ihangana rya Kiyovu na Rayon

 Kanamugire abona amateka ariyo akomeza ihangana rya Kiyovu na Rayon

Ni umukino uhuza abakeba bo hambere

Kuwa gatanu- Amakipe amaze imyaka 49 ahanganye mu Rwanda Kiyovu sports na Rayon sports zirahura. Kanamugire Aloys uzi iby’aya mateka abona ihangana ryayo ritazashira. Umuseke wegeranyije udushya twaranze amateka y’aba bakeeba.

Ni umukino uhuza abakeba bo hambere
Ni umukino uhuza abakeba bo hambere

Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa imikino y’umunsi wa nyuma w’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Umukino ukomeye ni uhuza Rayon sports na Kiyovu sports amakipe amaze imyaka 49 ahanganye.

Kanamugire Aloys utoza Kiyovu sports ubu yabwiye Umuseke ko uza kuba umukino uryoshye, ati: “Ni amakipe afite abafana. Muri bo harimo abakuze bazi ihangana ryayo mu myaka yak era. Iyo tugiye guhura dusobanurira abakinnyi ayo mateka kandi bituma bongera imbaraga mu myiteguro. Uyu mwaka twatsinze Police FC na AS Kigali, turashaka gukurikizaho Rayon kuko usibye kuba twiteguye neza kuko ari ikipe ikomeye, tuniteguye neza kurushaho kuko ari ikipe twahanganye kuva kera.”

Mu mibare, ni iki wamenya mbere y’uyu mukino?

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mikino yose izi kipe zimaze guhura inshuro 67, muri izo nshuro zose Rayon Sports yatsinzemo imikino 36, Kiyovu Sports itsinda imikino 14 , zinganya inshuro 17.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Rayon Sports muri shampiyona taliki ya 21 Mata 2012 icyo gihe Kiyovu yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 , cyatsinzwe na Julius Bakabulindi.

Umukino uheruka kubahuza muri AS Kigali Pre season Tournament yabanjirije iyi shampiyona nabwo Kiyovu sports itozwa na Kanamugire Aloys yatsinze Rayon sports ya Masudi Djuma 2-1. Kandi amakipe yombi yatakaje imikino iheruka ya shampiyona, Rayon sports itsindwa na APR FC, Kiyovu sports itsindwa na Marine FC

Umukino uhuza impande zombie uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 saa 15:30, kuri stade Regional ya Kigali.

Indi mikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona

Kuwa gatanu

Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
Bugesera Fc vs APR Fc (Stade Bugesera)

Kuwa gatandatu
AS Kigali vs Espoir Fc (Stade de Kigali)
Sunrise Fc vs Musanze Fc (Nyagatare)
Kirehe Fc vs Mukura VS (Kirehe)
Etincelles Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)

Ku cyumweru
Marines Fc vs Police Fc (Stade Umuganda)
Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi)

Kanamugire yiteze umukino uryoshye kuko ukomezwa n'amateka
Kanamugire yiteze umukino uryoshye kuko ukomezwa n’amateka
Umukino uheruka Kiyovu sports yatsinze Rayon sports
Umukino uheruka Kiyovu sports yatsinze Rayon sports
Zirahura zombi ziheruka gutakaza
Zirahura zombi ziheruka gutakaza

Roben NGABO

UM– USEKE

 

en_USEnglish