Kaminuza Nyafurika y’ikoranabuhanga yatangije imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda
Kaminuza Nyafurika yigisha Ikoranabuhanga yitwa African Virtual University yatangije Ikigo cyayo kizafasha Abanyarwanda bize cyangwa bashaka kwiga ikoranabuhanga kongera ubumenyi bwabo. Kuri uyu wa Kabiri yatangije imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’uburezi kuko ariryo rizaba rishinzwe imikorere y’iki kigo, ariko kikazaba kiri muri KIST.
Dr Nduwingoma Mathias ukuriye African Virtual University muri UR, CoE yabwiye abanyamakuru ko kiriya kigo kizafasha kongeera umubare w’Abanyarwanda bize kandi ngo ibi biri mu murongo wa Leta wo kubaka ubukungu bushingiye ku baturage bize kandi bazi gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.
Iyi Kaminuza izigisha mu Cyongereza, Igifaransa n’Igiparutigali (Portuguese).
Ubu iyi Kaminuza ikorana na Banki y’Iterambere ya Africa, ibihugu 21 bikaba byarahuje amafaranga ngo ibashe gukora.
Buri gihugu gikorerwamo na African Virtual University kizajya gihuza gahunda z’imyigishirize yateguwe ku rwego rusange rwa African Virtual University na Politiki z’uburezi za buri gihugu.
Amategeko azagenga abanyeshuri yashyizweho na za Kaminuza zo mu bihugu, buri kimwe ukwacyo.
Dr Nduwingoma Mathias yavuze ko gahunda zo gutangira kwiga zizatangira mu mezi ari imbere kandi ngo abanyeshuri bazatangirana n’amasomo ya Applied Computer Sciences ariko ngo no mu bundi bumenyi bizagenda biza gahoro gahoro kuko ngo ibintu byose bigira uko bitangira.
Mu Rwanda ubusanzwe hari ikitwaga e-Learning cyakoreraga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’uburezi, gusa ngo iyi gahunda ya e-Learning izongerwamo ingufu kugira ngo abanyeshuri babe benshi kandi bagire ubumenyi bwimbitse.
E-Learning ngo ni kimwe mu bintu byifashijwa mu gutanga ubumenyi hakoreshwejwe computer na internet ariko ngo muri African Virtual University bizakoresha ibitabo biri soft bizajya bigurirwa kuri internet cyangwa se abanyeshuri bakaba babigura bakabyiga haba bari kumwe na mwarimu nyirizina cyangwa se ‘online’.
Prof Philip Cotton wungirije Umukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yabwiye abari mu muhango wo gutangiza kiriya kigo ko gutangira kw’iki Kigo bizafasha Kaminuza kugira abahanga bafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikoranabuhanga.
Dr Bakary Diallo uyobora Africa Virtual University yemeza ko abanyeshuri bazayirangizamo bazaba bafite ubumenyi bwabafasha kuzamura ubukungu bw’Africa cyane cyane ko ikeneye ikoranabuhanga ngo igere ku ntego z’iterambere rirambye( Sustainable Development Goals).
African Virtual University igizwe n’ibihugu makumyabiri na kimwe: Muri byo icyenda (9) bikoresha Igifaransa birimo Benin, Burkina Faso, U Burundi, Cameroun, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Mali, Mauritanie, Niger na Senegal.
Harimo ibihugu bitatu bikoresha Ikinyaporutigali ari byo: Cap Vert, Guinea Bissau na Mozambique.
Ibindi bihugu birimo ni ibikoresha Icyongereza: Gambia, Ghana, Kenya, Ethiopia, Nigeria, u Rwanda, Africa y’epfo, Sudani y’epfo na Tanzania.
Ubu ngo u Rwanda rufite ibikoresho byose bikenewe kugira ngo abanyeshuri n’abarimu bazige neza bityo umusaruro wari utegerejwe uzagerweho.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
“…ariko kikazaba kiri muri KIST….”
NONESE KIST IRACYABAHO?????
Comments are closed.