Digiqole ad

Kampala coach yakoreye impanuka i Masaka ya Uganda iza Kigali

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, imodako yo mu bwoko bwa bus ya kompanyi Kampala Coach yakoze impanuka iva mu gihugu cya Uganda  yerekeza mu Rwanda, ubwo yari igeze i Masaka ho mu gihugu cya Uganda.

Imodoka yakoze impanuko ni iya kompanyi KAMPALA COACH (Photo internet)
Imodoka yakoze impanuko ni iya kompanyi KAMPALA COACH (Photo internet)

Iyi mpanuka ikaba yahitanye umushoferi wari uyitwaye wenyine,  Yahya Ali ukomoka muri Tanzania. Abakomeretse cyane bavuriwe mu bitaro bya Masaka, abandi bazanwa mu Rwanda

Bamwe mu bakomeretse bikomeye barimo umusore w’umunyarwanda witwa Abdul Abdulkarim wakomeretse bikomeye ndetse agacibwa akaguru, ndetse na Umubyeyi Imaculee bari bakivurirwa ku bitaro bya Masaka  kuri uyu wa gatanu nimugoroba bazanwe mu Rwanda.

Iyi mpanuka yatewe nuko imodoka yagize ikibazo iri kugenda nijoro, moteri irazima, amatara arazima ndetse na feri zayo ziracika, umushoferi agerageza kuyegeka ku ruhande ngo idahitana benshi nibwo urugi rwe rwafungutse maze avamo imodoka ihita imugwaho arapfa.

Kugeza ubu amakuru mashya aremeza ko ntawundi muntu waba waguye muri iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yagize ikibazo ikananirwa gukata ikoni ry’ahitwa Kabale Bugonzi maze Imodoka ikitura hasi.

UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Birababaje, gusa mukurikirane tumenye abaguye muri iyo mpamuka. Turasaba abashoferi rwose kujya bitonda mu ngendo bakora pe ! kuki batagenda neza ko nta modoka isiga indi ?

  • nibihangane imani iahe iruhuko ridashira

  • RIP

  • kabisa aba ba chauf bizi modoka bajye bibuka ko amagara aseseka ntayorwe kandi bibuke ko batwaye imbaga nyamwinshi.condoleance.

  • Ndabashimiye kuba mutubera iyo.ariko ndagirango mbitumire kubadepite ko batajya batanga ibisobanuro kubagomba gushaka bafite imyaka 18(abakobwa)

  • Ariko Paso kuki uvanga amasaka n’amasakaramentu?Baravuga iby’impanuka yahitanye abantu wowe ukazana ibyo gushyingirwa kw’abakobwa ku mykaka 18?
    Ndumiwe pe!!

  • Turasaba Police y’urwanda ko yajya akarira izi modoka pe!! ikareba neza niba zifite ibisabwa n’amategeko, iyo zijye mu Rwanda!!!Ataribyo abana bacyu bajya kwiga muri kenya, Uganda na Tanzania bazahashyirira!!

Comments are closed.

en_USEnglish