Digiqole ad

Kamonyi: Abahoze ari Abayobozi mu Nzego z’ibanze bagera ku 2500 bashimiwe

Abahoze mu Buyobozi mu Nzego  z’ibanze  kuva mu mwaka wa 2006 kugeza muri Mutarama 2011 bakabakaba ibihumbi bibiri na magana atanu (2500), kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 ukwakira 2011, bashimiwe kubera umusanzu wabo batanze mu kubaka iki gihugu muri rusange, by’umwihariko Akarere ka Kamonyi.

Umuyobozi w'Akarere ashyikiriza certifica bamwe mu bayobozi bacyuye igihe cyabo
Umuyobozi w'Akarere ashyikiriza certifica bamwe mu bayobozi bacyuye igihe cyabo

Iki gikorwa cyahuriranye n’umuganda rusange w’uku kwezi ku Ukwakira 2011 ku rwego rw’Akarere  cyabereye mu Murenge wa Musambira aho abari  muri Njyanama y’Umurenge, Njyanama z’Utugari na Komite Nyobozi z’Imidugudu bahawe ceritificat z’ishimwe bagenewe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Nkuko Bwana Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Akarere yabitangaje, ngo hari byinshi Akarere gakesha aba bayobozi,kuko babaye umusingi w’iterambere  Akarere kubakiyeho.Uyu Muyobozi, yongeye gusaba buri wese  wahoze mu buyobozi kuba ijisho ry’abaturage,kandi bagakomeza kuba intangarugero ndetse n’abandi bakaba babareberaho.

Ku ruhande rw’Umurenge wa Musambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  Bwana Emmanuel Kayiranga, we yibukije ko  imikoranire myiza hagati y’inzego z’ubuyobozi ariyo ituma n’abaturage bagera ku iterambere, bityo umuvuduko mu iterambere ukigaragaza.

Kabera Innocent yahoze ari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Musambira mu 2006. Avuga ko inzego zabo zafashije abaturage kwitabira gahunda za Leta,, zirimo cyane kuzamura imibereho myiza yabo,hashingiye  ku bukungu.

Uyu Muyobozi ucyuye igihe cye,  yongeraho ko nko   mu Murenge wa Musambira ubuhinzi  bukorwa ku buryo bugezweho burimo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa cyatoranyijwe kandi biri gutanga umusaruro ufatika bikanafasha kubaka ubukungu butajegajega.Ibi byose  rero Kabera yemeza ko  abaturage  batangiye kubitozwa mu gihe cyabo.

Abahawe certificat nabo babyishimiye
Abahawe certificat nabo babyishimiye

Abahoze   mu buyobozi bw’Utugari, Njyanama  z’Utugari n’Imirenge na Nyobozi z’Imidugudu bose hamwe mu Karere ka Kamonyi bagera ku 2500, bakaba barasubiye mu  buzima busanzwe , mu Murenge wa Musambira honyine hakaba habarurwa abagera ku 157.

Iyi nkuru tuyikesha Faustin NTAKIRUTIMANA ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi.

1 Comment

  • nyamuneka bayobozi bacu mukomerezaho abakoze neza mubahembe ntakintu kiza nko gukora neza waragiza ugashimwa rwose dukomeze duterimbere kandi iterambera rirabye riri mumi dugudu iwacu dukomeze twitabire gahunda zareta twizahaze mubiribwa duhuza ubutaka dukoresha ifumbire nibindi

Comments are closed.

en_USEnglish