Digiqole ad

Kamonyi: Babiri barimo uwahoze ari Majoro bishwe

Poliyi y’Igihugu iratangaza ko mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo hiciwe abagabo  babiri barimo uwahoze ari Majoro anakuriye isosiyete icukura ikanacuruza amabuye y’agaciro .

Akarere ka Kamonyi
Akarere ka Kamonyi

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko abishwe ari  John Sengati  wahoze ari Majoro akanakuriye  sosiyete icukura ikanacuruza ‘colta’ John Sengati Limited muri aka gace  n’undi witwa   Hitabatuma Emmanuel .

Hitabatuma yishwe tariki 10 Gicurasi uyu mwaka wa 2013 yicirwa mu Mudugudu wa Gasharara mu Kagali ka Runda ho muri Kamonyi, yishwe n’abakozi be aho yacukuraga umucanga muri uyu Murenge, uyu mugabo ngo bamwishe bamutera amabuye.

Naho ahaganga mu ma saa moya n’igice z’umugoraba tariki ya 11 Gicurasi nibwo Sangati yishwe, arasiwe mu Mudugudu wa Gishyeshye Akagali ka Gishyeshye Umurenge wa Rukoma.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko intandaro y’urupfu rwa Sengati wahoze ari Majoro ari amakimbirane ashingiye ku mafaranga yari afitenye n’abakozi ba sosiyete yari abereye umuyobozi.

Agira ati:” Yarashwe mu gituza no mu mutwe atezwe ubwo yari mu modoka yerekeza i Kigali, ava aho iyo sosiyete icukura ‘colta’ ikorera muri Rukoma”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu hamaze kufatwa abantu bagera kuri bane bakurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa  rya Sengati.

Avuga kandi ko hari abandi bantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica Hitabatuma.

Agira ati:”Iperereza rirakomeje kugira ngo abagize uruhare muri ubu bwicanyi bose batabwe muri yombi bashyikirizwe Ubutabera”

ACP Badege avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kimwe mu bintu bizamura ubukungu bw’igihugu akaba ari muri urwo rwego abakora aka kazi bagomba kugakora neza bita ku nshingano zabo kandi bakurikiza amategeko agenga umukozi kugira ngo birinde ibikorwa nk’ibi bitifuzwa.

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • None se njye ndabaza:Ari uyu munyamakuru utanga iyi nkuru,ari na ACP Theos BADEGE, nta n’umwe unavuga ati tubabajwe cyane n’urupfu rw’uyu VIP wakoreye igihugu bikomeye bene kariya kageni (Ex -Major mu ngabo z’Igihugu!!!). Murabyumva mute???

  • @Mwewusi, ujye ureba wicecekere hato utikwegera ugasangaaaaa..;Ababuze abanyu mwihangane

  • ntago amakimbirane nk’aya ajya abura muri sosiyete iyo ariyo yose, gusa icyo inzego z’umutekano n’ubutabera zikora ni ukugerageza gukumira cyangwa se guhana uwakoze amahano nkaya ngaya, biba bibabaje iyo abantu nkaba bagaragaje amakimbirane agera n’aho bicana.

  • ntagushidikanya ko inzego z’umutekano ziribukore iperereza ryimbitse k’uri uru rupfu rw’aba bantu bitabye imana, gusa ababikoze bose nibafatwa bagomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera maze bagahanwa mu rwego rwo guca umuco wo kwihanira.

  • ariko se umuntu Niyo yagukorera ikosa ugomba kumwica ? Abantu bica ntabwenge bwuzuye baba bafite byonyine bakagobye gutinya Imana mbere yo gutekereza kwica uwo utaremye ! Ubwose bungutse uwuhe mukiro usibye umuriro utazima ?

  • UM– USEKE mwe ndabemera ntabwo mumeze nk.IGIHE.COM uriya mugabo ngo yaba yarazize ko atunze murumuna wumugore wa kayumba ariko ntimumbaze ibirenze ibi ariko ko abantu batagira ubwoba urumva hari uwatinyuka major koko nawe urabyumva namwe mushatse amakuru nyayo gusa aho mu Rwanda nimwayabona

  • john imana ikwakire mubayo nzi neza ko utuje ahuri abakwishe imana irabazi kumunsi wumuzuko ntawuzakubuza kuzuka ahubwobazakorwa nisoni bamware

  • abo bantu bafatwe bahanwe namategeko ntaburenganzira bwo kwihanira

Comments are closed.

en_USEnglish