Digiqole ad

Kamonyi: Uruganda rukora imifariso rwakongotse

Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013 Mu karere ka kamonyi  mu Murenge wa Runda , Akagari ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Rubumba ho mu santeri ka  Muhanda , inzu y’uruganda  rw’imifariso  yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

 Inkongi-yumuriro-numwotsi-byahise-bikwira-inzu-yose

Inkongi-yumuriro-numwotsi-byahise-bikwira-inzu-yose

Ubwo UM– USEKE.RW wahageraga abaturage bahaturiye batangaje ko iyo nzu yakorerwagamo imifariso (uruganda) ikajya  kugurishwa mu Mujyi wa kigali dore ko yari imaze iminsi .

Ahagana mu ma saa moya n’igice z’ijoro nibwo babonye imyotsi myinshi cyane hanze, maze ngo hashize akanya gato  babona  umuriro nk’uwitanura uragurumanye.

Aba baturage bavuga ko  bagize ubwoba  ku buryo bose bumvaga ko n’amazu yegereye uru  ruganda ari buhite afatwa n’inkongi gusa ngo kuw’amahirwe Polisi y’Igihugu yaje gutabara iyi nkongi ntiyagira ahandi ifata.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu ma saa moya n’igice z’ijoro abazamu b’uru ruganda  uko ari batatu bari bagiye gufata ifunguro rya nimugoroba muri resitora yegereye uruganda, maze bamaze gutsimbura uruganda ruhita rugurumana.

 Abahaturiye baje gushungera no kureba ibibaye

Abana baturiye uru ruganda bari baje kureba ibyo byago 

Yagize ati:” Mu ma saa ya saa moya n’igice nibwo twabonye inzu igurumana twagerageje gutabaza duhamagara abashinzwe kururinda dusanga ntabahari bagiye kwirira. Icyateye iki kibazo ni ‘Cours Circuit’ y’amashanyarazi, kandi byatangiriye muri Cash power”.

Uyu muturage bigaragara ko asobanukiwe iby’uru ruganda, avuga ko ikibazo nyamukuru cyatewe na ‘installation’ itameze neza bityo bitera gushya kw’iyi nzu.

UM– USEKE.RW wagerageje kuganira na nyiri iyi nzu Munyabarama Jean Pierre, kuko nyiri uruganda atabashije kuboneka, atangaza ko  nta cyo kuvuga afite, ngo kuko ibyari bibaye bimurenze.

Yagize ati” Ubu sinzi aho nahera mbasobanurira , byandenze  gusa  icyo nababwira nuko ikibazo cyatangiriye muri ‘Cash power’ bitewe na ‘installation’ ikoze nabi.”

Munyabarama  n’agahinda kenshi  ati:” Inzu yanjye  nta n’ubwishingizi igira”.

Police yaje gutabazwa bisa n’ibitinze, yahageze ibasha kuzimya ubwo muriro. Kugeza ubu ibyangirikiye muri iyi nkongi ntabwo birabarwa nubwo ngo yari yuzuye za matelas.

Hari gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyo nkongi ngo hemezwe niba koko ari installation y’amashanyarazi mbi nkuko na nyiri inzi abivuga.

Igisenge cyahiye cyose
Umunyamakuru w’UM– USEKE yahageze igisenge kimaze gukongoka
Inkuta zimwe zahise zisenyuka
Inkuta zimwe zahise zisenyuka
Abaturanye n'uruganda umurirro wabateye ubwoba
Abaturanye n’uruganda umurirro wabateye ubwoba

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uwiteka natabare u Rda,inkongi z’imiriro,ubwicanyi,kunyereza umutungo,impanuka!eh genda Rda warakubititse!

    • ntugace igikuba nawe!ibi ni impanuka ngirango niba uba wasomye inkuru ukayunva uko yanditse utayitwerereye ibikuri mu mutwe nta kitunvikana.

  • abasenga nimumfashe dusengere igihugu cyacu kuko sekibi arikuduteza umuriro m’amashanyarazi.Ariko inama nagira abafite amazu akorerwamo Business iyo ariyo yose Bategekwe kuyashyira mubwishingizi nkuko ikinyabiziga cyemererwa gujya mumuhanda gifite assurance

  • Ibibazo byose biterwa n,umuririo wa EWASA nubwo badashaka kubyemera kdi ntakuntu babyemera kuko batabona ayo kwishyura,ko usanga muri qualitier inzu imwe yabuze umuriro?nicyo kerekana ko inzu imwe ishobora gushya rwose kdi nibo bakoze iyo installation,Imana yonyine nidutabare naho ubundi Ewasa byarayiyobeye

  • birababaje ku bw’iriya mpanuka. ariko rero n’umuriro wa EWSA babirebe neza hagomba kuba harimo ikibazo nawe se aya mazu ashya umusubirizo ntibyaba biterwa n’umuriro mwinshi woherezwa n’abakozi bayo, kuko iyo uganiriye na bamwe muri bo usanga bafashwe nabi cyane n’ubuyobozi bw’icyo kigo. ngo ntibagihemberwa igihe babeshywe iyongezwa ry’imishahahara inshuro nyinshi ariko amaso yaheze mu kirere yewe ngo kiriya kigo n’icyo gutabarirwa hafi hakajyaho abayobozi bitaye ku bakozi kugirango gitange umusaruro noneho hamenyekane koko ikihishe inyuma y’izi nkongi za hato na hato.

  • Ahantu hakorerwa ibintu nk’ibi bishya ku buryo bworoshye nk’imifariso haba hagomba no kuba uburyo bwihariye bwo kwirinda iki kibazo,ariko banyiraho nabo niba bari bazi ko installation imeze nabi bakabyihorera ngirango bakurikiranwa kuko ni uburangare bukabije.

  • abanya kamonyi bihangane bibaho ahubwo bavugurure uko insinga zabo zimeze bazikosore hariya narahakoreye ndahazi mbega ibyago

  • uri ni uruganda cg ni inzu yo kubamo? sha matelas yava hariya kweri wayiryamaho ugasinzira?

Comments are closed.

en_USEnglish