Digiqole ad

Ese Kamishi yaba akorana na Shitani?

 

Kigali – Hamaze igihe ku isi havugwa inkuru zitangaza ko hari agatsiko k’abantu bakorana na shitani kibumbiye mu itsinda ryitwa Illuminati, iri ngo rikaba rishobora kuba ririmo abantu bakomeye ku isi nk’abakuru b’ibihugu bitandukanye n’abandi, (biganjemo abahanzi aho ngo na Kamishi mu Rwanda yagaragaweho ibimenyetso biranga iri tsinda.)

Bimwe mu bimenyetso biranga ababarizwa mu itsinda illuminati aribo bigishwa ba shitani, nk’uko tubikesha hubpages.com, muri byo hagaragaramo kuzamura intoki ebyiri zo kumpande izo hagati zihinnye. Iki gikorwa ababonye indirimbo yitwa Marita y’umuhanzi Kamichi na Elionne victory, hagaragaramo Kamichi akora kenshi iki kimenyesto. Abazi neza ibijyanye na Illuminati bemeza ko nta kabuza Kamichi ashobora kuba nawe ari umwigishwa wa shitani akaba ari muri Illuminati.

Iki kimenyetso cyagaragaye mu ndirimbo nyinshi za Kamishi
Iki kimenyetso cyagaragaye mu ndirimbo nyinshi za Kamishi

 

Nubwo ariko Kamishi avugwaho ibi, ntiyemera ko Illuminati ibaho. Kamishi aseka ati: “Oya, nge ndi umudiventiste w’umunsi wa karindwi nsenga Yehova. Ni ukuvuga ngo Shitani atsindwe mu izina rya Yesu. Nta dini rya Shitani nasenga, nta nubwo nizera ko Illuminati icyo kintu kibaho.

 

Kana hano wumve uko Kamishi abisobanura


Kamishi akomeza avuga ko nubwo atarareba film zerekanwa kuri Illuminati ngo abisobanukirwe neza, ntakemeza ko ibyo bavugamo ari ukuri. Avuga ko ngo kuba akora ikimenyetso cyo kuzamura intoki ebyiri zo kumpande izindi zo hagati zihinnye, ari ikimenyetso ubusanzwe gikorwa n’ibihangange mu njyana ya Rock, bishatse kuvuga ngo “I Am A Rock Star,” bityo nawe ngo akaba abikora murwego rwo kwiyumvisha no kwishimira ko ari umuntu uzwi. Ati: “Ndi umustar. Nge nsenga Imana mu izina rya Yesu. Nanga shitani.”

Umva uko Kamishi abisobanura

Ni iki umufana abivugaho?

Bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko ba Kamishi babonye amashusho y’indirimbo akora ibyo bimenyetso, batangarije umuseke.com ko ntakabuza Kamishi yaba ari muri iryo tsinda.

Mbarushimana Céléstin w’imyaka 23, umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko; ati: “Biriya bintu bya Illuminati narabisomye ndeba na film nyinshi kuri byo. Kamishi ntiyakwirengagiza ko bibaho. Ashobora kuba abikora atabizi, ariko niba abizi ndamuburiye.”

Kanyange Rose, 29, acuruza mu isoko rya Butare. We ngo asanga ari ukwijijisha. Ati: “Illuminati nayumvise bayivuga kuri Radiyo yewe no kuri televiziyo nabibonyeho. Gusa uyu muhungu wacu, ibihangano bye turabikunda, ariko iyo bijemo shitani turabisubika.”

Nkuko abashakashatsi batandukanye babivuga, ngo isi ikomeje kwibumbira muri iri tsinda rya Illuminati doreko ngo intego yaryo ari ukugwiza umubare w’abantu bagera kuri miliyoni 500 binyuze mu kumena amaraso, ibyorezo, guhakana Imana, urwangano n’umuco w’ubugizi bwa nabi n’ubujiji.

Ikimenyetso cyo kuzamura intoki ebyiri zo kumpande izo hagati zihinnye kikaba cyarazanywe n’umudamu witwa Helen Keller, nkuko abyivugira mu gitabo cye yise Light in My Darkness yanditse afite imyaka 47 mu 1927. Ikimenyetso ubwacyo kikaba gisobanuye ngo “I LOVE YOU” cyangwa se “Ndagukunda.”

jesus-is-savior.com rutangaza ko ngo Illuminati yatangiye hagati mu mwaka wa 1700 utangijwe nuwitwa Adam Weishaupt.

Claude Kabengera
Umuseke.com

 

18 Comments

  • uyu musore se burya ni ibi bye hari igihe bakora ibimenyetso batazi icyo bivuga nyamara bivuga byinshi abahanzi bacu nibajye bamenya ibyo bakora ubusobanuro bwabyo !!!!!!!!!!!

  • hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwinshi kuri iki kimenyetso, kuko ndabona kivugwaho byinshi muri iyi minsi kandi bitandukanye. so twifuzagako niba bishoka umuseke.com nkuko tubona mubishoboye ko mwadukorera ubushakashatsi kuri ibi.

  • donc abahanzi bacu bakwiye kujya bakora ibyo basobanukiwe pana kwigana ibintu batazi inkomoko yabyo dore nkubu ashobora kuba yamamazaga shitani atabizi,ni ikibazo!?

  • HA,IT IS regretful ese kamichi ntakundi yagaragaza ko ari umu star atiganye ibyo atazi?”take care”dukwiye kujijuka mubyo dukora byose.

  • yabikoze kubera gukunda rock ,naho ubundi uyu musore ndamuzi cyane asenga Imana kandi yemera Yesu

  • oya sha Kamichi aho nta excuse n’imwe ufite none se kuvuga ngo ni ukwerekana ko uri umustar bivuga ko ugomba kubigaragaza ukoresheje ikimenyetso cya shitani?

  • uwo musore najyane ubuyobe bwe hirya, arashaka kudukururira akaga!!yagiye se agasanga ba Lihana, twe akatureka.

  • mwikwivunira ubusa mwabasoremwe, kamich arabizi neza gusa ntiyabivuga.
    ibi kamishi yabyize kdi yabimenye mbere yanyu rero mwigirango ntabizi ahubwo ibyakorabyose azi icyobisobanura kdi nimpamvu yabyo.
    kamishi we iyonzira wahisemo izakugeza ahatari heza sha wagarutse tugasenga yamana yababyeyibacu urabyibuka ukuntu yatugiriraga neza? ahaaaaa !!
    satani ahemba ibyakanya gato bitaramba uzabishaka azabibona ariko Imana yo ihemba ibyiteka ryose.
    peace to kamishi and to all rwandans lov u all

  • Pls fans donot jaji aperson.

  • ntiwamenya

  • kamichi ararengana pe kuko hari n`uburyo umuntu ashobora kugenda nabyo bifite icyo bisobaanuye pe njye mfite amakuru ahagije kuri ibyo ariko ntacyo mvuze ntiteranya muzahamagare 0785996122 ni bamushaka kumenya amakuru menshi kuri ibyo by`umwihariko kamamishi.

    • gusa umusore nkuriya ntakwiye gucika intege bitewe nibyo avugwaho si ukumushyigikira ahobwo dushyire mugaciro niba atabyemera se? tumufate se nka double 5 wo muri brothers we ntabihakana hari nabandi ubuse obama si umwiriminatti, nonese justin byber siwe? abo barabyemera natwe rero ntitukagendere ku myumvire

  • Ndi umu bisinness man haze yu Rwanda ariko ndi umunyarwanda rwose uyumusore biramuhama kdi nawe munvugoye arabyerekana mumyitwarire ya kristo babadivatiste ntaho ntabonye kiriya kimenyetso kuba stars biryo torero uri uwambere. Ahubwo Imana Ikugirireneza nawe aho uri uzaveyo kuko ntaho byakuvana ntanahobyakugeza udakoreye Iyo mwijuru urirwe nturaye ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka kdi agapfa kaburiwe nimpongo menyanaweko nyuma yimbaraga zumwijima hari mbaraga zimira izindi mbaraga. Ikindi umwenda warukingirije ahela cyane watabutse kabiri (2) kungirango buriwese abashe kugerera aheracyane kamish !!wamwakiriye kunyumaye ntawundi ufite ubushobozi.

  • Binteye kugabanya ikizere n’urukundo narimfitiye Kamish
    yitonde atabura inttama n’ibyuma kuko hano hari benshi batamushyigikira atangiiye ubwo buswa.

  • like an adventist he has to know the sym

  • kam gabanya ubujiji ujye ukora ibyo uzi

  • unva mwe mucimanza ,munatukana mujye muba serious,kuko kuba kamish abikora ndunva ntakibazo kirimo ahubwo mwe bacamanza mwigira banyirandabizi nimwe mukwiye kwikosora,niba nyirubwite yarababwiyeko we ataba muri uwo muryango washitani kuki mumucira urubanza,ahobwo nimbawe akora icyo kimenyetso atabizi mwakwiye kumusobanurira uko mwe mukizi kuko ntabwo abantu twese tumenya ibintu kimwe ,ariko ntimukamwite umuswa kuko ntabwo buriwese aringombwa kumenya nkibyundi nicyo gituma niyotwiga,dufata ama facult atandukanye,rero ndunva umbajije politike ntarize law narize business ubwo nawe urunva ibyo nagusubiza mubyukuri sibyo,rero please don’t judge like that.

  • abakeka baba babeshya ntakimenyetso kerekana ko akorana na satan kdi nababivuga ntawagiyeyo ngo atwemeze ko ari icyaho koko

Comments are closed.

en_USEnglish